Abanyarwanda tuzabarinda Coronavirus nk’uko twarwanyije SIDA na Ebola- Ambasaderi wa USA - UMUSEKE
  • 28/03/2020 10:15 08

Abanyarwanda tuzabarinda Coronavirus nk’uko twarwanyije SIDA na Ebola- Ambasaderi wa USA

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, Peter Vrooman yavuze ko gihugu cye kizeza u Rwanda gukomeza guhangana n’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyugarije Isi.

Amb Peter Vrooman ubwo yitabiraga umuhango wo kwita Izina abana b’Ingagi

Amb. Peter Vrooman avuga ko ku ubu bufatanye buzatanga umusaruro mu kurinda Abanyarwanda n’Abanyamerika iki cyorezo cya COVID-19 nk’uko iki gihugu cyagize uruhare runini mu kurwanya Virus itera SIDA n’icyorezo cya Ebola kigeze kumara igihe gihangayikishije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihana imbibi n’u Rwanda.

Leta Zunze Ubumwe za America zibinyujije mu kigo cyayo kita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID gisanzwe gifasha u Rwanda mu mishinga inyuranye irimo iy’ubuzima, uburezi ndetse n’Ubuhinzi. Iki kigo kandi cyatanze umusanzu mu gufasha u Rwanda kurinda ko icyorezo cya Ebola kigera mu Rwanda.

Peter Vrooman yatangaje ibi mu gihe hashize amasaha macye Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko kuva ejo tariki ya 20 Werurwe ingendo z’indege ziva cyangwa zerekeza mu Rwanda zizahagarara mu gihe k’iminsi 30.

Birashoboka ko hari Abanyamerika baba mu Rwanda bifuzaga gutaha cyangwa abari mu gihugu cyabo bifuzaga kugenderera u Rwanda.

Ambasaderi Peter Vrooman yabwiye Abanyamerika baba mu Rwanda ko bazakomeza kubamenyesha amakuru arebana n’iki cyemezo cyaraye gifashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwirinda izamuka ry’imibare y’abarwayi ba Coronavirus.

Avuga ko Leta Zunze Ubumwe za America zishyira imbere umutekano n’ituze by’abaturage bayo bityo ko iki cyemezo kije kirengera n’abanyamerika baba mu Rwanda.

Ati “Leta Zunze Ubumwe za America ziteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo zihe ubufasha abaturage ba US aho bari hose mu bihugu byamaze guhagarika ingendo zo mu kirere.”

Hari za ambasade zitandukanye zamaze gufunga ibikorwa byazo mu Rwanda zirimo iya Israel n’iy’Ububiligi na bwo bwugarijwe n’iki cyorezo kimaze gufatayo abagera ku 1 400 mu gihe kimaze guhitana 14 muri kiriya gihugu.

Minisiteri n’ibigo byiganjemo ibya Leta byo byamaze guhagarika ibikorwa byabyo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo cyakangaye Isi.

Mu ijoro ryakeye, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yaraye itangaje ko ejo hashize hagaragaye abarwayi ba Coronavirus batatu baje biyongera ku bandi umunani bari bahari bivuze ko ubu bamaze kuba 11.

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • USA ifite abarwayi 9.464 harimo 5 bamaze kwitaba Imana naho Ububiligi bufite 1,400 kandi ntawe uritaba Imana. Ninde warukwiye kuba yarafunze ngo adakwirakwiza icyorezo? Urebera kure abona uyu ambasaderi yarakwiye kuba avugira bariya baturage basenyewe, bagiye kugerwaho n’icyo cyorezo kubera kwegerana no kubura ibya ngombwa by’isuku aho babundeje. Naho kudusinziriza bavugako bazadufasha kurwanya icyorezo ntabwo bifata! Icyorezo batuzaniye tuzi aho kitugeze!

    • Uba muyihe si? Belgique hamaze gupfa abantu 21. Abo leta yasenye suko yari ibanze.

    • Mbega Ambassador ngo aratubeshya!!! Iwanyu naho hari Coronavirus kandi mwabuze umuti,none urifatira abanyarwanda?? Banza uneshe Imiyaga (Hurricanes) n’Imiriro (Wildfires) irimo kuyogoza Amerika,hanyuma ubone kuza gufasha Abanyarwanda.Mujye mumenya ko abantu dufite ubushobozi buke cyane.Mumenye ko ibibazo byose dufite bizakurwaho igihe Imana izaha Yesu ubutegetsi bw’isi yose nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,akayihindura paradizo.Niwo muti wonyine.Mwibuke ukuntu yaneshaga IBIZA (natural disasters),urugero igihe yahagarikaga UMUYAGA mu Nyanja ya Galilee.
      Mwibuke ukuntu yazuraga abantu,agakiza abarwayi n’abamugaye batabarika.Burya yerekanaga ukuntu azabigenza umunsi azategeka Isi n’Ijuru kandi biri hafi cyane.Ariko azabanza akureho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.

  • Rebero aravuga ukuli. Iwabo muli USA byakomeye abandura nabapfa,uyu munsi wonyine mu kigo cyabasaza nabakecuru hapfuye 35 .
    Yabanje agafasha iwabo.
    Adufate muli humye atubeshya gusa.

  • Murakoze Ambassador, imana izabahe umugisha ku bw’ umutima utanga ihumure, kandi kubera IMANA twizeye ko ubufasha bwanyu buzatanga umusaruro.Murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *