Abanyeshuri 5 bakekwaho gutwika isaso y’ibitanda no kumena ibirahure muri ESECOM bongeye GUFATWA | UMUSEKE

Abanyeshuri 5 bakekwaho gutwika isaso y’ibitanda no kumena ibirahure muri  ESECOM bongeye GUFATWA

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ngororero: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafashwe abanyeshuri batanu bigaga ku ishuri rya ESECOM Rugano TVT School ryo mu Karere ka Ngororero Umurenge wa Hindiro aho bakurikiranyweho icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi no gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo.

Aba banyeshuri ngo nubwo basoje ibizamini bazariha ibyo bangije

Aba banyeshuri uko ari batanu, bafashwe na RIB kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Nyakanga 2021, ni nyuma y’uko barekuwe aho baribarajwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngororero bamwe bakajya gukora ibizamini bari batarakora.

Ibi byaha bakurikiranyweho babikoze tariki ya 29 Nyakanga 2021, ahagana saa mbili n’igice z’umugoroba (20h30pm), babikorera ku ishuri bigagaho rya ESECOM Rugano TVT School, riri mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega mu Mudugudu wa Kagarama, ahakorerwaga ibizamini bya Leta.

Abanyeshuri bamennye ibirahure by’inzugi n’amadirishya, batwika ibitanda, banasenya urukuta (clôture). Kuri uwo wa Kane bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngororero baza kurekurwa bukeye bwaho.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry yabwiye UMUSEKE ko aba banyeshuri bongeye gutabwa muri yombi, kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Ati “Nibyo RIB yafunze aba banyeshuri batanu, tubakurikiranyeho icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, hari kandi gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo.

Ibi babikoze ubwo bari bashoje ibizamini bya Leta, maze bajya mu kabari bamwe muri bo bataha basinze bageze mu kigo nibwo basenye urukuta (clôture) rwaho barara, bamena ikirahure cy’urugi n’idirishya ndetse banatwika amasaso atatu y’ibitanda bararagaho.”

Aba banyeshuri bafashwe na RIB, bigaga level 5 ku ishuri rya ESECOM Rugano TVT School.

Ni Rurangwa Gasore Christian w’imyaka 20, Munyabugingo Jean De Dieu w’imyaka 25, Ndayishimiye Sabin ufite imyaka 18 y’amavuko, Mahoro Emmanuel w’imyaka 21 ndetse na Mwema Mwizerwa Adolphe ufite imyaka 21.

Urwego rwIgihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwibukije buri muntu wese ko rutazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi, abantu bibutswa kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Aba banyeshuri bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo  kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, iki cyaha gihanwa n’ingingo y’ 186 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Bahamwe n’iki cyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 2 ariko kitagera ku mezi 6 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300,000Frw ariko atenze 500,000Frw cyangwa kimwe muri ibi bihano.

Hari kandi icyaha cyo gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo, nacyo gihanwa n’ingingo y’ 182 y’itegeko No68/2019 ryo ku wa 30/08/2018 reteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze 5 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 3,000,000Frw ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000Frw).

Ngororero: Abanyeshuri ba ESCOM batwitse ibitanda bararaho nubwo barekuwe, bazariha ibyangijwe

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko ibi ni iki ? Amabwiriza yo gufunga abana ari guturuka hehe ? Abana barigishwa bakaganirizwa , … ntabwo bafungwa muri kasho !

  • None se wowe Sasa, muri abo hari uri munsi y’imyaka 18? Ni babazwe ibyo bakoze ni yo yayo kudahana si umuco wo gushyigikirwa.

  • Nge Ubu burere bw’europe ndabuhaze!bazane base nabanyina bishyure aho abandi Bana bazigira syii!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *