Abanyeshuri ba FAWE beretse Minisitiri ubuhanga bwabo muri “robotics programming” | UMUSEKE

Abanyeshuri ba FAWE beretse Minisitiri ubuhanga bwabo muri “robotics programming”

Abanyeshuri biga ibijyanye n’ikoranabuhanga muri FAWE Rwanda beretse Minisitiri w’Uburezi ibyo bamaze kugeraho muri ubu bumenyi birimo n’igisamuntu (Robot) bakoze binyuze mu byitwa ‘robotics programming’.

Iyi robot beretse Minisitiri iragenda ikanavuga

Minisitiri w’Uburezi yafunguye ku mugaragaro imyigishirize ikoresheje ikoranabuhanga muri gahunda yiswe TEST (Tech Enabled STEM Teaching).

Mu ishuri ryisumbuye FAWE Rwanda ryatangirijwemo iyi gahunda, abanyeshuri biga mu myaka ya gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu bagaragaje igisamuntu (Robot) bateranyije banagiha ubumenyi bwo kuvuga ndetse kibasha kugenda binyuze mu ikoranabuhanga ibyo ‘robotics programming’.

Uwase Davin Umunyeshuri muri FAWE Girls School wiga mu mwaka wa gatanu avuga ko ikoranabuhanga ari rwo rufunguzo rw’ibikorwa biri kugerwaho muri iki gihe bityo ko kuryiga ari intambwe ya mbere yo kuzamura igihugu cyabo.

Ati “Ikoranabuhanga riri gutera imbere cyane, dukeneye ubwonge bwisumbuye mu gukoresha ikoranabuhanga.”

Minisitiri w’uburezi, Dr Eugene Mutimura watangije ubu buryo, avuga ko Leta y’u Rwanda igiye gushyira imbaraga mu gukorana n’ibigo by’ikoranabuhanga rizabafasha gushyira mu bikorwa imfashanyigisho iciriritse.

Yavuze ko basanzwe bafite kompanyi zifite ikoranabuhanga ribafasha kwigisha siyanse mu mashuri bakaba bazakomeza gukorana n’izindi

Iyi gahunda yatangiriye mu bigo by’amashuri 150, biteganijwe ko izagera mu mashuri yisumbuye yose mu gihugu mu myaka ibiri.

Minisitiri Mutimura ati “Ikoranabuhanga rigomba gushimangirwa gutangira  mu mashuri hose.”

Agaruka kuri buriya bumenyi bwo gukora robot, Minisitiri Mutimura avuga ko bariya bana batari kugera kuri kiriya gikorwa badakoresheje ikoranabuhanga n’imfashanyigisho zo muri raboratwari.

Yagize ati “Bizafasha abana bacu kwiga neza no gusobanukirwa, bakabasha gukorana kugira ngo ejo n’ejobundi bazashobore kwihangira imirimo no gufasha bagenzi babo.”

Hari impungenge ko ikoranabuhanga ritazagera mu bigo by’amashuri byose kubera ibikorwa remezo nk’amashanyarari bitaragera mu bice byose by’igihugu.

Min. Mutimura avuga ko izi mpungenge zidakwiye kubaho kuko Leta y’u Rwanda ikomeje gukwirakwiza ibi bikorwa remezo aho bitaragera ariko ko nko mu bigo by’amashuri y’Uburezi bw’ibanze bw’iyaka ikenda bashobora gukoresha imirasire y’izuba.

Padiri Anaclet Habakurema uyobora Urwunge rw’Amashuri (GS) Notre Dame de la Paix   iherereye mu karere ka Nyamagabe, avuga ko iyi gahunda y’ikoranabuhanga bagiye kugezwaho na Minisiteri izazamura ireme ry’uburezi kuko akenshi risubizwa inyuma n’ubushobozi buke bwo kutagira ibikoresho bihagije.

Yagize ati “N’iyo umurezi yaba afite ibintu byinshi mu mutwe ariko adafite uburyo bumworohereza kubitanga ntacyo yabasha gukora ubu buryo rero bugiye korohereza mwarimu.”

Akomeza agira ati «Kuko dushobora gukoresha raboratwari mu buryo budahenze tutaguze ibikoresho bisanzwe bihenda  mu buryo busanzwe nko kubaka za raboratwori. »

Yamweretse uburyo iyi Robot ikora
Banerekanye program bifashisha

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibi si agahomamunwa robot zigiye gusimbura laboratwari kweri igihugu cyacu gishyize sciences imbere nimureke ubugugu cg ubunebwe ni mwubake laboratories abana bige neza niba nta mafaranga nkuko numva umwe abyivugira nimusabe inkunga ntakindi. Abayobozi bacu bo hejuru bakunda sciences sha namenya ko muri gukwepa kubaka laboratories nzaba ndeba ko mudakurikira Munyakazi

  • Ariko wamugani robot niyo izajya yigisha pratique se mama. practicals ni izo umunyeshuri yikoreye ubwe ni ntoki ze kuko naba na mugnga niko azajya akoresha intoki ze abaga umuntu mu bihugu duturanye ken.ug na tz lab zageze no muri primary naho twe ngo robot nizo zizagira zite????? na robot erega zikorerwa muri laboratwari

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *