Abari mu birori byo kwishimira umukobwa mugenzi wabo azarongora bafashwe batirinze Covid-19 | UMUSEKE

Abari mu birori byo kwishimira umukobwa mugenzi wabo azarongora bafashwe batirinze Covid-19

Umusore witwa Muzahura Charles yafashwe n’abandi bantu 18 bafashwe na Polisi y’u Rwanda mu Murenge wa Kimironko Akagari ka Kibagaba barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho yaberekaga umukobwa azagira umugore mu birori barimo banywa inzoga.

Ubwo bafatwaga na Polisi y’u Rwanda bamwe barimo banywa ndetse bacuranga imiziki

Aba bafashwe barenze ku mabwiriza yashyizweho yo gukumira ikwirakwira rya Covid-19, beretswe itangazamakuru kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Kanama 2021, kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.

Aba bantu 19 biganjemo abasore n’inkumi, bafashwe ku mugoroba wa tariki 31 Nyakanga 2021, bafatirwa Kibagabaga mu rugo rwa Muzahura Charles w’imyaka 43, wari watumiye bagenzi be mu birori cyo kubereka umukunzi we benda kubakana urugo.

Ubwo Polisi yageraga aho bakoreraga ibi birori yasanze bamwe muri bo Batandatu boga muri pisine, abandi 13 barimo bacuranga imiziki bananywa inzoga.

Muzahura Charles wari watumiye bagenzi be iwe yasabye imbabazi ku makosa yakoze yo gutegura birori kandi bitemewe.

Ati “Nakoze amakosa ntuma nge na bagenzi bange turenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ntabwo nakwishimira ibyo nakoze niyo mpamvu nsaba imbabazi nkanazisabira abo nari natumiye.”

Muhuza Charles, yasabya Abanyarwanda kwirinda kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakirinda gutegura ibirori kuko binyuranyije n’amategeko.

Mu bandi beretswe itangazamakuru harimo abakozi Batandatu ba Afrimax TV, bafashwe na Polisi nyuma yo gutegura ikirori cyo kwishimira ko bujuje abantu miliyoni ku mashusho yabo bari bashyize kuri YouTube.

Rwandarushya Aimable uzwi nka Nameless Camposs akaba umuyobozi wa Afrimax, yavuze ko gufatwa byaturutse ku mashusho basakaje, kuko barimo kwishimira ko bujuje miliyoni imwe y’ababakurikira kuri Afrimax mu ishami ry’Icyongereza.

Ati “Twafashwe kubera amashusho yacu yagiye hanze turi mu kirori. Abantu twari kumwe mu nzu dukata umutsima (cake) bari bake, sinzi uwafashe amashusho rero ajya hanze nibwo gufatwa umwe kuri umwe. Kubera Guma mu rugo abakozi b’ingenzi 11 nari narabahurije hamwe ngo akazi gakomeze, ari nabwo twakoze ibyo birori.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko iyi imyitwarire ari yo ntandaro yo gusubiza inyuma ingamba ziba zarashyizweho.

Ati “Aba bantu ni bo batuma abaturarwanda basubira inyuma ku ngamba zo kwirinda Covid-19. Aba 19 mwabonye twabafashe barenze ku mabwiriza bakora ibirori “house party” mu rugo rwa mugenzi wabo, barimo banywa, abandi boga muri pisine kandi babizi ko bibujijwe.”

Yavuze ko abakozi ba Afrimax barimo bishimira ko bagize miliyoni y’ababakurikira mu mashusho bari bashyize kuri YouTube, akavuga ko iyi myitwarire izatuma bigorana kurandura icyorezo cya Covid-19.

Aba bose uko ari 25 beretswe itangazamakuru bemeye amakosa bakoze banayasabira imbabazi. Nyuma yaho bigishwa ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse bagacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo mu Mujyi wa Kigali.

Abantu 19 bafatiwe Kibagabaga bari mu rugo rwa mugenzi wabo warimo abereka umukunzi we
Mu bandi beretswe itangazamakuru ni abakozi 6 ba Afrimax bateguye ikirori cyo kwishimira amashusho yabo bashyize kuri YouTube arebwa na miliyoni

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ariko muzanadukorere icyegeranyo cg ijanisha ry’abasanganwe covid mu bantu bose mutwereka kuva icyorezo gitangiye. Byafasha kumenya uruhare rwabo mu mibare y’ubwandu tubona ku munsi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *