Abarimo Sandrine Isheja, Bruce Melodie, Arthur baratanga inama zo kwirinda COVID-19 | | UMUSEKE
  • 13/07/2020 6:45 31

Abarimo Sandrine Isheja, Bruce Melodie, Arthur baratanga inama zo kwirinda COVID-19

Ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo abahanzi, abanyamakuru n’abanyarwenya bahagurukiye ubukangurambaga bugamije kurwanya icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) batanga inama uburyo abantu bakwiye kwitwara muri ibi bihe burimo no kuguma mu rugo.

Abatanze ubutumwa barimo Sandrine na Arthur basanzwe bakorana

Ubu butumwa bari kubutambusta ku mbuga nkoranyambaga zabo nka Instagram, bagahamagarira abaturarwanda kwirinda iki cyorezo kimaze gufata abagera kuri 40 mu Rwanda.

Mu butumwa bw’amashusho, Bruce Melodie yabwiye buri muturarwanda waba warabanye n’umuntu ufite ibimenyetso by’iki cyorezo cyangwa we ubwe akaba abifite, akwiye kwihutira kubimenyesha inzego z’ubuzima.

Uyu muhanzi kandi asaba abaturarwanda gukomeza kwitwararika “Mugume mu rugo, mukarabe intoki, amagara araseseka ntayorwe.”

Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera asaba abaturarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa bakaguma mu rugo kugira ngo batagira aho bahurira n’ubwandi bw’iki cyorezo.

Uyu munyamakuru usanzwe ari n’umubyeyi wubatse by’umwihariko ubutumwa bwe yibanze ku babyeyi abasaba kugumana n’abana mu rugo bakabarinda gutarabuka.

Ati “Mubafashe gusubiramo amasomo ni n’igihe kiza cyo kuganira n’abana ukaganira n’umwana ugakina n’umwana wawe mukaganira mukaba inshuti.”

Umuhanzi Mani Martin we yacyebuye abanyarwanda bakomeje gukerensa inama n’ingamba bari kugirwa na Guverinoma y’u Rwanda ku buryo hari abumva ko areba bamwe abandi bakaba bayakomoreweho.

Ati “Nyabuneka nyabuneka guma mu rugo, nubwo amabwiriza tuyahabwa ariko birababaje kubona hari abayarengaho wasohoka mu rugo ugiye kugura icyo kurya ukabona abantu baragenda”

Uyu muhanzi uvuga ko nta kintu kidasanzwe na kimwe cyabuza Ubuntu kubahiriza ariya mabwiriza, yibutsa abantu ko kiriya cyorezo gifata buri wese bityo ko no kukirinda bireba buri wese, akibutsa abantu gusukura ibiganza n’amazi meza ndetse n’isabune.

Umunyarwenya Nkusi Arthur, na we yatanze ubutumwa bwuzuye urwenya ariko butanga inama zo kudacika intege.

Atangira agira ati “Ibintu byakomeye ariko ntimugire ubwoba [agakubita agatwenge]…”

Uyu munyarwenya we agira inama abaturarwanda kudaha agaciro ibihuha no kwirinda kuyobywa na byo ahubwo bakajya bizera amakuru yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima nk’urwego rufite ububasha bwo gutanga amakuru areba iki cyorezo.

Asaba abantu kudakomeza kumva ko ibintu byadogereye kandi bakibanda ku makuru areba igihugu cyabo aho gukurikirana ayo mu bindi bihugu.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *