Abashoferi b’imodoka 143 n’abamotari 66 “basuzuguye Abapolisi” barasabwa kwitaba | UMUSEKE

Abashoferi b’imodoka 143 n’abamotari 66 “basuzuguye Abapolisi” barasabwa kwitaba

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, yasohoye urutonde rw’abatwara ibinyabiziga 209 bavugwaho kurenga ku mabwiriza yo gutwara ibinyabiziga nyuma y’amasaha yagenwe mu rwego rwo kwirinda Covid-19, ndetse bakanasuzugura Abapolisi.

Commissioner Kabera yibutsa abantu ko kwibeshya ko uhunze ntacyo bimara kuko nimero y’ikinyabiziga iba yanditswe

Urutonde rushya rw’abantu 209 bafashwe batwaye ibinyabiziga bakarenga ku mabwiriza abuza ingendo za nijoro  mu masaha yashyizweho na Leta, ndetse hakaba harimo n’abasuzuguye Abapolisi ubwo babaga barimo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 rwasohowe ku rubuga rwa Polisi y’Igihugu.

Abashoferi 209 basabwe ko bitarenze tariki ya 18 Mutarama 2021 bazaba bitabye ubuyobozi bwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda,  aho rikorera ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Barimo 143 bari batwaye imodoka, na 66 bari batwaye za Moto. Polisi ivuga ko bamwe ari bo ba nyiri ibinyabiziga.

Polisi ivuga ko abari kuri ruriya rutonde bandikiwe mu Mujyi wa Kigali hagatai ya tariki ya  25 Nzeri 2020 na tariki 5 Ukuboza 2020, ubwo ingendo zari zibujijwe guhera hagati ya  saa mbiri z’ijoro kugera saa kumi za mugitondo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,  Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu kizatangira guhera tariki ya 18 Mutarama 2021 kugira ngo biriya binyabiziga bifatwe mu gihe abari babitwaye cyangwa ba nyirabyo bazaba batitabye Polisi nk’uko babisabwe.

Ati  “Usibye kuba hari abafatiwe mu masaha atemewe gukorwamo ingendo, harimo n’abanze guhagarara ubwo Abapolisi babaga babahagaritse. Abandi  banze kujya muri Stade cyangwa kujyana ibinyabiziga aho babaga babwiwe kubijyana, turasaba buri muntu wibona ku rutonde rwatangajwe ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda kwizana ku bushake kuko utazaza  hazubahirizwa amategeko.”

CP Kabera yavuze ko hari abibeshya bakiruka cyane bagira ngo barahunga ngo badahanirwa amakosa bakoze nyamara bakirengagiza ko nimero ziranga ikinyabiziga ziba zagaragaye zikandikwa.

Yanavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite za Camera ku mihanda ziyifashwa kubona abantu bose barenga ku mabwiriza bakanga guhagarara ahubwo bakiruka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiriye inama  abantu bose kujya bubahiriza amasaha yashyizweho yo kuba buri muntu yageze aho ataha, abibutsa ko gusuzugura amabwiriza bahabwa n’Abapolisi bibakururira guhabwa ibihano kandi bikomeye.

Gera mu rugo ubu ni saa 20h00 naho ingendo zemewe guhera saa 4h00 a.m, gusa zigakorwa hagati mu Karere umuntu arimo, uretse mu Mujyi wa Kigali, niho bitewe kurenga imbizi zawo nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021.

Ivomo: RNP Website

UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ndasaba Police ko yanshakira Moto nabuze plaque RD 486 A cyangwa undi wese wayimbonera ambwire kuli uru rubuga ndamusubiza.Azahembwa bikomeye.

    • Niba ufite ububonamaso umbwire

      • Yego rwose ndabufite.Uzi aho iyo moto iri???

  • Ariko iyi Leta izi gushaka cash koko ye! Covid19 yabaye urwitwazo rukomeye. Nonese aba bashoferi ko habayeho guma mukarere bazaza ku muhima gute? Kandi ntawemerewe gusohoka mukarere. Ikindi ko mbona amandes aribyo ashyizwe hejuru kurusha ubuzima bwabantu. Mana we

  • Tuzitaba gute ? Tuzagera i Nyarugenge gute ko mwadufungiye mu turere ? Ihuzagurika.com

    • hhh ntugire ikibazo kuva ari amafaranga ubazaniye (amande) ikibari cyose wakenera bazakiguha!!!

  • Mubyukuri nagiraga Inama uyu mukuru akaba numuvugizi wa Police CP Kabera .
    1. Bimaze kugaragara ko yabaye igikoresho kikomeye ( expaused) leta muku garagaza ku baturage ibitagenda mu kwirinda Covid 19. Abanyarwanda benshi babona ibintu aruko kubera amateka yabo ntibavuga bakora icyitwa adhesion ariko amaherezo azaba ayahe? Kabera ibirebwa na Covid ningamba Min of Hearth n’a operation team yabo niyo yagombye kushira mu bikorwa ibyemezo byaba Min byo kwirinda mwebwe mukarinda ibinyabiziga naba nyirabyo gusa .
    2. Ko numva ngo 143 n’a 66 bagomba kuza kubitaba tariki 18/1/2021 baba baramenyeshejwe amakosa mubakekaho cg bazayamenya bahageze? Muzaha buli muntu igihe cyo kwisobanura kuko hari abibonye kuli list ariko batazi icyaha bakoze cg muzihitira kugenza icyaha no kukata amande? Nukubyitondera muka sesengura ibyemezo mufata. Ikindi maze kubona kandi kikomeye ethics professionnel yaba Police bamwe mu muhanda sinza nabantu ntabwo ari ama robot kdi bagomba kumenya ko turi abanyarwanda tufite uburenganzira ntavogerwa .eg . Arakufata ngo mpa ibyangombwa ukabimuha uravahe urajya he? Ukamusubiza ngo parika ku ruhande ukahamara amasaha wamubaza nakoze iki ngo urakimenya mukanya ukamara amasaha 3 nyuma haza kaka modoka cg moto ntumenya ibyo yavuze ngo va mu modoka ukabaza habaye iki ngo wasuzuguye nonese kubaza no kusuzugura bihuriyehe ? Means ko communication hagati ya Police nutwaye imodoka niyokwitondera kuko iyo ugezeyo wanga ko bikomera ukemera amakosa ukishura amande . Ibyo nabyo nibyo kushishoza ahubwo bireze cyane drivers kenshi baba muli position faible kuko report iyo igeze headquarter ya Police bumva umwanzuro cyane ho kureba route cause . Mugire Imana kdi mwakire ibitekerezo yacu numutima mwiza . Rwanda Oyee

  • Muraho, ariko rero sinumva ukuntu byitwa agasuzuguro mugiye uwo usabwa kwitaba atigeze arebana amaso ku maso n’umu polisi ngo bavugane. Yaramuhagaritse kuko aziko kuguhagarika égal amande akiza amagara arahunga bivuga ngo police ntabwo ituremamo ikizere ahubwo iyo uyibonye wikanga nkubonye ikindi kitari umuntu. Izi ngamba ziriho ni ngombwa ariko n’imibereho y’abaturage ni ngombwa arinjye nareba ikirusha ikindi agaciro.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *