Abashoramari b’AbaTurkiya beretswe amahirwe yo kuzana imari yabo – UMUSEKE

Abashoramari b’AbaTurkiya beretswe amahirwe yo kuzana imari yabo

*Babona mu Rwanda ariho hantu heza muri Africa ku ishoramari

Umubano wa Turkiya n’u Rwanda uzagira imyaka itatu kuya mbere Ukuboza, uhari nawo ushingiye ku bukungu niwo uri gushyirwamo imbaraga cyane. Mu myaka irindwi ishize abashoramari baho bashoye mu Rwanda miliyoni 383$, biteganyijwe ko uyu mwaka w’imari iri shoramari rigera kuri miliyari $1,6. Uyu munsi beretswe amahirwe agihari.

Itsinda ry'Abashoramari bo muri Turkiya bifuza kongera, abandi kuzana imari yabo mu Rwanda

Itsinda ry’Abashoramari bo muri Turkiya bifuza kongera, abandi kuzana imari yabo mu Rwanda

Uyu munsi baganiriye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere,RDB, kigamije gukomeza kubereka ahari amahirwe mu ishoramari mu Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’inganda ubu ruri kuzamuka.

Volkan Kazova niwe munyaTurkiya wa mbere washoye imari mu Rwanda yemeza ko umutekano usesuye, gukorera mu mucyo kw’inzego z’imisoro, ubwishingizi, ubuziranenge n’ibindi mu Rwanda bikora neza kurusha ahandi hose muri Africa azi.

Ati “Mu Rwanda niho hantu ha mbere muri Africa yose ho gushora imari, yewe kurusha no muri Africa y’amajyaruguru.”

Clare Akamanzi umuyobozi mukuru wa RDB  yashimiye abashoramari bo muri Turkiya mu gihe bamaze mu Rwanda bamaze guhanga imirimo 1 300 kandi bifuza gukomeza.

Akamanzi yavuze ko bari kwereka aba bashoramari ahandi hari amahirwe mu ishoramari mu Rwanda cyane cyane mu rwego rw’inganda n’ubukerarugendo.

Ati “Uyu munsi bazanye n’abashoramari benshi bifuza kuza mu gihugu cyacu bafite ubushobozi kandi bifuza gushora imari mu nganda zitandukanye.”

Clare Akamanzi ashyikiriza impano uwungirije Minisitiri w'ubucuruzi muri Turkiya

Clare Akamanzi ashyikiriza impano uwungirije Minisitiri w’ubucuruzi muri Turkiya

Aba bashoramari bari bazanye n’uwungirije Minisitiri w’ubucuruzi iwabo bagiye batanga ibitekerezo bagaragaza ko u Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari ndetse utanarebye ku isoko ry’imbere mu gihugu gusa ahubwo no hanze yacyo.

Ubu Turukiya iri mu ihugu 10  biri bya mbere u Rwanda rwifuza gukorana nabyo ishoramari nk’uko bivugwa na RDB.

Ishoramari ry’AbanyaTurkiya mu Rwanda muri uyu mwaka w’imari ngo birateganywa ko rizazamuka rikagera ku gaciro ka miliyari $1,6 kandi 30% yaryo ikaba iri mu nganda.

Aba bashomari barifuza kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda

Aba bashomari barifuza kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda

Bamwe mu itsinda ryaganiriye na RDB uyu munsi

Bamwe mu itsinda ryaganiriye na RDB uyu munsi

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock