Abasifuzi 2 b’abanyarwanda muri 16 bazayobora CECAFA 2017 – UMUSEKE

Abasifuzi 2 b’abanyarwanda muri 16 bazayobora CECAFA 2017

CECAFA Senior Challenge Cup  2017 irabura iminsi ine ngo itangire mu mijyi itandukanye ya Kenya. Abasifuzi 16 bazayobora imikino y’iri rushanwa batangiye kugera muri Kenya. Babiri b’abanyarwanda bahagurutse mu Rwanda mu gitondo cy’uyu munsi.

Ndagijimana Theogene na Abdul Karim Twagirumukiza nibo banyarwanda bazasifura CECAFA 2017

Ndagijimana Theogene na Abdul Karim Twagirumukiza nibo banyarwanda bazasifura CECAFA 2017

Kuva tariki 3 kugera 17 Ukuboza 2017 hateganyijwe irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu by’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere ka Afurika yo hagati n’Uburasirazuba ‘CECAFA’.

Nk’andi marushanwa ategurwa n’inzego zizwi na CAF na FIFA, abasifuzi bazayobora imikino ya CECAFA bose bagomba kubanza gukorerwa igerageza ry’ubuzima; ‘Medical test, na ‘fitness test’.

Abasifuzi batangiye kugera muri Kenya kuko ibyo bizamini bizakorwa kuri uyu wa kane tariki 30 Ugushyingo no kuwa gatanu tariki 1 Ukuboza 2017.

Abasifuzi babiri b’abanyarwanda nibo batoranyijwe muri 16 bagomba kuyobora CECAFA. Abdoul Karim Twagirumukiza usifura hagati na Theogene Ndagijimana usifura ku ruhande bahagurutse mu Rwanda uyu munsi saa 08h.

Urutonde rw’abasifuzi bazayobora CECAFA Senior Challenge Cup  2017

Abasifuzi bo hagati

1.George Gatogato- Burundi

2.Twagirumukiza Abdoul Karim – Rwanda

3.Peter Waweru-Kenya

4.Antony Ogwayo-Kenya

5.Alex Muhabi-Uganda

6.Nassor Mfaume –Zanzibar

7.Sassy Elly Ally-Tanzania

8.Malong Ring Akech- South Sudan

Abasifura ku ruhande

1.Herve Kakunze-  Burundi

2.Tigle Belachew- Ethiopia

3.Ndagijimana Theogene- Rwanda

4.Tony Kidiya- Kenya

5.Joshua Achila- Kenya

6.Dick Okello- Uganda

7.Lila Soud Iddi- Tanzania

8.Ronald Katenya- Uganda

Roben NGABO

UMUSEKE

2 Comments

  1. j

    29/11/2017 at 6:22 pm

    Bravo Abdul
    (Ndakwibuka mu ndatwa,GSOb, Man)

    • KWIZERA Yves Pierre

      30/11/2017 at 11:35 am

      Football yamugiyemo akiri muto none arayisazanye pe!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock