Abasimbura ba ‘Mayors’ b’uturere twa Kigali bamenyekanye mu nyito nshya – UMUSEKE
  • 28/09/2020 6:35 09

Abasimbura ba ‘Mayors’ b’uturere twa Kigali bamenyekanye mu nyito nshya

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe biratangaza ko mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali hashyizwe mu myanya abayobozi batandukanye barimo abagomba gusimbura abayobozi b’uturere ubu bafite izina ry’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator).

Abari ba Mayors b’uturere tw’Umujyi wa Kigali bari kumwe n’uwahoze ayobora uyu Mujyi

Uretse abasimbura ba ‘Mayors’ kandi mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hashyizwe mu myanya RUGAZA Julian wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi/ City Manager.

Naho ASABA KATABARWA Emmanuel agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyubakire n’Imitunganyirize y’Umujyi/ City Engineer.

Uwitwa NIYONGABO Joseph ahabwa kuba Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange/ Director General of Corporate Services, MUHIRWA Marie Solange ashyirwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi/ Chief of Urban Planning.

RUBANGUTSANGABO Jean yagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ry’Umujyi/ Urban Economist.

Abayobozi basimbuye ba ‘mayors’ n’abari babungirije

Mu Karere ka Gasabo:

  • Madamu UMWALI Pauline: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator);

  • Bwana MUDAHERANWA Regis: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).

Mu Karere ka Kicukiro:

  • Madamu UMUTESI Solange: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator);

  • Bwana RUKEBANUKA Adalbert: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).

Mu Karere ka Nyarugenge:

  • Bwana NGABONZIZA Emmy: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator);

  • Madamu NSHUTIRAGUMA Esperance: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nonese ba Mayors ko bari basanzwe batorwa abari bariho ba RWamurangwa n’abandi nabo beguye kumpamvu zabo bwite? Cg bahise bashakirwa indi myanya amavugurura nayo ahoraho buri munsi ni danger kbsa

    • Ba Meya ntawabatoraga, n’ubundi uwabashyiragaho arongera abahe indi myanya. Aba bo bihorere byakozwe babizi kandi aho bazajya barahazi. Ntabwo se uziko hano amatora aba abazayobora baradodesheje amakote baraguze n’imikenyero ndetse na discours bazavuga bazizi? Yezu ati “Nimwiririre n’urubyaro rwanyu.”

  • ba mayors bashyashya ntibazwi koko ku buryo nta n’amafato yabo mufite?!
    Genda Rwanda uhorana udushya

    • Exactly! Nanjye nahize amafoto yabo muri media zose zatangaje iyi nkuru ngo mbamenye nahebye! Reka mpfe kureba kuri website ya Kigali city, Minaloc, RGB,…

  • Rwamurangwa Stephen Imana imuhe mahoro n’imigisha kuko Gasabo yaduteje imbere.

  • Rwamurangwa Steven yarakoze kbx big up
    Iyo amara like 5years zindi Gasabo yari kuruta kgl yose

  • Ubusanzwe abaturage bagenda bahabwa uburenganzira burushijeho nko kwitorera abayobozi. None twe tugiye macuri!!!! Ubu se abanyakigali tuzongera tubone uburenganzira bwo kwitorera abayobozi? Lyali?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *