Abasirikare 15 ba Niger biciwe mu gitero abandi baburirwa irengero | UMUSEKE

Abasirikare 15 ba Niger biciwe mu gitero abandi baburirwa irengero

Abasirikare 15 ba Niger biciwe mu gitero Minisiteri y’Ingabo yaho ivuga ko ari icy’iterabwoba, byabereye mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba hafi y’umupaka igihugu gihana na Burkina Faso.

Ingabo za Niger mu bikorwa byo kugenzura agace kugarijwe n’imitwe y’iterabwoba

Minisiteri y’Ingabo ivuga ko abasirikare bakorera ahitwa Torodi, mu Ntara ya Tillaberi batezwe igico nyuma baraswaho bitunguranye igisasu kirabahitana.

Abasirikare 7 bakomeretse abandi 6 baburirwa irengero. Nyuma y’ibyo ingabo zirwanira ku butaka bafatanyije n’abarwanira mu kirere bagiye muri kariya gace gushakisha bagenzi babo.

Imitwe ifitanye isano na al-Qaeda ndetse na Islamic State ifite indiri mu gace k’urubibi gahuriweho n’ibihugu bya Niger, Mali na Burkina Faso.

Uretse abasirikare bapfuye, abaturage b’abasivile 30 na bo baburiye ubuzima mu bitero mu Majyaruguru ya Niger.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

BBC

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Niba koko RDF ishaka gutabara ibihugu by’Afrika,nigende yirukane izi mburagasani z’Abaslami bazengereje Nigeria,Burkina Faso,Cameroon,Niger,Mali,Somalia,DRC,etc…Nibwo tuzamenya ko ibyo minister Biruta avuga ari ukuli.

  • Ariko woe gatare utorotse indera nta nisoni ufite ubundi nkawe uri umunyarwanda cg uri mukuru wa shitani wa muswa we ibyo biruta yavuze urumva ari imikino kuburyo uvuga ngo niba koko RDF …uragaswi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *