Abasore n'inkumi babarirwa muri miliyoni nyinshi bazitabira ihuriro mpuzamahanga | | UMUSEKE
  • 05/08/2020 1:41 05

Abasore n’inkumi babarirwa muri miliyoni nyinshi bazitabira ihuriro mpuzamahanga

Guhera taliki 30, Nyakanga, kugeza taliki 01, Kanama, 2020 Ihuriro mpuzamahanga cyateguwe n’Umuryango International Youth Fellowship ugamije guha urubyiruko  impanuro zarufasha guhangana n’ingaruka za COVID-19 rizahuriza miliyoni z’abasore n’inkumi batuye u Rwanda n’ibindi bihugu bisaga 90 ku Ikoranabuhanga. Foromu izahuza urubyiruko rw’Afurika, Aziya n’u Burayi.

Foromu izahuza urubyiruko rw’Afurika,Aziya n’Uburayi
Foromu izahuza urubyiruko rw’Afurika,Aziya n’Uburayi

Urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye  rwahuye n’ingaruka nyinshi zirimo gutakaza akazi, gupfusha abagize umuryango n’izindi.

Hari bamwe batangiye kunywa ibiyobyabwenge, abandi barushaho kunywa byinshi, ibi byose bigaterwa n’ingaruka zazanywe n’icyorezo cya coronavirus.

Kubera izi mpamvu, abasore n’inkumi bo hirya no  hino ku isi bakeneye inama zabafasha kwigobotora ibi bibazo.

Nicyo cyatumye hatekerezwa kuri gahunda zigenewe urubyiruko zizarufasha gusobanukirwa uburyo n’amahirwe yo gutuma rugira imyumvire ihamye n’umutima ukomeye uzabashoboza guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’uburyo bwose zirwugarije.

Umuryango International Youth Fellowship wateguye  ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko kuri murandasi rizwi nka  IYF World Youth Connect 2020 rizatangira guhera tariki 30 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama, 2020.

Bamwe muri  ruriya rubyiruko rwahuye n’ingaruka za coronavirus bazahabwa amahugurwa y’uko rwakomeza kwirinda kiriya cyorezo no guhangana n’ingaruka zacyo.

Amateraniro nkariya yari asanzwe abera mu ruhame ariko muri iki gihe ntibishoboka kubera kwirinda kwanduzanya coronavirus, ahubwo bizabera kuri murandasi.

Byitezwe ko rizitabirwa n’urubyiruko rugera kuri miliyoni eshanu ruherereye mu bihugu 94 ku isi yose harimo n’u Rwanda.

Ibindi biteganyijwe kubera muri iryo huriro, harimo iserukiramuco ry’imbyino n’imyiyerekano, ibiganiro ndetse n’izindi gahunda zizafasha urubyiruko gusobanukirwa urusobe rw’inyigisho n’indangagaciro bikubiye mu mico y’ibihugu bitandukanye.

Dr. Ock Soo Park, umuyobozi mukuru ari nawe washinze umuryango wa IYF niwe uzayobora ariya materaniro.

Mu Mutarama yari i Kigali ahatangira ibiganiro byiswe “Special Mindset Conference”.

Urubyiruko ruherereye mu mpande zose z’isi, rushobora kwiyandikisha muri Online World Youth Connect binyuze ku mpuzamurongo wo kuri murandasi (https://forms.gle/UiGB3Pk9n2rVoacW9) bigakorwa mbere ya tariki 29 Nyakanga.

Ibikorwa byose bizajya bica ku murongo wa  Facebook ndetse na Zoom.

Mbere coronavirus itaraza abasore n’inkumi baridagaduraga
Italiki ntizibagirane

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *