Abatandikisha ubutaka kubera kudasobanukirwa, turabegereza itegeko – Gov.Gatabazi | | UMUSEKE
  • 05/07/2020 4:03 22

Abatandikisha ubutaka kubera kudasobanukirwa, turabegereza itegeko – Gov.Gatabazi

Amajyaruguru: Hari abaturage batinya kwandikisha umutungo wabo utimukanwa, bitewe no gutinya gusoreshwa ndetse n’abawandikisha ntibawusorere bitewe n’imyumvure; ubuyobozi bwo buvuga ko impamvu yo kwandikisha umutungo utimukanwa atari ukugira ngo usoreshwe gusa, ngo bugiye kubisobanurira abaturage.

Guverineri Gatabazi avuga ko imitungo yose yandikishijwe idasoreshwa

Ni kenshi abaturage bagiye bashishikarizwa kwandikisha umutungo utimukanwa, ndetse na serivisi zibishinzwe zagiye zegerezwa abaturage mu Mirenge.

Mu Ntara y’Amajyaruguru abandikishije umutungo utimukanwa baracyari ku rugero rwo hasi.

Bamwe mu baganiriye n’Umuseke bavuga ko batinya kwandikisha imitungo bitewe n’uko batinya gusoreshwa cyangwa igafatirwa igihe batatanze imisoro.

Mukeshimana, ati “Byo hari benshi batarumva akamaro ko kwandikisha ubutaka. Niba umuntu akubwiye ko buri mwaka hari amafaranga asorera inzu yiguriye yakererwa bakamuhana, wahirahira wandikisha ibyo ufite?”

Ahanini ngo ni iyo mpamvu batinya kwandikisha imitungo itimukanwa bafite. Uyu muturage avuga ko hari n’abandikishije imitugo ariko batayisorera.

Yagize ati “Ubwo se nk’abo niba babandikira amande y’ubukererwe, ni nde watekereza kujya kwandikisha?”

Undi yagize ati “Si abatandikisha bafite ibibazo gusa, hari n’abandikishije imitungo yabo ariko batayisorera bagategereza igihe bazagurishiriza. Urumva iyo agurishije, yemera guhara ya mafaranga ndetse n’amande kugira ngo haboneke ibyangombwa byuguze. “

Mu nama ngishwanama ku misoro n’amahoro ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yabaye ku wa kane tariki 05 Werurwe 2020, hagaragajwe zimwe mu mbogamizi zihari mu mitangirwe y’imisoro.

Hari abagaragaza ibikorwa ariko ntibabisorere, ndetse n’abatarabigaragaza, hagaragajwe ibigo bifitiye Uturere imyenda y’imisoro.

Niyigaba Faustin, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko ku bufatanye n’ubuyobozi bafite inshingano zo kwigisha abaturage mu rwego rwo guhindura imyumvire, ariko yongeraho ko umwihariko w’ikigo ahagarariye, ari uguhana hakurikijwe itegeko.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko hari abaturage bafite imyumvire ko kwandikisha umutungo utimukanwa ubwo uba utakiri uwawe.

Avuga ko hakwiriyiye kubaho uburyo bwo gusobanura icyo itegeko riteganya ku bijyanye no kwandikisha umutungo utimukanwa.

Yagize ati “Hari abaturage bagifite imyumvire iri hasi, batinya kwandikisha ubutaka bitewe no kudasobanukirwa, bamwe bakumva ko bugiye kugurishwa, ntabwo ubutaka bwose bwanditse busoreshwa.”

Guverineri Gatabazi avuga ko bitewe n’iyi myumvire, ubutaka bumaze kwandikwa bukiri hasi cyane.

Avuga ko n’ubwo byasabwe n’Imiryango yigenga (Societes Civile), ko hari ibyahindurwa muri iri tegeko; mu gihe bitarahinduka umuturage akwiriye gusobanurirwa akamaro ko kwandikisha umutungo utimukanwa, ndetse no gutanga umusoro ku wo bireba.

NDIKUMWENAYO Thierry
UMUSEKE.RW/Musanze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *