Abatekamutwe kuri COVID-19 bageze aho biyita abakozi World Health Organization - UMUSEKE
  • 05/06/2020 7:46 10

Abatekamutwe kuri COVID-19 bageze aho biyita abakozi World Health Organization

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, WHO, buraburira amahanga ko hari abantu bawiyitirira bakaka ibigo byita ku buzima n’abandi bantu ku giti cyabo amafaranga cyangwa andi makuru ashobora gukoreshwa akagira ingaruka kuri nyirayo.

Hari abatekamutwe biyitirira WHO bagatwara amafaranga y’abantu

Iri shami risaba ibigo bitanga serivisi mu buzima, ibihugu cyane cyane ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kuba maso hakirindwa ko habaho gutekerwa imitwe.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa WHO rivuga ko amafaranga iki kigo cyaka ari agenewe gushyiraho ikigega cyo gukumira CODIV-19, icyo kigega kiswe COVID-19 Solidarity Response Fund.

Rigira riti: “ …Ikindi cyose babasaba gutangira amafaranga mu izina ry’Ikigo cyacu muzamenye ko ari ikinyoma kigamije kubatwarira amafaranga…”

Polisi ku isi hose hamwe n’ibigo bya Leta bishinzwe iperereza bivuga ko hari abantu bari gutekera abanti imitwe muri iki gihe icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe benshi ku isi.

Hari abakora imiti itujuje ubuziranenge ikoreshwa mu gukura udukoko mu ntoki( Hand Sanitizers) , abavuga ko bafite umuti uvura COVID-19 n’abandi.

Inzego z’ubuzima n’iz’umutekano zisaba abaturage kwima amatwi abantu nka bariya ahubwo bagakurikiza inama zitangwa na Minisiteri z’ubuzima harimo gukaraba intoki kenshi, kwirinda kujya ahantu abantu bahurira ari benshi, kutegerana cyane, kugisha inama abashinzwe ubuzima igihe cyose umuntu yumvise ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, umunaniro ukabije, inkorora n’ibindi.

ABC

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • What ….??? “ …Ikindi cyose babasaba gutangira amafaranga mu izina ry’Ikigo cyacu muzamenye ko ari ikinyoma kigamije kubatwarira amafaranga…” Jye navuga ngo nimwe mubaciriye umuvuno so ” NIMURYE N’ABANDI BARYE” Ibanga riri ikuzimu kandi ntawugaruka gutanga ubuhamya.

    STAY AT HOME AND BE SAFE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *