Abdelaziz Bouteflika wayoboye Algeria imyaka 20 yapfuye | UMUSEKE

Abdelaziz Bouteflika wayoboye Algeria imyaka 20 yapfuye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Uwahoze ari Perezida wa Algeria, Abdelaziz Bouteflika yitabye Imana afite imyaka 84, yari amaze imyaka ibiri avuye ku butegetsi, akaba yarabitewe n’igitutu yashyizwe n’abaturage ndetse n’abasirikare batashakaga ubutegetsi bwe.

                                                            Abdelaziz Bouteflika yapfuye afite imyaka 84

Uyu mukambwe wayoboye igihugu cya Algeria giherereye mu Majyaruguru  y’Afurika yari afite uburwayi bw’imitsi yo mu bwonko, kuva mu mwaka wa 2013 ni gacye yabonywe mu ruhame.

Perezidansi ya Algeria kuri uyu wa gatanu nibwo yemeje amakuru y’urupfu rwe.

Mu mwaka wa 2019 nibwo yeguye nyuma yo gushaka kwiyamamariza manda ya gatanu maze abaturage bakamubera ibamba mu myigaragambyo ikaze yaje kumukura ku butegetsi.

Yagize uruhare rukomeye mu ntambara igamije ubwigenge ya Algeria yo mu myaka ya 1950 no mu myaka ya 1960.

Abisabwe n’igisirikare, mu mwaka 1999 nibwo yabaye Perezida wa Algeria ayitegeka imyaka 20.

Ubutegetsi bwe bwagiye bushinjwa kenshi kurangwa na ruswa cyane, ku buryo byasubije inyuma ubukungu bw’igihugu ari byo byateye abaturage kumwigomekaho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Tujye twibaza ku buzima.Dukore,twijye amashuli,tujye muli politike,dukore shuguli,etc…Ariko dutekereze ku buzima.Ese ubuzima burangirira ku rupfu?Ese “twaremewe kuzajya mu ijuru nkuko amadini amwe yigisha?Nta handi dusanga igisubizo uretse muli Bibiliya.Wayemera utayemera,nicyo gitabo rukumbi Imana yaduhaye,kitwereka “the sense of Life”.Abantu bashaka Imana bakiriho,ntibibere gusa mu gushaka iby’isi,Imana izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yezu ubwe wabivuze kandi bizaba,nubwo byatinze.It is a matter of time!!!

  • Ni ryari urupfu narwo ruzapfa nkuko Byumvuhore yabisabye?? Turambiwe guhamba abantu buri munsi
    Mana yacu,twumve dutabare wowe waturemye.Turambiwe guhamba.Turambiwe indwara,akarengane,ubushomeli,ubusumbane bukabije,etc…Mana,ngwino udutabare.The sooner the better.Thank you God.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *