Abigaga muri UNIK bajya kureba ibyangombwa bakirirwayo babuze abakozi | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 9:43 44

Abigaga muri UNIK bajya kureba ibyangombwa bakirirwayo babuze abakozi

Bamwe mu banyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Kibungo UNIK (cyangwa INATEK) iherutse gufungwa, bavuga ko bajya ku kicaro cy’iri shuri bagiye kureba ibyangombwa ngo bibafashe kujya gushaka andi mashuri, ariko bagasanga kuri iyi kaminuza nta mukozi uharangwa.

Baza kureba ibyangombwa bakirirwa bicaye bategereje ko hari umukozi uhagera bagaheba

Aba bagana iyi Kaminuza, barimo n’abaharangije baza gufata impamyabumenyi zabo bagasubirirayo aho.

Ubwo iyi kaminuza yafungwaga burundu tariki ya 01 Nyakanga 2020, Minisiteri y’Uburezi yasabye ubuyoboi bwayo guha abanyeshuri bayigagamo ibyangombwa bibemerera kuzakomereza amasomo ahandi.

Umuseke waganiriye na bamwe mu banyeshuri biriwe bicaye muri iyo Kminuza baje gufata ibyo byangombwa kuri uyu wa kane tariki ya 30 Nyakanga 2020, bamwe bavuga ko bamaze iminsi bahasiragira ariko bagatahira aho.

Mbonyinshuti Arthur wigaga mu mwaka wa 2 ati “Nko ku wa mbere baraje bikoza mu biro nka saa yine bahita bigendera, uyu munsi bari baduhaye gahunda y’uko tuhagera none nta numwe uhari, ubu rero byatuyobeye kuko tutazi uko tuzabona ibyangombwa .”

Uyu munyeshuri avuga kandi ko yari yarishyuye amafaranga y’imyaka yari kuziga yose, ahabwa gahunda yo kuza kuvugana n’abashinzwe umutungo kugira ngo asubizwe amafaranga, akaba yasanze imiryango yose ifunze.

Umuseke wagerageje kuvugana n’umuyobozi w’iyi Kaminuza wungirije ushinzwe amasomo, Prof. Kanobana Mathusalem ntiyitaba telefoni.

Aba banyeshuri basaba ko inzego zitandukanye zahagurukira iki kibazo kuko niyo hari uje kubafasha atahatinda.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred akimara kumenyeshwa aya makuru n’Umuseke yahise avugana n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoma iyi Kaminuza iherereyemo, bemeranya ko bariya banyeshuri babugana bukabafasha kubona ibyo basaba UNIK.

Ati “Bagende babwire ikibazo abayobozi b’Akarere babafashe mbona ari cyo cyabakemurira ibibazo.”

Mu masaha ya saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa Kane, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yageze muri UNIK asanga abanyeshuri bose bamaze gutaha kuko bari barambiwe.

Amakuru avuga ko impamvu abo banyeshuri batabona ibyo byangombwa ari uko hari abarimu banze gutanga amanota kubera ko iriya Kaminuza ibarimo umwena w’umushahara w’amezi 18.

Uretse abaza gufata impamyabumenyi zabo bakazihabwa nyuma yo gusuzuma ko nta mwenda bafitiye ikigo, abasaba ibyangombwa byo kujya kwiga ahandi (Transcripts) nta numwe urabihabwa.

Ubwo yafungaga iriya Kminuza, Minisitiri w’uburezi yasabye UNIK gukorana na HEC (Inama y’amashuri makuru na Kaminuza) igatumiza inama buri munyeshuri akagirwa inama y’uburyo yakomezamo amasomo ye, naho yajya kuyigira ariko yamaze guhabwa ibihamujyana .

Yanasabwe gukora raporo igaragaza ko ibi byashyizwe mu bikorwa bitarenze tariki ya 15 Nyakanga 2020 ndetse ikazashyikirizwa Minisiteri y’Uburezi.

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubwo nyine barariwe kandi uwabariye yarabahejeje. Nonese niba Kaminuza yarafunze urumva umukozi uzaza azahembwa iki azanywe niki? Ariko se ubundi abantu bazabona abantu batuye ibintu ngo niza universités, za polytechniques za nyirarushwa birukiremo bataziko aribiryabarezi kandi ababishyizeho barahawe uburenganzira nababifitemo inyungu bigererayo? Gusa musebya izina “Polytehnique”.Kandi ngasanga leta nayo yarabigizemo uruhare kuki ureka umubyeyi akikokora akagulisha utwe twose kandi uziko uwo mwana narangiza nta kindi azashobora gukora usibye kuba motari, gucuruza utwenda/ Kuzunguza, kuba agent wa MTN ku mutaka aho ku muhanda? Kuba umuyede?Erega nabyo bigengwa na principe de l’offre et de la demande. Bagarure amashuli y’imyuga leta ishyiremo ingufu kandi ukoze akazi ke neza agahemberwe neza yaba umufundi, kanyamigezi, ukora amashanyarazi,umukanishi, umukozi muri Restaurant kandi hagenzurwe neza imyuga imwe nimwe bayihe accès à la profession utarabyize ahagarikwe cyangwa ajye kwihugura.

  • Camarade, mujye mucukumbura amakuru neza aho gusubiramo ibyavuzwe ahandi bitari n’ukuri. Abanyeshuri ntibabura servisi kubera ko abarimu badatanga amanota ngo kuko bambuwe (iyo si yo mpamvu), ahubwo bahagaritswe mbere y’uko Kaminuza ihagarikwa kimwe n’abakozi bakora bene ziriya servisi. Nta bakozi bari bahagije bari basigaye hariya, nta n’amafaranga yo guhemba abake batumizwa gutanga umusada!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *