Abikorera bakomeje gushyigikirwa…Hari umushinga ubafasha kubona inguzanyo - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:40 18

Abikorera bakomeje gushyigikirwa…Hari umushinga ubafasha kubona inguzanyo

Abikorera bategerejweho gufasha Leta y’u Rwanda kugera ku ntego z’Iterambere rirambye ubu hari umushinga w’Abanyamerika ubahuza na Banki n’ibigo by’imari bikabaha inguzanyo kugira ngo barusheho kuzamura ishoramari ryabo.

Abayobozi muri Nguriza Nshore bavuga ko abikorera bo mu Rwanda bakeneye imbaraga

Nadine Manzi, umuyobozi wungirije w’uyu mushinga witwa ‘Nguriza Nshore’ wa USAID, avuga ko badatanga inguzanyo y’amafaranga ariko ko bafasha Banki kuba yaguriza abashoramari.

Muri ubu bumenyi baha abanyamabanki harimo kubaha impuguke zibafasha kunonosora imishinga ubundi bakaba baguriza abikorera badafite impungenge.

Uretse ibi byo gufasha abikorera kubona inguzanyo, ngo banabafasha gushyira kuri gahunda ubucuruzi bwabo nko kubushyira mu mpapuro zibusobanura neza.

Ati “Tukabafasha na business plan (igenamigambi ry’ubucuruzi) igaragaza ukuntu ubucuruzi ushaka ko buzaba bumeze nko mu myaka itatu cyangwa itanu, tukagufasha ku buryo impapuro zawe ziba ziri tayari kwakira abashoramari.”

Avuga kandi ko bafasha n’abikorera kuba bagurisha ibitekerezo by’imishinga yabo bishobora kuvamo ishoramari.

Banafasha abashoramari kwitabira inama zikomeye ku rwego mpuzamahanga zivuga ku ishoramari kugira ngo bunguke ibitekerezo byabafasha guha imbaraga ubucuruzi bwabo.

Ubu bazajyana abikorera 10 mu nama nyafurika ikomeye izwi nka Sankalp Africa 2020 izabera i Nairobi muri Kenya ikazahuza abikorera 2 000 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Jurie Giraneza washinze uruganda rw’amata Masaka Creamery ni umwe mu bafasha na ‘Nguriza Nshore’, avuga ko ishoramari rye rimaze guhama kubera ubumenyi bahabwa n’uyu mushinga.

Avuga kandi ko uko ishoramari rirushaho kugira ingufu bazarushaho kongera ingano y’amata batunganya ku buryo n’ayo basanzwe bakira aziyongera bityo n’aborozi bakarushaho gutera imbere bitumen n’ubukungu bw’u Rwanda burushaho kuzamuka.

Jurie na we uzajya muri iyi nama izaba muri iki cyumweru, avuga ko azagaragaza ishoramari rye kuri ba rwiyemezamirimo bakomeye ku buryo yizeye ko hari abashobora kuzakunda ibikorwa bye bagashoramo imari.

Ati “Ni amahirwe kugira ngo turusheho kumenyekana no kumenyekanisha ibikorwa byacu kandi bikadufasha no kwaguka.”

Avuga kandi ko muri iriya nama bazakurayo ubumenyi buzabafasha kwagura ibikorwa byabo ku buryo bazarushaho gukora ibicuruzwa bifite ireme bikabasha kugurishwa ku rwego mpuzamahanga.

Jurie kandi avuga ko bagiye bafite umukoro wo kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu kiza kibereye gushoramo imari.

Nguriza Nshore ni umushinga uzamara imyaka itanu ukaba waratangiye muri 2018, ufite intego yo gutanga umusanzu mu guhanga imirimo mishya ibihumbi 30 kugeza muri 2023. Muri uyu mwaka uzafasha ibigo 10 kubona imari ya Miliyari 24 Frw.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *