Ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gutangira kwitegura isiganwa rikomeye kurusha andi muri Afurika ‘La Tropicale Amissa Bongo’. Areruya Joseph, Valens Ndayisenga na bagenzi babo baratangira umwiherero kuri uyu wa mbere.

Abakinnyi barimo Ukiniwabo Rene Jean Paul na Didier Munyaneza bagiye gutangira umwiherero bitegura La Tropicale
Kuva tariki 15 kugera 21 Mutarama 2017 hateganyijwe isiganwa rizamara icyumweruy rizenguruka ibibaya n’amashyamba ya Gabon ‘La Tropicale Amissa Bongo 2017’. Abakinnyi batandatu (6) b’abanyarwanda bazaryitabira baramenyekanye.
Areruya Joseph, Valens Ndayisenga, Bonaventure Uwizeyimana, Ukiniwabo Rene Jean Paul, Munyaneza Didier na Ruberwa Jean baratangira umwiherero n’imyitozo ikomeye kuri uyu wa mbere nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umunyamabanga uhoraho wa FERWACY Murenzi Emmanuel.
“Turifuza umusaruro mwiza ushoboka mu masiganwa twitegura. Abakinnyi bashoboye bagomba gutangira umwiherero bagakorana neza n’abatoza abayobowe na Sterling Magnell. Barajya i Musanze kuri uyu wa mbere kandi tubafitiye ikizere.”
Biteganyijwe ko aba bakinnyi nibava muri Gabon bazahura na bagenzi babo bakomeze imyitozo bitegura shampiyona ya Afurika izabera mu Rwanda muri Gashyantare.
Imihanda izakoreshwa
Tariki 15 Mutarama 2018 (Stage 1): Kango – Lambaréné, 146km
Tariki 16 Mutarama 2018 (Stage 2) : Ndendé – Fougamou, 173km
Tariki 17 Mutarama (Stage 3) : Fougamou – Lambaréné, 114km
Tariki 18 Mutarama 2018 (Stage 4): Ndjolé – Mitzic, 182km
Tariki 19 Mutarama 2018 (Stage 5) : Oyem – Ambam (Cameroon), 141km
Tariki 20 Mutarama 2018 (Stage 6): Bitam – Oyem, 115km
Tariki 21 Mutarama 2018 (Stage 7): Bikélé – Libreville, 140km

Areruya Joseph nyuma yo gutwara Tour du Rwanda agiye kongera guseruka mu mwenda w’u Rwanda
Roben NGABO
UMUSEKE
1 _
Kuki batitegura igihugu bakitegura izina? Ese Bongo niwe gihugu? Ibi nubukoloni butuzambya burigihe.Ejobundi na kabila azashyiraho irushanwa Kabila..twese dushiduke nyuma Nkurunziza nawe ashyireho coupe Nkurunziza.Afurika warakubititse.