Abo turibo

Umuseke.rw  kimwe mu bikorwa by’ikigo Umuseke Information Technology Ltd (Umuseke IT Ltd) Umuseke.rw  ni urubuga rwa Internet rutangaza amakuru atandukanye  ku nkuru zifitiye akamaro abasomyi. Twibanda kubaka amahoro mu muryango nyarwanda, kwigisha no kumenyesha abasomyi ibibera hirya no hino bagomba kumenya.

Twatangiye mu kwezi kwa Mutarama 2011, guhera ubwo kugera ubu tumaze kwandika inkuru zirenga ibihumbi 52,490. Twakiriye ibitekerezo by’abasomyi birenze miliyoni, tukaba dusurwa inshuro zirenga  miliyoni eshatu buri kwezi.

Mu myaka irindwi tumaze tubagezaho amakuru tunezezwa n’uruhare uyu mushinga umaze kugeraho. Twakoze ubuvugizi ku bantu benshi, ari abantu ku giti cyabo ndetse n’abaturage mu rusange.

Binyuze mu nkuru twandika, abasomyi bamenye ibyibera ku isi, cyane cyane mu Rwanda. Ubuyobizi butandukanye bwagiye bumenya ibibazo by’abaturage bigakemurwa vuba ndetse n’abaturage barushijeho gusobanukirwa uburenganzira bwabo.

Intego nyamukuru yacu yo kubaka amahoro turayikomeje, aho duharanira kuba urubuga  rutangaza inkuru z’umwihariko zisana imitima y’abasomyi nyuma y’ibihe by’amateka akomeretsa imitima igihugu cyacu cyanyuzemo.

Twigishije tunahanga imirimo kubarenga 60 ubu bamwe tugikorana abandi bashimwe n’ibindi bigo kubera ubumenyi twabahaye, turabashigikira batera imbere, ariko nabo bakomeza kuba bamwe muri twe baduha ibitekezo nko guhugura abakozi bashya mu mwuga w’itangazamakuru, ikoranabuhanga ndetse no mu buzima busanzwe.

Kubera ibi bitekerezo n’imikorere yacu, ikigo Umuseke twabonye ibihembo bitandukanye mu Rwanda ndetse no ku rwego rw’isi.  Twavugamo nka Rwandan Young Achiever 2017 – Twatumiwe mu nama mpuzamahanga ku migabane itandukanye y’isi kandi turacyakomeza gukora cyane ngo tugere kuri benshi ari nako turushaho kunoza umwuga wacu.

Dukomeza kugendana n’ikoranabuhanga ndetse n’ibyifuzo byanyu kugirango turusheho kubaha servisi nziza mu itangazamakuru ndetse n’ikoranabuhanga. Twandika mu Kinyarwanda no mu Cyongereza kandi twandika buri munsi.

Ntidushishikajwe no kwandika inkuru nyinshi, ahubwo dushyira imbere mu kwandika inkuru z’umwihariko kandi z’igirakamaro.
Kuko zisaba kwitonderwa n’ubushobozi bw’amafaranga menshi kugirango zikurikiranwe, rimwe na rimwe ntidutangaza nyinshi nubwo atari na nkeya.

Icyitonderwa: Uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere, ibigo birushaho kugabanya amafaranga byatangaga mu kwamamaza ibikorwa byabyo binyujije mu bitangazamakuru. Nyamara uyu murimo dukora ufitiye benshi akamaro wagerwagaho kubera ibikorwa byo kwamamaza. Niyo mpamvu duha ikaze buri wese wifuza gushyikira umurimo dukora ngo ukomeze ufashe benshi. Mu minsi idatinze tuzabagezaho uburyo bizajya bikorwa.

Turabashimiye.

Ubuyobozi
Umuseke