Abunganira Kabuga ngo agomba kwitwa umwere mu gihe atarahamwa n’ibyaha - UMUSEKE
  • 07/06/2020 10:18 52

Abunganira Kabuga ngo agomba kwitwa umwere mu gihe atarahamwa n’ibyaha

Me Laurent Bayon na Me Emmanuel Altit bunganira Kabuga Félicien uregwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuze ko umukiliya wabo agomba guhabwa uburenganzira bwo kwitwa umwere mu gihe cyose atarahamwa n’ibyaha ashinjwa nk’uko biteganywa n’iri hame mpuzamahaha. Ndetse bakaba bagiye kuregera ku kuba yariswe ‘Umujenosideri’ ataranakandagira mu rukiko.

Kabuga ubwo yari akimara gufatwa

Uyu mugabo ufatwa nk’uza ku ruhembe mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize hakoreshejwe imbaraga n’amayeri bidasanzwe bya Police yo mu Bufaransa aho yafatiwe.

Me Laurent Bayon et Me Emmanuel Altit  bunganira uyu mugabo wari umaze imyaka 26 ashakishwa, baravuga ko uburenganzira bw’Umukiliya wabo bwo gufatwa nk’umwere mu gihe atarahamwa n’ibyaha; bwahonyowe.

Bavuga ko umukiliya wabo yamaze guhamwa n’ibyaha ataraburana kuko “Bamaze kumugaragaza nk’umwe mu ba Jenosideri b’ibanze b’Abanyarwanda mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohowe n’Ubushinjacyaha bukuru ndetse na Jandarumori y’igihugu (by’u Bufaranda) ryasohowe tariki ya 16 Gicurasi 2020, mu gihe urubanza rwe rutaranatangira.”

Aba banyamategeko bagiye kuregera urukiko rw’i Paris kuba umukiliya wabo yarahonyorewe ihame ry’uburenganzira mpuzamahanga (Présomption d’Innocence).

Mu itangazo bashyize hanze ejo hashize, batangira bagira bati «Felicien Kabuga afite uburenganzira ku ihame ryo kwitwa umwere  ku bwo kuba ari umuntu ndetse n’isura ye.”

Kabuga Felicien w’imyaka 84 y’amavuko, nyuma y’iminsi itatu afashwe yahise ajyanwa gufungirwa muri Gereza yitwa la Santé iherereye ku muhanda la Santé ari na ho azaba acumbikiwe mu bihe azaba yitaba Urukiko rwo mu Bufaransa (Cour d’appel de Paris).

Biteganyijwe ko Kabuga azagezwa imbere y’Uru rukiko, ku wa Gatatu w’Icyumweru gitaha tariki ya 27 Gicurari ubwo azaba aburana ku kuba yakohererezwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha cyangwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye.

Me Laurent Bayon et Me Emmanuel Altit bamwunganira bo bavuga ko umukiliya wabo adashaka koherezwa i Arusha mu rukiko rusa nk’aho runafite ububasha bwisumbuyeho kuba rwamuburanisha kuko Ubushinjacyaha bwarwo ari bwo bwashyize hanze impapuro zo kumuta muri yombi.

Kabuga Félicien akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, akaba yari umwe mu bantu bahigwa bukware ku Isi dore ko USA yari yarashyizeho agashimwe ka miliyoni 5 USD ku muntu uzatanga amakuru y’aho aherereye.

Uyu mugabo ashinjwa kuba ari mu bahetse ingobyi yanduye yacuriwemo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, agatanga ubushobozi bwo gutoza Interahamwe no guhamagarira abantu gukora Jenoside.

Ni umwe mu bashinze Radio rutwitsi ya RTLM yamamaje ikaninjiza mu bantu ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe.

Me Emmanuel Altit umwe mu bunganira Kabuga Felicien

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

10 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bariya ba avoka bagiye kuburana urwa ndanze. Nk’uko uyu munyamakuru abitubwiye, “Uyu mugabo ashinjwa kuba ari mu bahetse ingobyi yanduye yacuriwemo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, agatanga ubushobozi bwo gutoza Interahamwe no guhamagarira abantu gukora Jenoside”.
    Uko bigaragara rero: ibimenyetso by’uko yahetse iyo ngobyi yacuriwemo jenoside birahari byanze bikunze; amafranga yavuye ku makonti ye cyangwa mu ntoki ze ahabwa interahamwe ngo zitoze, impapuro n’ibindi bimenyetso byo kubihamya birahari. N’ibyo yavuze cyangwa yanditse ahamagarira interahamwe gukora jenoside birabitswe bizerekanwa (biri on record).
    Baraburana urwa ndanze pe!

    • Ariko kuki abanyarwanda dukunda kwigira ba nyirandabizi twemeza ibyo tutazi? Kabuga mumureke aburane urukiko nirumuhamya ibyaha ahanwe kandi nirunamugira umwere amube. Ametegeko yo mu bindi bihugu ntago agendera ku marangamutima kuko ubutabera burigenga. ahandi iyo ari n’agakosa technique kagaragaye mu ifatwa ry’umuntu ako gakosa gashobora gutuma umuntu arekurwa n’iyo yaba atari umwere. nicyo bita loophole. Simvuganira Kabuga ariko nk’umunyamategeko ngendera kuri facts na evidence. Uwakubaza izo records uvuga wazarekana? Iyo RTLM yatanzemo umusanzu, Rucagu na Bazivamo ( vice président wa FPR) nabo barayitanze ariko sindumva naho bahamagazwa ngo nabo bayisobanureho. Documents zaabyo rwose uzishatse kuri internet wazibona. Rero abanyarwanda tujye twirind

    • Lawyers (abavoka) barasetsa.Iteka baburana bavuga ko “umukiliya wabo” ari umwere!!! Kandi bazi neza ukuri.Muli ba Avoka,harimo benshi bitwa ko ari “abarokore”.Nyamara bagashyigikira aba Clients babo bakoze amarorerwa.Gusa ubutabera nyakuri bugirwa n’Imana gusa.Ni gute Imana izaca imanza?
      Ku munsi wa nyuma,izarimbura abantu bose babi,isigaze mu isi abeza gusa bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33.Kugirango abo babi badakomeza kwangiza isi izaba paradizo.Impamvu izabarimbura,nuko yabahaye igihe kirekire cyane cyo kwihana bakanga.

    • Iyo uregwa ari murukiko ntabwo aba arahamwa n’icyaha, aba akiri umwere kuko aba akekwa gusa. Wikwivuna ushyiramo amarangamutima kuko yo ntaho ahurira n’amategeko. Ubu noneho bakubwiyeko babuze ibimenyetso simusiga bimuhamya ibyaha ndumva byagutungur?! Ndagirango nkumenyesheko muurubanza n’amategeko ukuri siko gutsinda, ahubwo hatsinda ibimenyetso bya simusiga kdi baca umugani ngo “la justice east unjuste!”

  • Kuba Leta yacu yararangije gufatira no guteza cyamunara imitungo yose ya Kabuga mu Rwanda, ni ikimenyetso simusiga ko ibyaha aregwa bimuhama nk’uko Inkiko Gacaca zacu zabimuhamije. Nabyemere abisabire imbabazi inzira zikigendwa. None se umutwe we abanyamerika bawushyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari badafite gihamya. Reka turebe ko ruriya rukiko hari igishya ruzazana mu rubanza.

    • Muteze cyamunara nababwiriki.Harabandi nabo bashobora kuzabatereza mu myaka irimbere kuko bavuga bati nta gahora gahanze kandi ibirenge ngo bijya imbu kujya imbere.Abo mutereza cyamunara sinzi iyo ubibabwira muri 1988 batari kukwita umusazi ndetse bakakujyana indera nka Barafinda.

  • @MUNYEMANA: Ndakwifuriza kuzabarirwa muri abo beza. Nawe ujye ubyifuriza abandi mu ijuru utazisangamo wenyine!!!Byazagushimisha kkuzabaho wigunze?

    • @Fernandel,urakoze cyane rwose.Buri munsi,nkora uko nshoboye nkabwiriza abantu bose kugirango bazabe mu Ijuru cyangwa mu Isi izaba paradizo.Mbabwiriza nkoresheje bible,nkabibutsa ibyo Imana idusaba n’ibyo itubuza.Abemera kubikurikiza,bazarokoka ku Munsi w’Imperuka cyangwa Imana ibazure kuli uwo munsi.Soma Yohana 6:40.Yesu yasabye umukristu wese ” gukora umurimo wo kubwiriza ijambo ry’Imana”.Bisome muli Yohana 14:12.Niyo mpamvu mbwiriza abashaka kumva.

  • Umuntu wese kuva atarahamwa nicyaha ngo akatirwe aba arumwere. Niyo mpamvu bavuga ngo “ukekwaho” Sinzi rero igishya abantu batari kumva hano.

  • Yewe uyu musaza asaziye ubusa yakoze amahano akaba atagira impanuro azasigira abato! Ngo kirya abandi bajya kukijya kikishaririza………. ubu amaze iyi myaka yose 26 abundabundaaaaa atinya gupfa nako gufungwa? mu gihe yashishikaye bikomeye yicisha abatutsi b’ibigero byose imfu z’agashinyaguro, guhera ku mpinja kugera ku bamurusha ubukambwe n’abacecuru rukukuri? Bati n’impinja nta kuzibabarira, bagahigisha n’imbwa mu mabanyi y’amasaka abahigwaga bihishagamo…..!!!
    Nigeze kubona ingirwamubyeyi y’umugore n’ubu wasanga akiriho yavukaga za Rulindo (ex. commune Mbogo), yari afungiye muri 1930 yariyiciye ubwe abana be batatu bose kuko umugabo bababyaranye yari umututsi, icyo ntazibagirwa ni uko yatinyaga cyane umwana we w’imfura wamurokotse ! Yarafunguwe yemeye icyaha, ariko ndahamya ko agifunzwe n’umutimanama we(abaye akiwufite) niba ataregereye Imana ivusha izuba ryayo ku babi no ku beza, ngo asabe imbabazi nyirabukwe n’imfura ye.
    Niba uyu musaza agifite umutimanama, nizere ko azasaba imbabazi z’ubunyamaswa yakoreye abatutsi n’abahutu b’umutima mwiza babahishaga ku kiguzi cy’ubuzima bwabo, kuko nabo bicwaga iyo bababasanganaga. ibyo nibaza rero:

    1. Ese ubufaransa ko ari abafatanyabikorwa ba Habyarimana na Leta ye mu mushinga wa genocide y’abatutsi, ubu koko bazaca urubanza mu butabera?
    2. Ko kabuga yari umwe mu muryango wa Habyarimana, Agatha Kanziga nawe akaba ariho aba iyo bababuranishiriza hamwe ko umugambi wari umwe?
    Imana izabaryoze buri gitonyanga cy’amaraso mwamennye mwa nyamaswa mwe!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *