AERG/KIE yunamiye i Kigese-Kamonyi – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga


AERG/KIE yunamiye i Kigese-Kamonyi

Kuri uyu wa 10 Mata, mu masaa tatu za mugitondo nibwo bisi ya KIE yari isesekaye mu murenge w’Urugalika Akagali ka Kigese umudugu wa Kigese Akarere ka Kamonyi mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 17 jenoside yakorewe abatutsi hitabwaho abo yasize iheruheru.

Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa AERG/KIE Kayiranga Theobard ngo iki ni igikorwa kibaye ku nshuro ya kabili aho AERG/KIE yifatanya n’umuryango waguye wa KIE nk’ikigo cy’ishuri, bagafasha abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

uhereye i bumoso, Kamari-umuyobozi wa KIE wungirije ushinzwe imari ,Kayiranga Theobard-umuyobozi w'AERG, Prof. Njoroge-umuyobozi wa KIE, Dr.Ntivuguruzwa Céléstin-umuyobozi ushinzwe gahunda y'iyakure

uhereye i bumoso, Kamari-umuyobozi wa KIE wungirije ushinzwe imari ,Kayiranga Theobard-umuyobozi w'AERG/KIE, Prof. Njoroge-umuyobozi wa KIE, Dr.Ntivuguruzwa Céléstin-umuyobozi wa KIESA(KIE staff association)

Abazirikanywe kuri iyi nshuro bakaba ari abapfakazi bibumbiye muri cooperative yitwa “GIRIMPUHWE” bose batuye m’umudugudu wa Kigese, iyi cooperative igizwe n’abapfakazi 104 aho bafashanya mu kwiteza imbere .

Itsinda rigizwe n’abantu 80 rikigera aha Kigese, ryahitiye m’umudugudu w’aba bapfakazi uherereye nko mu bilometero 2 uvuye kuri cooperative girimpuhwe y’aba bapfakazi, rirangajwe imbere n’umuyobozi mukuru wa KIE Professor Njoroge, ndetse n’umuyobozi mukuru wa AERG ku rwego rw’igihugu Gatari Egide ryerekeje muri uyu mudugudu murugendo rw’amaguru mu gihe k’iminota nka 30,

murugendo berekeza m'umudugudu w'abapfakazi bacikitse kwicumu rya jenoside y'abatutsi.

murugendo berekeza m'umudugudu w'abapfakazi bacikitse kwicumu rya jenoside y'abatutsi.

bahageze bashuhuje aba bapfakazi nuko batangira akazi ko kubakira uturima tw’igikoni, aba bapfakazi biteganyijwe ko mugihe cy’ibyumweru bibili tugomba kuzajya tubafasha kwihaza mu mboga zitandukanye, aha hakaba hubatswe utugera kuri 10. Aka kazi kakaba katwaye igihe cy’amasaha 3;

Martin arerekera abandi uko akarima k'igikoni kubakwa.

Martin arerekera abandi uko akarima k'igikoni kubakwa.

ntabwo kandi aba bapfakazi bubakiwe uturima tw’igikoni ngo baturebe kuko impuguke mubyerekeye kubaka uturima tw’igikoni akaba n’umunyeshuri muri KIE Martin nyuma yo gutanga umwayi w’ibitunguru, karoti, amashu yasobanuriye aba bapfakazi uko bazatera imbuto muri utu turima bubakiwe n’uko bazajya batwitaho.

Martin aratanga umwayi, anasobanura uburyo akarima k'igikoni kitabwaho

Martin aratanga umwayi, anasobanura uburyo akarima k'igikoni kitabwaho

Mu gushaka kumenya imibereho yaba bapfakazi umuseke.com wegereye umukecuru umwe mububakiwe uturima tw’igikoni awutangariza uko abayeho nyuma yo kugirwa umupfakazi na jenoside yakorewe abatutsi , yagize ati:”nyuma yaho jenoside intwariye umuryango, umugabo wanjye ndetse n’abana batanu ubu nkaba nsigaranye babili gusa, mbona ubuzima bugenda bugaruka ndahingisha nkabona amafaranga atuma nohereza ku mashuri imfubyi nasigiwe n’abana banjye bazize jenoside, kandi namwe murabareba ntacyo babaye ” aha twabatangariza ko uyu mukecuru yasigaranye abana batatu, abakobwa babili umukuru yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye,umukurikira yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ndetse n’umuhungu umwe yiga mu mwaka wa kabili w’amashuri yisumbuye bose b’umuhungu we w’imfura yishwe na jenoside.

Nyuma yo kubaka uturima tw’igikoni, berekeje kuri ya cooperative nuko bagirana ibiganiro birambuye n’aba bapfakazi, mu ijambo rye ugarariye abandi bapfakazi yagize ati :“turabashimiye cyane kuko nta muntu yajyaga atugeraho mubihe nk’ibi, twumvaga ngo abandi barasurwa iyo za Kigali ariko twe bikamera nkaho tutazwi. Aha twakwibutsa ko tubaza umuhuzabikorwa wa AERG/KIE Kayiranga Theobard ikigenderwaho batoranya aho bajya gusura yatangarije umuseke.com ko bareba ahantu hari abacitse kwicumu hadakunzwe gusurwa.

Mu ijambo rye umuyobozi mukuru w’AERG ku rwego rw’igihugu yagize ati:”mugomba gushyira imbaraga mu kwishyira hamwe. Aba basore n’inkumi mureba aha kugira ngo baze aha ni uko bari hamwe mucyo twise AERG, namwe rero nyuma yo kurokoka jenoside umwanzi ukomeye mufite ubu ni ubukene, uyu muzamutsinda ni mushyira imbaraga muri cooperative yanyu”.

Afata ijambo umuyobozi mukuru wa KIE, professor Njoroge murwongereza rwinshi kuruhande hari umusore umusobanura mu kinyarwanda, yagize ati:”mu shingano zacu harimo gufatanya n’abaturage; mu gihe nk’iki rero cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, tuba tugomba kwegera abo yasize iheruheru , haba hari icyo dushoboye tukakibafashamo ni muri urwo rwego mutureba aha ngaha.” Yongeye na none ati “bizanshimisha cyane ningaruka hano nkasanga utu turima tw’igikoni dusize twubatse hari icyo twabafashije ”.

iburyo Prof. Ngoroge umuyobozi wa KIE afata ijambo, i bumoso Frank umusore wamwunganiye mu  kinyarwanda

iburyo Prof. Ngoroge umuyobozi wa KIE afata ijambo, i bumoso Frank umusore wamwunganiye mu kinyarwanda

Aba bapfakazi bakaba bahawe agaseke karimo amafaranga y’ u Rwanda angana n’ibihumbi Magana ane na mirongo itatu na bitatu(433.000), azabafasha kuzamura iyi cooperative yabo kuri ubu itari ifite imbaraga nyinshi. Aha aba bapfakazi bashishikarijwe gufasha bagenzi babo batabashije kubakirwa utu turima, kuzafasha bagenzi babo nabo bakagira uturima tw’igikoni.

igikorwa kirangiye abashyitsi baherekejwe

igikorwa kirangiye abashyitsi baherekejwe

Umuseke.com

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock