Afghanistan: Uburusiya burashinjwa uruhare mu bitero byagabwe ku ngabo za USA | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:36 21

Afghanistan: Uburusiya burashinjwa uruhare mu bitero byagabwe ku ngabo za USA

Hari raporo y’ubutasi ya  CIA yasohotse ivuga ko u Burusiya bwahaye amafaranga n’amakuru abarwanyi b’Abatalibani kugira ngo bashobore kugaba igitero ku ngabo za USA n’abafatanyije na zo muri Afghanistan. 

Kimwe mu birindiro by’ingabo za USA muri Afghanistan

Ingabo za USA zimaze imyaka 19 muri Afghanistan nyuma y’uko zigiyeyo kwirukana ubutegetsi bw’Abatalibani zashinjaga gufasha Al Qaeda.

Aya makuru yakuruye impaka zikomeye mu Bayobozi Bakuru ba USA bibaza icyakorwa kugira ngo yihimure ku Burusiya.

Benshi muri bo bafata u Burusiya nk’umwanzi ushaka guhora abangamira inyungu za USA ariko nanone bakagira ikibazo cy’uko Perezida Donald Trump ajya abushyigikira, akavuga ko nta kibazo kinini buteye.

Kuri Trump igihugu gihangayikishije USA ni u Bushinwa.

Iyi Raporo y’ubutasi yatangajwe bwa mbere na The New York Times, ivuga ko hari inzego z’ubutasi zamenye ko u Burusiya bwahaye amafaranga yo gukoresha mu bikorwa byo kugaba ibitero ku ngabo za USA ziri muri Afghanistan  muri mpera za Werurwe, 2020.

Ibi byatumye haterana inama y’igitaraganya igizwe n’abayobozi b’ibigo by’iperereza n’ubutasi bya USA birimo CIA n’Abayobozi Bakuru muri Minisiteri y’ingabo, Pentagon.

Kimwe mu byaganiriweho ni ukureba uko u Burusiya bwafatirwa ibindi bihano.

Biramutse byemejwe ko u Burusiya bwagize uruhare mu bitero byagabwe ku ngabo za USA, haba hasigaye kwibaza impamvu ubutegetsi bwa Trump butagize icyo bubitangazaho cyangwa ngo bugire ingamba bufatira Moscow.

Ikindi kivugwa ni uko kiriya gikorwa cyo gufasha Abatalibani cyakozwe mu gihe hari umuhate wo kumvikanisha Abatalibani n’ubutegetsi bw’i Kabul kugira ngo intambara imaze imyaka 19 yatangijwe na USA irangire.

Iyi ni yo ntambara USA imazemo igihe kurusha izindi mu mateka yayo.

Umuhate ushyirwaho na USA ugamije ko ingabo zayo zigomba kuva ku butaka bwa Afghanistan mu gihe kitarenze amezi 14 ariko n’Abatalibani bakemera gushyira intwaro hasi bakayoboka ubutegetsi buyobora kiriya gihugu.

Ibi kugeza ubu ntibirubahirizwa kuko Abatalibani bavuga ko ari amayeri yo kubaca intege ndetse batangije ibitero ku ngabo za USA n’abandi bafatanyije (allied forces).

Iby’amahoro ashingiye kuri ariya masezerano kandi byakomwe mu nkokora n’iyaduka ry’icyorezo COVID-19 cyatumye abantu badahura ngo baganire cyangwa bakomeze imirimo nk’uko byahoze.

Ingabo za Afghanistan ubwazo zananiwe kugenzura igihugu cyose n’ubwo zimaze igihe zitozwa n’iza USA mu bya gisirikare no kugarura umutekano.

USA ishinja kandi u Burusiya  guha intwaro Abatalibani buzinyujije ku baturanyi ba Afghanistan mu Majyaruguru.

Amateka y’uruhare rw’u Burusiya muri Afghanistan yatangiye muri 1980 ubwo bwoherezaga yo ingabo.

Kuva icyo gihe buhora bukora ibishoboka kugira ngo buhagire ijambo n’ubwo bwose USA n’ingabo zigize OTAN nabo batahakura amaso n’amatwi.

N’ubwo hataratangazwa mu buryo bweruye icyatumye u Burusiya butera inkunga Abatalibani ngo batere ibirindiro by’ingabo za USA, hari abavuga bwabitewe no gushaka kwihimura kuri USA kubera igitero yagabye ku bacanshuro b’Abarusiya bayobowe na Yevgeniy Prigozhin, icyo giha hari muri 2018.

Itsinda bivugwa ko ryahaye amafaranga Abatalibani mbere y’igitero bagabye ku ngabo za USA rishinjwa kandi uruhare mu kuroga Sergei Skripal wahoze ari umusirikare ukorera ubutasi u Burusiya akaza guhungira mu Bwongereza.

Kugeragaza kumuroga ngo apfe byakozwe muri 2018, bamusanze mu Bwongereza.

Uburusiya n’Amerika bafitanye inzika ikomeye ishingiye ku ntambara ibihugu byarwanye mu buryo buziguye ku butaka bwa Ukraine na Syria.

Ntawakwibagirwa kandi ibitero by’ikoranabuhanga ubutegetsi bwa Barrack Obama bwashinje ubwa Vladmir Putin buvuga ko byagize uruhare mu byavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri 2016, agatsindwa na Donald Trump.

Ingingo y’uruhare mu bitero by’Abatalibani byatewe inkunga n’u Burusiya ije isanga Perezida Trump afite ibibazo bya Politiki birimo imyigaragambyo yamagana ubwicanyi bivugwa ko bukorerwa Abanyamerika b’Abirabura bukozwe n’Abapolisi b’Abazungu, kwamaganwa n’abahoze ari abajyanama be mu by’umutekano n’ububanyi n’amahanga n’ibindi.

Bije kandi mu gihe hasigaye amezi make ngo amatora y’Umukuru w’igihugu abe, Trump akaba ashaka gutorerwa manda ya kabiri.

The Washington Post

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Nta gitangaza na kimwe kirimo kuko abarusiya bajya kuva muricyo gihugu muri 1986 birukanwe nabatalibani kandi bafashwaga ari mu ntwaro no mumafaranga byose byavaga USA.Kirya abandi maze bakigeraho kikishaririza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *