AFRIMMA 2020: The Ben uhatanye na Diamond ati “Noneho uyu mwaka tuzakegukana” – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:11 03

AFRIMMA 2020: The Ben uhatanye na Diamond ati “Noneho uyu mwaka tuzakegukana”

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, ari mu bahatanira ibihembo bya AFRIMMA (African Music Magazine Awards) by’uyu mwaka wa 2020. Uyu muhanzi uhatanye mu kiciro kimwe n’abahanzi bakomeye muri Africa barimo Diamond, avuga ko noneho uyu mwaka u Rwanda ruzegukana igihembo kuko bakoze cyane.

The Ben ni umwe mu bahanzi bahetse Muzika nyarwanda

Africa Muzic Magazine (AFRIMMA), ni ibihembo bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu ngeri zitandukanye za muzika.

The Ben ari mu kiciro cy’abagabo bahize abandi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ahanganye na Diamond Platnumz, Harmonize, Mbosso, Rayvanny na Ali Kiba bo muri Tanzania.

The Ben udahatanye bwa mbere n’aba basitari, aganinira na KT Press yavuze ko iki gihembo u Rwanda rukwiye kukegukana muri uyu mwaka.

Ati “Buri gihe nshimira AFRIMMA kutumenya nk’abahanzi bo mu Rwanda, ariko ndatekereza ko uyu mwaka dukwiye gutsinda kuko twakoranye umwete. Nifuzaga kubona umubare munini watoranyijwe uhagarariye u Rwanda mu byiciro bya AFRIMMA kuko twabonye impano zitangaje. ”

Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver ubyitabiriye ku nshuro ya kabiri, yashyizwe mu cyiciro cy’ababyinnyi bahize abandi ku Mugabane wa Afurika yose. Ahatanye na Poco Lee, Kora Obidi , PapiOjo na Sayrah Chips bo muri Nigeria.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi, biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bishobora kuba mu Ukwakira 2020, ariko bikaba hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yugarije Isi.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *