Agace kiganjemo Abasigajwe inyuma n’amateka karavugwamo ubujura n’urugomo | UMUSEKE

Agace kiganjemo Abasigajwe inyuma n’amateka karavugwamo ubujura n’urugomo

Muhanga/Nyarutovu: Mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Gitarama, mu Murenge wa Nyamabuye, haravugwamo abaturage 7 mu basigajwe inyuma n’amateka bakekwaho icyaha cy’ubujura.

Hari abaturage batuye muri uyu Mudugudu wa Nyarutovu bifuje ko abasigajwe inyuma n’amateka bagombye kwivanga n’abandi baturage

Hashize igihe abatuye muri uyu Mudugudu wa Nyarutovu batakambira inzego z’Ubuyobozi ko batagitora agatotsi kubera ikibazo cy’abajura babajujubya ku manywa na nijoro.

Aba baturage bavuga ko ababiba bakunze gukeka ari abatuye mu gace kitwa mu Gahondo, bavuga ko kiganjemo Abasigajwe inyuma n’amateka benshi batagira akazi.

Bongeraho ko n’igihe habaye umukwabu, inzego z’Umutekano zibasaka zikabasangana ibikoresho butandukanye byo mu ngo.

Niyonkuru Valens avuga ko ibyo bakekaga mu minsi ishize byabaye impamo, kubera ko Polisi  ikorera kuri Sitasiyo ya Nyamabuye iherutse gufata 7 muri bo bakekwaho icyaha cy’ubujura.

Yagize ati ”Buri gihe nibo Polisi isangana telefoni, ibikapu, radio, téleviziyo by’abaturage.”

Uyu muturage avuga ko iyo ngeso y’ubujura batayicikaho kuko iyo barekuwe bongera  kugwa muri iki cyaha.

Abaturage bavuga ko abo Banyarwanda basigajwe inyuma n’amateka bagombye kuvangwa n’abandi aho gutuzwa mu gace kabo kihariye kabitirirwa, kuko usanga bikomeza kubasubiza inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yavuze ko ayo makuru y’abaturage 7 mu basigajwe inyuma n’amateka bafunzwe ari ukuri.

Avuga ko hafashwe ingamba yo kuvugurura irondo ryasetaga ibirenge mu gucunga umutekano ndetse hashyirwaho n’undi muntu wunganira Mudugudu mu gukurikirana imikorerere y’irondo.

Ati: ”Abo basigajwe inyuma n’amateka bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, ubu barafunzwe.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko habayemo amakosa yo gutuza abasigajwe inyuma n’amateka ukwabo, ari na byo bitiza umurindi ubujura mu gace barimo.

Kayitare avuga ko Akarere kabonye ubushobozi kabimura kakabubakira inzu hamwe n’abandi baturage.

Ati: “Iki ni ikibazo tugomba kuganira n’izindi nzego kugira ngo dushakire hamwe igisubizo kirambye.”

Amakuru Umuseke ufite ni uko usibye abaturage 7 mu basigajwe inyuma n’amateka bakekwaho icyaha cy’ubujura, hari n’abandi bagenzi babo 19 bari mu Bitaro i Kabgayi  bikekwa ko bariye inyama z’inka yipfushije bagira ikibazo cyo kwiruka no kuruka, iyo nka y’umuturage inzego zari zasabye ko itabwa.

Abaturanyi babo bavuga bafite urugomo rukabije ko iyo bajya kwivanga n’abandi baturage ibyaha by’urugomo bashinjwa bitari gufata intera nk’iyo.

Umuseke kandi wamenye amakuru ko hari bamwe muri aba 19 barwariye i Kabgayi bari bacitse Ibitaro basubira mu rugo, nyuma Inzego z’ibanze zongera kubasubiza kwa Muganga kugira ngo bavurwe bakire.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ko mbona abayobozi bacu babishinzwe batatubwira ibiciro bishya byo gusorera ubutaka? Dore itariki ntarengwa yo gutanga umusoro ni kuwa 31/3/2021 none ubwo bizagenda bite?

  • Iki kizina bakireke ni abatwa si abasigajwinyuma n amateka, dufite abatutsi,abatwa n abahutu ibindi ntazi iyo byavuye mujye mubyirinda, ngo abasigajwe inyuma n amateka,ngo abahigwaga,ngo abatarahigwaga ibi bintu ni ibiki mwagiye muvuga abantu mu mazina yabo njye ubu bujiji nabuvuyemo nahisemo ukuri, ubwoko ni karemano ni amaraso Imana yihereye buri bantu rero mbukoresha uko buri nta kibi na kimwe kirimo ikibi ni icyo wakora ubwitwaje naho ibindi byose nta cyo.

  • ,@Mahoro ubwoko bwawe se(hutu,twa,tutsi) ubwumva mu maraso yawe Koko??Kuburyo laboratoires za yapima zikabubonamo Koko??

    Urumva utabeshye Koko??

  • @mahirwe we hahh urasekeje cyaneeeee ubuse wowe bapimye amaraso yawe bamenya ko uri umukobwa cg uri umuhungu?burya hari ibirenze labo wangu ibyo biboneshwa amaso y umuntu kuko areba neza ibigaragara kurusha izo labo. harya jenoside yakorewe ba nde?yakozwe na ba nde?urasekeje cyane rwose ????hari abibwirako bakoresha imvugo zose zishoboka ngo bibagize abantu icyo bari cyo, ngaho jya muri nigeria wiyamamarize kuba perezida turebe ko bakwemera udafite ubwoko bwaho ubarizwamo maze ubabaze niba babapimye babubasangamo hahhh uransekeje ntubuze byose shyira hano ifoto yawe nkubwire uwo uri we kandi ndabisoma mu maraso yawe yigaragaza inyuma,uko usa inyuma ubihabwa n amaraso y imbere ninayo mpamvu umwana ukuvamo aza musa nyine nonese ntaba aturutse mu maraso yawe hahhhh uransekeje ubyumve ko nsetse bwari bwiza iyo butamenywa na Bose. Hahhhh

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *