Ahagenewe kubakwa 'Etage', Akarere kubakiye abatishoboye inzu z'ibyondo | | UMUSEKE
  • 22/10/2020 12:35 43

Ahagenewe kubakwa ‘Etage’, Akarere kubakiye abatishoboye inzu z’ibyondo

*Abaturage basaba Akarere ka Karongi kubabera urugero kakubaka ‘Etage’
*Hari inzu ya ‘Etage’ imaze imyaka 8 yubakwa n’Abacuruzi bishyize hamwe

KarongiIgishushanyo mbonera cy’Akarere cyasohotse mu Ukuboza 2019, kigaragaza ko ahantu hamwe na hamwe mu Mirenge ya Bwishyura  na Rubengera hagenewe kubakwa inzu zigeretse nibura kabiri (Etages), ahandi hakubakwa igeretse rimwe, udashora kubaka ‘Etage’ ngo azagurisha n’abifite ashake ahandi ajya, abaturage bavuga ko hari aho igishushanyo cyanennye ko hazubakwa ”Etage’ ariko Akarere kahubatse inzu z’ibyondo na zo zatinze kuzura ngo zihabwe abatishoboye.

Iyi ni imwe mu nzu zubakirwa abatishoboye, zasakawe zikiri hasi

Abaturage baganiriye n’Umuseke kuri iyi ngingo bavuga ko bibabangamiye kandi ntawabahaye ubusobanuro kuri icyo kintu, bakongeraho ko aho basabwa kubaka inzu zigeretse, Akarere ka Karongi kazashyira igishushanyo mbonera mu bikorwa, ko kahubakira ahatishoboye inzu z’ibyondo na zo zanze kuzura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwabwiye Umuseke ko abaturage batarasobanurirwa igishushanyo mbonera ngo bagitangeho ibitekerezo, ahari amakosa akosorwe.

Niyonsaba Emmanuel atuye mu Kagali ka Gisanze aganira n’Umuseke yagize ati “Jye sinari mbizi, natse miliyoni 20Frw muri banki, ibikoresho byose ndabifite imicanga, amasima, n’ibindi nagiye  kwaka icyangombwa ngo nubake inzu igezweho, bambwira ko ‘cadastre’ zitemewe.”

Uyu avuga ko hariya ari mu cyaro ku buryo kuzabona abaturage bahubaka inzu zigeretse (Etage) bitazapfa koroha.

Ati “Ariko inzu nziza zitageretse wajya muri banki ukaka inguzanyo iciriritse ukayubaka, ibi ni ukuduhohotera, abaturage ntitugishwa inama ku bidukorerwa ni ukubona bitugwaho.”

Undi witwa Hakizimana Francois atuye mu Kagali ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera yabwiye Umuseke ko atumva, uko basabwa kubaka inzu zigeretse, Akarere ko kakubaka inzu z’ibyondo.

Ati “Aho bavuga ko tuzubaka ‘etage’ na bo bari kuhubaka inzu zishekeje, barasakara ‘foundation’. Ubu se ni zo ‘etage’ batubwira? Aha ni mu cyaro, ni nde wakubaka etage? Umuhinzi cyangwa Umwarimu utuye muri iki cyaro yakubaka etage?”

Uyu avuga ko abacuruzi bafite amafaranga bishyize hamwe ngo bubake inzu igeretse y’ubucuruzi, imaze imyaka 8 yarananiranye, ituzura.

Abimana Mathias uhagarariye abikorera mu Karere ka Karongi yabwiye Umuseke ko bo babona ari amahirwe ko haza abashoramari bagashora imari i Rubengra hagatera imbere, ariko ko bigomba gusobanurirwa abaturage.

Ati “Ahubwo dusanga ari amahirwe, gusa ntitwakwemera ko n’abikorera barenganywa ari bo dushinzwe kuvugira. Hari ahantu batweretse h’iterambere mu Tugali twa Gacaca na Gisanze ndetse na Kibirizi ku buryo habereye kujya izo nyubako koko, ariko haramutse hari ahagiyemo  hataragombaga kujyamo na byo byarebanwa ubushishozi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Niragire Theophile yabwiye Umuseke ko igishushanyo mbonera cyasohotse mu Ukuboza 2019, twahise twinjira mu bihe bidasanzwe bya Covid-19 nitugira amahirwe icyorezo kikagenza make abantu bakongera bagaterana tuzajya kugisobanura.

Yagize ati “Turashaka kukimanika aho abantu bose babona noneho n’ufite ikibazo akaza azi icyo abaza, ubundi Inama Njanama yemeje ko kizasubirwamo nyuma y’imyaka itanu, ariko dukorera abaturage mu gihe twazabona ko hakirimo amakosa cyakosorwa ku nyungu z’umuturage.”

Abaturage bavuga ko ko babuzwa kubaka inzu nziza zo guturwamo ndetse no gusana izo barimo ngo kereka bubatse ziriya zigeretse.

Umurenge wa Rubengera ufatwa nk’inkengero z’Umugi, niyo mpamvu bagiye kwimura Akarere bakakajyana mu Murenge wa Bwishyura. Abatuye hariya bakibaza uko bazubaka ‘etage’ mu cyaro bo bakifuza ko ibyo babibabwira babanje kuhashyira ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi n’ibindi.

Abaturage bavuga ko Akarere gakwiye kubera urugero, kakubaka inzu zitari iz’ibyondo kandi zigeretse kuko biri mu gishushanyo mbonera
Izi nzu zimaze igihe kirekire zubakwa zaheze ku musingi
Zaranyagiwe kandi ari amatafari y’ibyondo
Abacuruzi bishyize hamwe ngo bubake inyubako ndende imaze imyaka 8 itaruzura

Sylvain Ngoboka
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mwe gusebya rukarakara muyita ibyondo.Inzu ya Rukarakara iyo yubatse neza igasakarwa neza ninzu kimwe nizindi. Gusa iyo yubatswe nabaswa ntibasakare imvura ikinjira mu matafari igikurikiraho mwese murakizi ni za zindi zubakiwe abacikacumu ariko kuberako amafaranga yarigishijwe ubu zihora ziri hafi kubagwaho.

  • Ikibazo gikomeye kiri mu bishushanyo mbonera by’uturere, biri gukumira abafite amikoro make, bigaha amahirwe abifite. Ikibabaje ni uko umuntu abura uko yubaka ngo hateganyirijwe iki,nyamara ugategereza imyaka n’imyaka ukakibura. Leta ndakeka itazishimira ko abaturage bayo basembera nyamara yarabakumiriye ngo biyubakire.
    Akarengane katewe n’ibishushanyo mbonera(master plan) mu turere bikurikiranwe vuba.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *