Burabyo Michel ni Se w’umuhanzi Yvan Buravan. Ni umwe mu b’igenzi bitabiriye igitaramo cy’umuhungu we, aganira na Umuseke yavuze byinshi ku mwana we ndetse n’ibyo amwifuriza mu rugendo rwa muzika no ku hazaza he.

Se wa Buravan yamufashije kuririmba indirimbo bakoranye
Buravan yamuritse Album ye ya mbere ‘Love Lab’ umuryango we aza kumushyigikira kugeza nubwo Se amufasha kuririmba indirimbo bakoranye yitwa ‘Garagaza’.
Nyuma y’igitaramo Umuseke waganiriye na Se wa Buravan avuga uko abona ahazaza h’umwana we mu muziki n’impamvu yamuteye gukorana indirimbo na we.
Ku gitaramo cy’umwana we ngo yashimishijwe no kubona abantu baraje kumushyigikira ari benshi.
Ati “Iyo wagize abagushyigikira benshi byerekana ko ibyo wakoze wakuyemo umusaruro mwiza, iyo bakomeje kugushyigikira bikagenda neza nk’uku nawe urishima cyane bikakongerera imbaraga.”
Ngo kugira ngo bakorane indirimbo we n’umuhungu we, ntabwo ari ibintu yumvise vuba kuko yabanje kubitekerezaho akabyumvikanaho n’umuryango we, ngo yumvaga ko ari ibintu bikorwa n’abakiri bato.
Burabyo Michel ni Se w’umuhanzi Yvan Buravan ati “Yansabye ko twakorana iyo ndirimbo ariko sinahita mbimwemerera, nafashe umwanya wo kubyigaho kuko nibazaga uko abantu n’umuryango wanjye bazamfata kuko njye nabonaga ari ibintu by’abakiri bato.”
Nyuma ngo umuryango babiganiriyeho yanzura ko agomba kubikora agashyigikira umwana kugira ngo na we bizamutere imbaraga kuko ngo ari umunyempano.
Nyuma yo kubona uko igitaramo cy’umwana we cyagenze ubutumwa yamuha ngo ni ugukomeza akajya mbere kuko ashyigikiwe kandi akaba afite n’impano n’intego yo kugera kure aho yifuza.

Ababyeyi be bari baje kumushyigikira mu gitaramo
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW