Ahmed watozaga Musanze FC yasezerewe ‘abwira abakinnyi amagambo akomeye’ | UMUSEKE

Ahmed watozaga Musanze FC yasezerewe ‘abwira abakinnyi amagambo akomeye’

Musanze FC yatandukanye n’uwari umutoza mukuru wayo Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim, umunya-Misiri wayitoza kuva mu Ukuboza 2019. Yabwiye abakinnyi be ko ari ‘indwanyi yari afite, zigomba gukora ibishoboka zikazatera imbere’

Ahmed watozaga Musanze FC ati ‘nsize indwanyi kandi ndazishimira uko twabanye’

Mu butumwa Ahmed Adel yageneye abakunzi ba Musanze FC yahamije ko  yatandukanye n’iyi kipe nyuma y’ibiganiro byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020.

Yahuye n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze birangira bamusezereye.

Avuga ko ashima buri ikiza yaboneye muri iyi kipe ndetse anavuga ko agiye gutaha adashobora gukomeza gutoza mu Rwanda.

Ati: “Umugoroba mwiza! Nari mu nama na komite y’ikipe ya Musanze FC by’umwihariko Umunyamabanga w’Akarere ka Musanze FC, bityo mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) nibwo basheshe amasezerano yange nari mfitanye n’ikipe.

Nubashye igisubizo cyabo nzi ko ibihe bibakomereye kandi ni ikibazo gikomereye buri wese kandi njye ndi umunyamwuga.”

Yakomeze agira ati: “Guhera ubu rero ntabwo ndi umutoza wa Musanze FC. Ndifuriza ibyiza ikipe ya Musanze FC mu bihe biri imbere. Ntabwo nzakomezanya n’indi kipe iyo ari yo yose hano mu Rwanda.”

Ahmed Adel Ibrahim avuze ko ashimira umuyobozi w’ikipe ku kazi yakoze, abafana ndetse n’abakinnyi. Ati “Indwanyi zanjye, abahungu banjye, muri abakinnyi beza cyane ndabifuriza itera mbere.”

Ahmed Adel Ibrahim yageze muri Musanze FC mu Ukuboza kwa 2019 aho yasanze iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda ku mwanya wa 14 akaba ayisize ku mwanya wa 11 n’amanota 27 mu mikino 23 imaze gukina.

Uyu mutoza yirukanwe muri iyi kipe azira imyitwarire mibi.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Iyo mwanditse ngo yirukanwe azira imyitwarire mibi nta musomyi numwe uyibwiwe cyangwa uyizi ubwo sugusebanya?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *