Aho bayobora bahafashe nk'ahabo baha uwo bashaka bakima uwo bashaka- Kagame - UMUSEKE
  • 06/04/2020 5:50 40

Aho bayobora bahafashe nk’ahabo baha uwo bashaka bakima uwo bashaka- Kagame

  • Gashumba yabeshye Perezida, Munyakazi yazize RUSWA, Evode ni imyitwarire mibi,
  • Ibyo mupfusha ubusa ni iby’Abanyarwanda.

Mu mwiherero ubaye ku nshuro ya 17, Perezida Paul Kagame yagarutse ku myitwarire idahwitse yatumye yirukana Dr Diane Gashumba, Evode Uwizeyimana na Dr Isaac Munyakazi, anavuga ku bayobozi biyitiranya n’inzego bayoboye.

Perezida Kagame yagarutse ku iyegura rya bariya bayobozi bakuru

Benshi bashidikanyaga ku mpamvu zatumye Dr Diane Gashumba yirukanwa mu nshingano bikitwa ko yanditse ibaruwa yegura kubera amakosa yisubiramo n’imiyoborere idahwitse.

Perezida Paul Kagame yavuze kuri buri wese muri bariya ba Minisitiri birukanywe n’impamvu zatumye birukanwa, ndetse avuga ko iyo Umwiherero uba nko ku wa kabiri yari kwirukana n’abandi Baminisitiri batatu.

Perezida Kagame avuga ko yasabye Dr Gashumba gutegura ibikoresho bizifashishwa mu gupima abazajya mu Mwiherero indwara ya Coronavirus imaze kwica abantu 1 500 mu Bushinwa, Minisitiri Gashumba amubwira ko hari udukoresho twafasha abantu 3500, amubwira ko bakuyemo 400 byaba ikibazo.

Perezida Kagame avuga ko bitewe n’ingeso yo kubeshya iri mu Bayobozi, yagiye kwikorera igenzura asanga muri Minisiteri y’Ubuzima hariyo udukoresho two gupima abantu 90 twonyine.

Uwo muco wo kubeshya, Perezida Kagame avuga ko ari ibintu byarangaga Dr Gashumba kandi ntiyikosore.

Ku kwirukanwa kwa Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Kagame avuga ko uretse guhirika umukobwa uri mu kazi k’umutekano ngo yari yanaparitse imodoka ahantu habujijwe.

Ati “Si ubwa mbere si ubwa kabiri ni ko asanzwe abigenza, mwarabibonye abikora mubizi muraceceka kugera igihe akubise umwana hasi.”

Dr Isaac Munyakazi we ngo yatse ruswa ya 500 000 Frw ngo ashyire ikigo k’ishuri kitabikwiye mu myanya icumi ya mbere mu byatsinze neza.

Kagame ati “Yaje kubyemera ntabwo ari inkuru, bamufatiye mu cyuho ntiyabihakana.”

Perezida Paul Kagame avuga ko igihe abayobozi batavugisha ukuri ku bibazo bihari nta na kimwe cyakemuka, abasaba kujya batinyuka bakamubwira ibyo batemeye mu myanzuro yafashwe igasubirwamo aho kudakora ibyo bumvikanye.

 

Ibyo mupfusha ubusa ni iby’Abanyarwanda

Perezida Kagame avuga ko atazajya mu buzima bwite bw’abayobozi ariko iby’Abanyarwanda ngo azahangana na bo.

Ati “Ibyo mupfusha ubusa ni iby’Abanyarwanda, abipfusha ubusa, ibyo sinzabijyamo, iby’iwawe mu rugo simbirimo ariko ibyo mu rwego rw’igihugu turabipfa. Imico myiza nagize nkabareka ndaza kubigabanya, nimuba Intwari muze muvuge ngo inshingano zatunaniye dusezeraneho neza.”

Perezida Kagame avuga ko bamwe mu Bayobozi biyitiranya n’inzego.

Ati “Buri wese yumva ko ibintu ari ibye aha uwo ashaka akima uwo ashaka.”

 

Imyanzuro 10 yo mu Mwiherero, ibikorwa 4 kuri 57 ntacyabikozweho

Muri Raporo ya Minisitiri w’Intebe ku bikorwa byakozwe ku myanzuro yafashwe, yavuze ko harimo ibikorwa 57.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibikorwa 43 byagezweho hejuru ya 75 ku ijana, 10 byagezweho hagati ya 70 na 74 ku ijana, ibikorwa bine ntacyabikozweho.

Dr. Ngirente Edouard ati “Ibitaragezweho ni uburangare bwa bamwe muri twe.”

Umwiherero uraba ku nshuro ya 17, kuva none tariki 16-19  muGashyantare 2020, ingingo zagarutsweho uyu munsi ni ukwihuta mu iterambere mu kerekezo 2020-2030, na 2050 ndetse no kureba ibyakorwa mu kuzamura uburezi.

Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW

15 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Byose bipfira mu matora. Iyo nta bubasha umuturage afite ku bamutegeka, bavuna umuheha bakiyongeza undi nta kundi. Uburenganzira bwe bw’ibanze aba yamaze kubunyagwa.

    • Nibyo koko.Usanga abafite imbaraga bica bagakiza.ISI bayifata nkaho ari iyabo.Bakibagirwa ko twese,ari abakomeye n’aboroheje tuyisiga tugapfa.Ndetse ko ku munsi wa nyuma,Imana izahindura ibintu.Ikarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abikubira isi.Aho kwikanyiza no kwikubira ibintu byo mu isi,tuge dukundana,twubahe abantu bagufi.Biriya bavuga ku irimbi twapfuye,babeshya ngo twitabye Imana,ni ikinyoma.Iyo upfuye wiberaga mu byisi gusa,uba ugiye utazongera kubaho.Ariko niba upfuye wumviraga Imana,uba uzazuka ku munsi wa nyuma.

  • Uko umuntu amara igihe kinini mu mwanya arimo, niko arushaho kwiyitiranya nawo, no kumva ko ari akarima yarazwe na se. Ibyo Prezida Kagame avuga nibyo rwose.

    • Umuyobozi wa wasac niba afite amatwi arava hariya yikosoye,kuko ibyo akora rwose nuguha uwo ashaka nkaho ikigo ari icye bwite ubundi akazagisiga mumanza umunsi yavuye ku buyobozi

  • Iyaba amagambo akarishye cyane avugirwa mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu hari icyo yahinduraga ku micungire y’ibya rubanda n’imiyoborere muri rusange, tuba twaramaze kubibona, duhereye kuri raporo z’umugenzuzi w’imari ya Leta n’iza PAC. Ubundi se ni kuki ibivugiwe mu mwiherero bibwirwa abanyarwanda bose n’isi yose ikabimenya? Jye mbibona nka operation de communication kurusha iyo kwinenga. No kwandagaza kuriya abayobozi bakuwe mu myanya bakwiye kuzareba niba ari uburyo bwiza bwo guhindura ibintu. Ngaho bazagire icyo bavuga ku magambo ateye impungenge bamwe mu bajenerali bacu bamaze iminsi babwira urubyiruko. Rahira ko hari uwatinyuka kuzamura icyo kibazo bene ubwite bicaye hariya?

    • Wanjiji we ngo NI Gahinda, urigahinda koko, urumva amakosa bariya ba Ministres bakoze ababaje kuriya none wowe ikibazo cg ikikubabaje nuko HE abivugiye muruhame, ntabwo ubabajwe nuriya mudamu Evode yakubise, ntabwo utewe ikibazo na Ministre wabeshye, ntugize ikibazo kuri Ministre wariye ruswa yibihumbi 500,000 none ubabajwe nuko bivuzwe ubwo nawe urinkabo niba batagutumye cg niba umwe muribo atarumuvandimwe wawe.

      • Umuntu utangira igitekerezo cye yita abandi injiji ntabwo bituma nsoma ibikurikiyeho.Bigaragara ko ari ba Mahirwe bavuzwe na Karasira.

    • Wowe wiyise Gahinda urumva ikibabaje aruko babavuze? ubwose wowe utandukanye nabo? urumva amakosa bakoze arayo kwihanganirwa cg kugirwa ibanga? gukubita, kubeshya, ruswa. Ntasoni none urabavugira, keretse ahubwo niba urumwe muribo wanditse iyi message ukaba wivugira.

    • Wihitiyemo izina rigukwiye uri gahinda koko! Ubu ikibazo gikomeye wowe ufite ni uko abantu bavuzwe, bandagajwe? Wakabaye wifatira ku munwa ibikorwa biteye isoni bakoze kandi ari abayobozi bakuru naho abo ba jenerali niba ibyo bavuze bikubangamiye tobora ubivuge niba ari amakosa nabo bazahanwe aho kwigumira mu gahinda k’amatiku!

  • Noneho hadutse nabiyita ba appostle,ubu hari uwitwa Hakizimana Alexis uri kubica bigacika.iyo arenze igihugu gato yitwa Kiza Alexis igihugu agezemo agasezerana nabagore bahuriye mu rusengero ari nako agenda ajugunya abanaaaaa.Ubu noneho ngo ari gufasha abana batishoboye iKgli.Abo yabyaraguye aho hose ntacyo aba mariye namwe mumbwire koko.Imana ishimwe yaduhaye perezida mwiza utureberera mu mpande zose.Abo bari kwadukana ubu escro rwose nabo bakurikiranwe

  • Iby’urutonde rw’amashuri mu bizamini by a leta bwana John Rutayisire yari yarabikuyeho kuko mu bushishozi bwe yari yaramaze kubona ko bizatera ibibazo. Sinzi uko byagarutse!
    Hari undi muti ukarishye ku bantu bazanwa mu kazi n’abandi, nyuma bagakora nabi; uwashyiraho amabwiriza urugero ko niba DG azanye umuntu mu kigo runaka, uwo muntu agakora nabi, bombi bagiye basezererwa mu kazi icyarimwe, bishobora gutuma abantu bikosora.

  • Umusaza aba acecetse byose abizi ibikorerwa hirya no Hino Mu bigo bitandukanye !!!kwiyitirira inzego ugaha uwo ushaka ukima uwo ushaka .Ayinyaaa azabaze Abashi (Mushi) muri Rwandair bayigize akarima k’umuryango n’inshuti ndabashuhuje Mu kivandimwe.haaaahaa

    • Ikibabaje nuko aba ariwe wabashyizeho.Ntihazagire undi umbeshya ngo afata ibyemezo hano mu Rwanda. Izo nzego muvuga ntihazagire uzitwaza kuko tuzi twese uko bikora hano.

  • Abahitanye Kizito Mihigo nabo bagezwe imbere yubutabera.Ibyo RIB iri gutangaza ntabwo bifatika.

  • Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje kwirengagiza inshingano bashinzwe, gusa abo ni abo mwamenye mukomeze gukurikirana nabandi badakora neza.
    Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *