“AJMD Njye Nawe” Urubyiruko ruri gufasha abategarugori kwikura mu bukene – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

“AJMD Njye Nawe” Urubyiruko ruri gufasha abategarugori kwikura mu bukene

Mu Kagali ka Kagasa Umurenge wa Gahanga Akarere ka Kicukiro abategarugori bagera kuri 80, babifashijwemo n’ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’aba Islam rugamije iterambere “AJMD Njye Nawe” basoje icyiciro cya mbere cy’amahugurwa yo kuboha agaseke kuri iki cyumweru tariki ya 4Kanama 2013 agamije kubafasha kwikura mu bukene.

Umwe mu bategarugori bahuguwe yerakana akantu yabashije kuboha yemeza ko uyu mwuga yamenye atazawukenana

Umwe mu bategarugori bahuguwe yerakana akantu yabashije kuboha yemeza ko uyu mwuga yamenye atazawukenana

Umuyobozi wungirije wa ’’AJMD Njye Nawe’’ akaba n’umuhanzi nyarwanda Uwineza Josiane Iman uzwi nka Miss Jojo yatangaje ko bifuje gutanga umusanzu wabo nk’urubyiruko rw’aba Islam kugirango bafashe cyane cyane abari n’abategarugori batabashije kwiga cyangwa abayacikirije kwibeshaho babaha ubumenyi bw’ibanze.

Ibi ngo ni ukugirango batazatega amaboko basabiriza cyangwa se bakaba bashorwa mu ngeso mbi z’ubusambanyi kubera kubura ubushobozi.

“AJMD Njye Nawe” yabateguriye amahugurwa yo kuboha agaseke, ubuhanga n’ubumenyi mu kuboha agaseke aba bari n’abategarugori bakuye muri aya mahugurwa buzabafasha kwikura mu bukene nkuko bitangazwa na Iman Josiane Uwineza.

Miss Jojo n'umwe mu bategarugori bashyikirijwe impamyabushobozi

Miss Jojo n’umwe mu bategarugori bashyikirijwe impamyabushobozi

Miss jojo akaba yatangaje kandi ko icyo ari icyiciro cya mbere cy’amahugurwa gisojwe ko bazakomeza no mu yindi Mirenge kuburyo bateganya kuzafasha abari n’abategarugori benshi bashoboka.

Bamwe mu bari n’abategarugori basoje ayo mahugurwa nabo batangarije Umuseke ko bashimira cyane ubwo bufasha bahawe na ’’AJMD Njye Nawe’’ bakaba baranabijeje ko ko batazapfusha ubusa ubwo bumenyi ahubwo bazanabusangiza abatarabashije kwitabira ayo mahugurwa.

Miss Jojo, Uwineza Iman Josiane asobanura uko batekereje gufasha aba bategarugori

Miss Jojo, Uwineza Iman Josiane asobanura uko batekereje gufasha aba bategarugori

Bamwe mu bategarugori bakurikiye amahugurwa bategereje guhabwa impamyabushobozi

Bamwe mu bategarugori bakurikiye amahugurwa bategereje guhabwa impamyabushobozi

Aba bategarugori bashimiye cyane urubyiruko rugize "AJMD Njye Nawe"

Aba bategarugori bashimiye cyane urubyiruko rugize “AJMD Njye Nawe”

 

Roger Marc Rutindukanamurego
UMUSEKE.RW

%d bloggers like this: