Girl in a jacket Akabura ntikaboneke ni Nyina w’umuntu, sigaho kumubabaza | UMUSEKE

Akabura ntikaboneke ni Nyina w’umuntu, sigaho kumubabaza

Ababyeyi bombi ni ingenzi cyane ku kuremwa, kuvuka, kurerwa no gukura k’umwana. N’ubwo umubyeyi w’umugabo agira uruhare muri ibi byose, umubyeyi w’umugore niwe shingiro ry’ubuzima n’uburere bw’umwana.

Akabura ntikaboneke ni Nyina w’umuntu

Hari umuhanzi w’Umunyarwanda waririmye ko ‘akabura ntikaboneke ari Nyina w’umuntu’
Nyina w’umuntu atangira kuba akabura ntikaboneke uwo atwite akiri mu nda ye.

Icyo gihe aba agomba kwigengesera ngo atamuhungabanya mu buryo ubwo aribwo bwose.
Umugore utwite aba agomba kwitondera ubwoko n’ingano y’ibyo arya cyangwa anywa.

Uwo atwite hari igihe amuhuza ibyo yari asanzwe arya cyangwa anywa ahubwo akamutegeka kurya cyangwa kunywa ibindi bintu ndetse bamwe batatinyuka no kwasamira.

Ibyo umwana yigira byose ari mu nda ya Nyina bimugira ho ingaruka nk’uko n’ibyishimo cyangwa umubabaro w’umubyeyi utwite abisangira n’uwo atwite.

Umugore iyo agiye kubyara ndetse ari no ku bise, nta mubabaro uruta uwo ahura nawo aba yarigeze kubona mu buzima.

Kumva uruhinja ruvutse, rukarira ni ibyishimo ntagereranywa kuri Nyina. Iyo arutamitse ibere akumva rurakuruye ruronse, biba ari agahebuzo!

Guhera ubwo Nyina w’umuntu aba atangiye akandi kazi katoroshye ko kumenya ibyo urwo ruhinja rutazi kuvuga rukeneye n’uburyo yarufasha.
Ibitotsi biraganuka kuko aba atazi igihe nyacyo uruhinja ruri busabire ubufasha runaka( konka, kwituma…).
Umugabo nawe atangira gufuhira urwo ruhinja kuko aba abona umugore atakimuha umwanya nk’uko byahoze.

Bisaba Nyina w’umuntu kwihangana no kumenya gusaranganya urukundo rwe abo bantu babiri.

Umwana aronka agakura akiga kandi akamenya kuvuga, kugenda ndetse akazajya kwigana n’abandi.

Muri uru rugendo rwose, Nyina aba amuri hafi kandi akaba ari we ubazwa ibigenda n’ibitagenda.
Mu mico myinshi abagabo bazi ko umwana ari uwa Nyina.

Ibi bituma bataha batinze aho kugira ngo batahe kare bafashe abagore babo kwita ku bana.

Iyo umwana amaze kuba ingimbi cyangwa umwangavu, icyo gihe Nyina aba agomba kurushaho kumubera inshuti kugira ngo amwizere ajye amugisha inama aho rukomeye.

N’ubwo n’ababyeyi b’abagabo baba hafi y’abana ariko akenshi abana bizera ba Nyina kurusha ba Se kuko baba barakuze ari bo babona hafi cyane.

Niyo umusore cyangwa umukobwa yashaka akubaka urwe, ahora yibuka ko Nyina ari umuntu w’agaciro gakomeye.

Batanga urukundo bakiturwa inabi…

Raporo zisohorwa na Polisi n’ibigo by’ubugenzacyaha ku isi byerekana ko abagore bahohoterwa n’abo bashakanye ndetse( birababaje kurushaho) n’abo bibarutse.
Ingero nke twatanga ni eshatu:

Muri Kenya umupasiteri mu idini ryitwa Ground For God’s Gospel Ministries yishe umugore we amuteye icyuma mu mutwe.

Hari taliki 06, Mutarama, 2020.

Mu Rwanda mu Karere ka Ngororero taliki 02, Werurwe, 2020 umugabo yishe umugore we amukubise isuka.
Mu karere ka Gasabo umurenge wa Rutunga naho umugabo yishe umugore we amukubise majagu.

Izi ngero nke zerekana ko hari abantu bituyumvisha agaciro k’umugore n’ak’umubyeyi wansa cyangwa wonkeje abantu.

Kuri iyi taliki 09, Gicurasi, 2020 Isi izirikana akamaro k’umugore wabyaye abantu, birakwiye ko abantu bibuka agaciro afite mu buzima bwabo kuva bakiri insoro mu nda kuzageza nabo babyaye abana babo.

UMUSEKE wifurije ababyeyi b’abagore kugira umunsi mwiza wabahariwe.

UBWANDITSI.

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uwo muhanzi kuki mumutsinda se? Ese kuki adahabwa agaciro?

  • Uyu mugabo yakoze umuti.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *