Ali Kiba ati “nishimiye kugaruka mu gihugu cy’abantu beza na Perezida mwiza”

Yashyizweho na Jean Pierre Nizeyimana 02/01/2018 10:48 1 _

East African Party nanone yahagurukije imbaga y’abantu benshi cyane mu gitaramo cyaririmbyemo abahanzi benshi kuva kuri P-Fla kugera kuri Ali Kiba wasoje igitaramo mu gicuku cya none ahagana saa saba z’ijoro. Kiba yavuze ko yishimiye kugaruka kuririmba “mu Rwanda mu gihugu cy’abantu beza na Perezida mwiza”

Ali Kiba wo muri Tanzania yavuze ko yishimiye cyane kugaruka kuririmba mu Rwanda

Ali Kiba wo muri Tanzania yavuze ko yishimiye cyane kugaruka kuririmba mu Rwanda

Ni ngarukamwaka cyaraye kubaye ku nshuro ya 10, kinjiza abakunzi ba muzika mu mwaka mushya, cyabereye i Remera muri Parking ya Petit Stade ahari hakoraniye abantu barenga ibihumbi icumi.

Abahanzi bo mu Rwanda baririmbye babifashijwe na Sebeya Band igizwe ahanini n’abize muzika mu ishuri ryo ku Nyundo hafi y’umugezi wa Sebeya.

Ba MC Tidjara Kabendera, Ange Umulisa, MC Tino na Kate Gustave bagiye basimburana ku rubyiniro bakira abahanzi banasusurutsa abitabiriye iki gitaramo.

P-Fla ukumbuwe kubera umwaka yari amaze afunze niwe wabanje, aririmba zimwe mu ndirimbo ze abafana bagereranyije bamwereka ko bamwishimiye cyane.

P-Fla wari ukumbuwe yafatanyije kandi n'umukobwa ukora Rap witwa Candy

P-Fla wari ukumbuwe yafatanyije kandi n’umukobwa ukora Rap witwa Candy

Yvan Buravan yamwakiriye, umusore ukiri muto ukunzwe cyane n’urubyiruko, byagaragaye ubwo yaririmbaga indirimbo ze aho kandi yari anafite ababyinnyi bazimufashamo. Byashimishije abafana benshi. Yasoreje ku ndirimbo ye nshya yari atarasohora y’igiswahili n’icyongereza.

Riderman niwe wakurikiyeho, ahera ku ndirimbo ye “Kadage”, “Holo” n’izindi…Indirimbo ye “Abanyabirori” yasorejeho yaciye ibintu abantu benshi barishima bihebuje.

Bruce Melody we yafashe umwanya urambuye, ni umuhanzi wishimiye bikomeye akizamuka kuri ‘stage’ indirimbo ze zirakunzwe bikomeye, yaziririmbye ari nyinshi ndetse anahamagara Jay C bafatanyije “I am Back” barayiririmba, ageze ku yitwa “Ikinya” abafana bajya mu birere.

Bamwe mu bagize Sebeya Band bafashije cyane abahanzi muri iki gitaramo

Bamwe mu bagize Sebeya Band bafashije cyane abahanzi muri iki gitaramo

Tuff Gangs barasubiranye, bakurikiye Bruce bazamuka ari bane kuri stage baririmba indirimbo zabo zo mu bihe byashize nka; “Amaganya” “Kwicuma”… ubundi bagenda baririmba indirimbo za buri umwe muri bo   Mpe Enkoni ya Bull Dogg, Zunguza ya Green P, Akanyarirajisho ya Jay Polly. Bavuze ko bifuza kugumana nk’uko bahoze mbere.

Sheebah Karungi niwe wakurikiye, abafana benshi bahagurukiye kumwitegereza kubera uburyo atigisa umubiri we mu ndirimbo ze nka Nkwatako, Wadawa, Go down low, Binkolera, Farmer n’izindi

Yirekuye araririmba araceza karahave, ntabwo yasondetse abafana ba muzika ye.

Ali Kiba waje gusoza ageze kuri stage yagize ati “nishimiye cyane kugaruka kuririmba mu Rwanda mu gihugu cy’abantu beza na Perezida mwiza.” Avuga ko bimuteye ishema kuba no mu Rwanda hari abakunda muzika ye.

Abafana ba muzika byari ibyishimo

Abafana ba muzika byari ibyishimo

Yaririmbye indirimbo ze nyinshi kuva kuza 2009 ubwo yamenyekanaga nka; Binti Kiziwi, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Mac Muga…kugeza no kuza vuba nka; Katika, Seduce me, Nisamehe, Single… n’izindi kugeza ahagana saa sab z’ijoro abantu bigaragara ko batangiye kunanirwa.

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo baganiriye n’Umuseke bemeza ko cyagenze uko bari bakiteze kandi cyabashimishije mu buryo bukomeye.

Yvan Buravan kuri stage yishimiwe n'abafana cyane

Yvan Buravan kuri stage yishimiwe n’abafana cyane

Riderman umwami w'ibisumizi mu ndirimbo ze nka "Inyuguti ya R" nawe byari ibyishimo ku bakunzi ba muzika

Riderman umwami w’ibisumizi mu ndirimbo ze nka “Inyuguti ya R” nawe byari ibyishimo ku bakunzi ba muzika

WAri umwanya mwiza kuri bene izi gahunda

WAri umwanya mwiza kuri bene izi gahunda

Tizzo (hagati) wo mu itsinda rya Active yari yaje nk'abandi bafana(hagati) wo mu itsinda rya Active yari yaje nk'abandi bafana

Tizzo (hagati) wo mu itsinda rya Active yari yaje nk’abandi bafana

Cyo kimwe na mugenzi we Olvis

Cyo kimwe na mugenzi we Olvis

Bruce Melody wongereye ibiro ku buryo bugaragara

Bruce Melody wongereye ibiro ku buryo bugaragara

Icyakoze ijwi ryo nta makaraza ni kwakundi

Icyakoze ijwi ryo nta makaraza ni kwakundi

Yahagarukije abantu benshi bari aha bishimana nawe mu ndirimbo ze

Yahagarukije abantu benshi bari aha bishimana nawe mu ndirimbo ze

Green P, Bull Dog, Jay Polly na Fireman hamwe nanone nka Tuff Gang

Green P, Bull Dog, Jay Polly na Fireman hamwe nanone nka Tuff Gang

Nyuma y'amatati y'igihe kinini Jay Polly yongeye kuba hamwe na bagenzi be

Nyuma y’amatati y’igihe kinini Jay Polly yongeye kuba hamwe na bagenzi be

Fireman, ikimenyetso cya Tuff Gang cyaba kigiye kongera kwamamara nanone

Fireman, ikimenyetso cya Tuff Gang cyaba kigiye kongera kwamamara nanone

Baririmbye indirimbo zabo ziganjemo izo hambere, Bull Dogg ufite micro yavuze ko bifuza kuguma hamwe

Baririmbye indirimbo zabo ziganjemo izo hambere, Bull Dogg ufite micro yavuze ko bifuza kuguma hamwe

Abafana bongeye kwishimira Tuff Gang

Abafana bongeye kwishimira Tuff Gang

Okey!!! Hano ntibyari igitaramo cya muzika gusa na Fashion ntibitana

Okey!!! Hano ntibyari igitaramo cya muzika gusa na Fashion ntibitana

Muzika kandi itera bamwe cyangwa benshi n'icyaka, uyu amazemo aka mbere cyangwa aka cumi

Muzika kandi itera bamwe cyangwa benshi n’icyaka, uyu amazemo aka mbere cyangwa aka cumi

Sheebah Karungi nawe ari hano

Sheebah Karungi nawe ari hano

Imyambarire nayo hano ni...

Imyambarire nayo hano ni…

Barifurizanya kandi umwaka mushya

Barifurizanya kandi umwaka mushya

Sheebah arabashimisha mu ndirimbo ze zikunzwe muri ibi bihe

Sheebah arabashimisha mu ndirimbo ze zikunzwe muri ibi bihe

Ali Saleh Kiba aka King Kiba aje kubataramira mu gicuku

Ali Saleh Kiba aka King Kiba aje kubataramira mu gicuku

Uyu ni umuhanzi bamwe bemeza ko ariwe Abatanzania benshi cyane bakunda kurusha abandi bose ba Bongo

Uyu ni umuhanzi bamwe bemeza ko ariwe Abatanzania benshi cyane bakunda kurusha abandi bose ba Bongo

Iyi Bonane azakomeza kuyibuka kuko Kiba yamufashije kuyiryoshya

Iyi Bonane azakomeza kuyibuka kuko Kiba yamufashije kuyiryoshya

The last dance, Kiba na TK

The last dance, Kiba na TK

Photos©Evode Mugunga

 UMUSEKE.RW

Izindi wasoma

1 _

Mar 02/01/2018 15:51 - 2018/01/02 at 3:51 PM

Byari umuriro kabsa natwe tutahabaye muradusogongeje!!

Reply

Tanga igitekerezo