Ama G ntiyemera St Valentin ariko asaba abakundana kutaryaryana - UMUSEKE
  • 06/04/2020 4:14 15

Ama G ntiyemera St Valentin ariko asaba abakundana kutaryaryana

Taliki ya 14 Gashyantare buri mwaka hizihizwa umunsi w’abakundanye ku’isi witwa Saint Valantin, mu Rwanda naho ibyishimo byawo birahagera, ibyamamare bitandukanye byavuganye n’Umuseke ku butumwa bujyanye n’uyu munsi.

Riderman avuga ko urukundo rukwiye kogera mu bantu nk’uko biri mu gitabo cya Bibiliya

Bamwe mu byamamare mu muziki nyarwanda bavuganye n’Umuseke bifuriza abakunzi uyu munsi, barimo Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman.

Uyu muraperi umaze igihe mu muziki akaba afatwa nk’igikomerezwa mu njyana ya Hiphop ndetse yegukanye ibihembo byinshi muri iyi njyana, yageneye ubutumwa abakundanye yifashishije amagambo avugwa muri Bibiliya.

Ati ”Imana ni urukundo, udakunda ntazi Imana, ku munsi nk’uyu abantu bagomba kuzirikana imbaraga z’urukundo bakazirikana ko urukundo ari rwo ruyoboye Isi udakundana ntazi Imana, mukundane.”

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, na we ari mu bahanzi nyarwanda bigaruriye imitima ya benshi kubera ijwi rye ndetse n’indirimbo nyishi zikunzwe, na we yatwaye ibihembo bitandukanye ni na we Munyarwanda wa mbere wageze muri Coke Studio.

We avuga ko uyu munsi atawufata nk’uhuza abadahuje ibitsina, cyangwa abakundana nk’Umugore n’Umugabo, ahubwo ngo ni umunsi w’umubano mu bantu.

Ati ”Bakore ibikorwa byose by’urukundo bitarimo ‘kuryamana’.” 

Hakizimana Amani uzwi nka Amag The Black, uyu ni umuraperi akaba n’umukinyi wa filime ngufi.

Yaririmbye indirimbo nyishi zikundwa bitewe n’ubutumwa buzikubiyemo, we avuga ko atemera uyu munsi ariko ngo ntiyabura kugira icyo abwira abawemera.

Ati ”Abakundanye ni bakomeze bakundane, ntibaryaryane bagerageze bakore uko bashoboye ku buryo umunsi ubagendekera neza.”

Umunsi  wa Sait Valentin wavuye ku Mupadiri w’Umuroma witwa Valentin wabayeho mu myaka ya 269 na 273 mbere y’ivuka rya Yezu Kiristu.

Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwizihiza Umwamikazi Juno wafatwaga nk’Imana y’Abagore.

Ama G The Black avuga ko St Valentin atawemera ariko agasaba abakundana kutaryaryana

Nicola YUSUF
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *