Amabanga ku busambanyi bwa Berlusconi – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Amabanga ku busambanyi bwa Berlusconi

Ministre w’intebe w’ubutaliyani Silvio Berlusconi akomeje kuvugwa n’itangaza makuru ry’iburayi mu gihe ategerejwe kugezwa imbere y’inkiko ku byaha aregwa byo kuryamana n’abakobwa bakora umwuga w’uburaya bari munsi y’imyaka 18.

Iperereza ryakozwe na Police y’ubutariyani ngo ryavumbuye impapuro za konti ishyirwaho imwe mu mitungo ya ministeri y’intebe yo muri Bank da Italia yererekana ko Berlusconi yaba yarakoresheje miliyoni 34 z’amayero muri 2010
agurira impano n’ibindi bintu abo bana babakobwa.

Izi mpapuro ngo zigaragaza ko asaga 562 000 by’amayero yahawe abakobwa 14 bafite aho bahuriraga na Silvio Berlusconi, uyu mugabo uyoboye ministeri y’intebe mu butaliyani, akaba kandi nyiri equipe y’umupira w’amaguru ya Milan AC akaba ategerejwe kujyanwa mu nkiko ngo asobanure ibi aregwa, inkiko zikaba zari zigishakisha ibimenyetso simusiga byamuhamya iki cyaha cyo gusambanya abana bari munsi y’imyaka 18. Berlusconi akaba ari umukambwe uzuzuza imyaka 75 mu kwa 9 uyu mwaka, akaba amaze imyaka 16 ari ministre w’intebe w’ubutariyani.

Crismexes
Umuseke.com

%d bloggers like this: