Amabanga y'inzovu, IGICE CYA 3: Izo mu Akagera zigeze kuba impunzi | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 12:03 45

Amabanga y’inzovu, IGICE CYA 3: Izo mu Akagera zigeze kuba impunzi

Uko ibinyejana byagiye bisimburana, niko icyanya cy’Akagera cyagiye cyibasirwa n’abari bagituye ndetse n’abaturanyi bacyo ba Tanzaniya. Aba  ntibakangwaga no kuza kwishakiramo ibyo bari bakeneye nk’imiti, inyama z’umuhigo n’uburobyi bw’amafi. Ikibazo gikomeye cyabaye ni uko bahigiriga inzovu kubura hasi kubura hejuru, zimwe barazica izindi zirahunga. Zaje kumara mu buhungiro imyaka 37.

Inzovu: Inyamaswa ikunda amahoro ariko yanga uwayendereza

Amahembe y’inzovu yazibereye ikigeragezo gikomeye kuko atuma ba rushimusi bazihigisha uruhindu kandi ntizishobora kuyahisha ngo ntagaragare. Urebye neza wasanga inzovu nazo zizira uko zavutse!

Amenyo agurishwa mu bacuruzi bo muri Aziya ndetse mu bihe byakurikiye ubukoloni, bariya bakire bo muri Aziya bakoraga ibishoboka bakishyura amafaranga menshi inzovu zikicwa amenyo yazo bakayagura.

Nkuko twabitangarijwe na Hubert Verhulst, tariki ya 09/11/2017, mu kiganiro twagiranye imbonankubone muri Pariki y’Akagera, yavuze ku ngoma y’umwami w’u Bubiligi witwaga Albert wa Mbere (Albert I) mu mwaka wa 1932 ari bwo igikomangoma cy’Ububiligi (Leopold III) yasuye u Rwanda.

Icyo gihe yakiririwe mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ahitwa i Gabiro( n’ubu niko hakitwa).

Yahahuriye n’abategetsi b’Ababiligi babaga muri aka gace.

Leopold III yaganiye nabo, bamubwira ibibazo byabangamiraga ako gace, asiga aganiriye n’abategekaga u Rwanda  muri icyo gihe bemeranya  ko hagomba gushyirwaho icyanya kihariye aho inyamaswa zizaba zitekanye.

Nyuma y’imyaka ibiri iki gikomangoma gisuye u Rwanda, mu mwaka wa 1934 tariki ya 26 Ugushyingo, nibwo Pariki y’Akagera yashinzwe biturutse ku nama zatanzwe n’u Bubiligi.

Ububiligi muri icyo gihe bwategekwaga na Leopold wa III u Rwanda ari urw’Umwami Mutara wa III Rudahigwa wari umaze igihe gito asimbuye Se ku ngoma (Yuhi wa V Musinga).

Iyi pariki yashyizwe mu maboko y’ikigo cyari gishinzwe kwita kuri Pariki zose zabarizwaga mu butegetsi (Colonies) bw’Ababiligi, mucyo bitaga “Ikigo kibungabunga Pariki z’ibihugu bya Kongo Mbiligi” mu ndimi z’amahanga cyari “L’Institut des Parcs Nationaux du Congo Belge”.

Kuva ubwo ibikorwa byo kuhabungabunga bihabwa umwanya w’imbere ari nabwo abari bahatuye bategetswe kuhava kuko hatari hakiri akarere ko guturwa.

Gusa ibi byakozwe buhoro buhoro kuko byasabaga ubushishozi hirindwa amakimbirane hagati y’abari bahatuye ndetse n’ubutegetsi bw’Ababiligi bwakolonizaga u Rwanda muri iki gihe.

Nyamara ariko amategeko yari ariho iki gihe ntabwo yabashije gukumira birambye ibikorwa byangiza Pariki.

Ikindi kibazo cyari ho ni imyumvire mike y’akamaro kayo, kuko abaturage muri rusange batiyumvishaga impamvu zo kubima ubutaka ahubwo bugaharirwa inyamaswa.

Icyari gisigaye kwari ukwigisha buhoro buhoro kugeza igihe babyumviye.

Muri uru rugamba rwo guhindura imyumvire y’abaturage, inzovu zabaga muri iyi pariki zari ziri kugenda zishirira ku icumu, kubera abazicaga bazishakaho amenyo, izindi zigahunga.

Pariki y’igihugu y’Akagera yakomeje kuyoborwa n’Ababiligi kugeza mu mwaka wa 1962 ubwo Abanyarwanda ba mbere batangiye kuyiyobora.

Uwa mbere wayiyoboye ni Laurent Gakama  ashingwa igice cy’umuhigo cyayo. Undi uvugwaho kuyiyobora ni uwitwaga Masumbuko.

Ikarita yerekana Pariki y’Akagera. Iyi Pariki ikora ku turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare

 

Kubera umutekano muke, inzovu zamaze imyaka 37 mu buhungiro…

Muri rusange, inzovu ni inyamaswa ishobora guhunga agace idafitemo umutekano, igihe hari ahandi ishobora guhungira.

Ni muri uru rwego nyuma yo kubona ko zigiye gushira, inzovu zigiriye inama yo kwerekeza iy’ubuhingiro kuko muri icyo gihe, igihugu cyari kigari ugereranyije n’abaturage bari bagituye.

Zafashe icyerekezo cya Komini ya Bicumbi (ubu ni muri Rwamagana), izindi ziboneza  iya  Komini Gashora (akarere ka Bugesera uyu munsi).

Zahisemo kariya gace kuko kari keza cyane, gafite amahoro, umutekano n’ibyo kurya bihagije.

Zageze yo  zitangira kwigabanya uduce dutandukanye zigabamo amatsinda bitewe nizahageze mbere, izakurikiyeho, gutyo  gutyo…

Intara y’i Burasirazuba akenshi irangwamo ubushyuhe bwinshi kandi ibamo ubwoko bw’ibimera bijya gusa nk’aho ari bimwe kuko u uhasanga umukenke, iminyinya, intare y’irungu, imirama, imisagara, imigenge, ibifunzo n’ibindi.

Ubu bwoko  bw’ibiti bukaba ari bumwe mu buhurirwaho n’inyamaswa zitandukanye ziboneka mu gice cy’i Burasirazuba.

Ibi bisobanuye ko izi nzovu zagiye zisunika buhoro buhoro kugeza ubwo zagereye muri komini ya Gashora na Bicumbi, aho zabonye ko ari kimaranzara kandi hari umutekano usesuye, ziba zihunze mu  Akagera gutyo!

Muri zo  kandi hari izafashe urugendo rurerure zihunga ruzigeza no muri Pariki ya Nyungwe.

Ubusanzwe tuzi ko mu mashyamba yo mu misozi habayo ubwoko bw’inzovu bwitwa (Loxodonta a. cyclotis), mu gihe izisanzwe mu mikenke ari Loxodonta a. Africana.

Ikindi kandi nuko ibiza kamere bitandukanye birimo indwara z’ibyorezo nk’uburenge ndetse n’amapfa yagiye ayogoza agace inzovu zabagamo, hatekerezwa ko byaba byaragiye bigira uruhare mu gutuma izi nzovu zifata ibyemezo bikomeye byo kwimuka burundu zikajya kure.

Guhera mu myaka ya za 1959 na 1960 abantu batangiye kuva mu duce bari batuyemo mbere bakajya mu tundi turere aho batekerezaga ko bashobora kubona ubutaka burushijeho kuba bugari kandi burumbuka.

Gusa hari n’abandi baherejwe yo ku ngufu.

Bageze yo batangira  gutemagura ibiti by’amoko atandukanye byakoreshwaga mu myubakire, mu buhinzi, mu guteka no mu yindi mirimo kandi bikajyana no kwica inyamaswa zitandukanye kugira ngo bazirye, impu zazo banazikoreshe  mu mihango ya gakondo.

Ibi byatumye habaho igabanuka ry’agace kagari kabagamo inyamaswa hatangira no kugaragara amakimbirane akomeye hagati y’abaturage na za nyamaswa zari zisanzwe zituye aho hantu.

Jean Pierre Vande Weghe umuhanga akaba n’umwanditsi mu birebana no kurengera ibidukikije akaba kandi yarakoreye igihe kirekire muri iyi Pariki y’Akagera yatangaje ko mbere y’umwaka  wa 1960 muri aka gace ka Bugesera na Bicumbi hari hakirangwa intare, imbogo, inyamugeri, inzovu n’izindi nyamaswa.

Ubwo inyamaswa z’amoko anyuranye nk’imbogo, inyamugeri, ibinyogote, impyisi, n’izindi zagendaga zicwa ntabwo inzovu nazo zari zorohewe n’ibikorwa bya muntu ahanini byari byiganjemo ubuhinzi n’imiturire.

Abantu bahoraga bakimbiranye n’inyamaswa, bashaka ko zibabisa nazo zikababera ibamba kuko bari baziteye mu bwatsi bwazo.

 

Intambara y’inzovu n’abantu irindwa mubi!

Kwica izindi nyamaswa byari byoroshye ugereraganyije n’inzovu.

Abantu bahanganye n’inzovu igihe kirekire kuko ubusanzwe no kubona inzovu ubwabyo bitera urumeza ku maboko.

Abaturage bigabije tumwe mu duce zabagamo, batangira guhinga no kubaka inzu, nazo zigerageza guhungira mu tundi duce tutari dutuwe ariko zikajya zigaruka kubonera imyaka.

Abantu baje kwiga uko bahangana nazo, bakazitega imyobo miremire hakagwamo ibyana byazo, biza kuzirakaza cyane haduka ‘intambara yeruye hagati ya mwene muntu na mwene nzovu.’

Uko bwacyaga bukira, amakimbirane yabaye menshi bigeza ubwo hitabajwe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’icyo gihe, bagerageza kubwira abaturage uko bitwara ariko biranga biba iby’ubusa kuko inzovu zitatumaga bagira icyo bageraho mu mahoro.

Nibwo bafashe icyemezo cyo kwitabaza inzego zo hejuru kugira ngo zigire icyo zibafasha.

Nubwo ikibazo cyari cyarageze hejuru, ntabwo igisubizo cyahise kiboneka ahubwo abaturage bakomeje guhangana n’inzovu.

Bazivugirije  induru, barazirukankana ndetse barazikomeretsa gusa bamwe muri bo zarabishe zibakubise imitonzi, abandi barakomereka.

Mu mwaka wa 1969, François Verhulst umwe mu bari bashinzwe kurengera inyamaswa yagize uruhare mu kuzana inzovu yari yaguye mu mwobo mu Bugesera igezwa muri Pariki.

Niyo yari ibaye iya mbere igaruwe muri iyi Pariki.

Yitaweho kugeza ubwo yaje kumenyera itangira kugenda icyakora yaje kuburirwa irengero, aho yaguye ntihamenyekanye.

Mu rwego rwo gushaka uko abaturage bari batuye muri iki gice bahinga bakihaza mu biribwa ndetse bakajyana n’igihe bahabwa imbuto zari zigezweho, ahitwa i Karama muri Komini Gashora hashinzwe ishami ry’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi n’ubworozi cyitwaga ISAR/ Institut des Sciences Agronomiques du Rwanda (uyu munsi cyitwa RAB/ Rwanda Agriculture Board).

Muri iyo minsi iki kigo cyari gikataje mu kureba uko abaturage bazabona ingemwe ndetse no gukomeza ubushakashatsi bwari bugamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri rusange hagamijwe ko ubuhinzi buvugururwa.

Umwe mu bahoze batuye kariya gace witwaga Etienne Nkundabatutsi yavuze ko muri kariya gace hahoze inzovu zahoraga zicunganwa n’abaturage, uciye undi urwaho akamuhemukira.

Inzovu zabaga muri kiriya gice ‘zari zarigize simbikangwa’, zikonera abaturage, zikajya mu mirima ya ISAR zikayiribata, abashakashatsi barashoberwa!

Muri kiriya gihe muri Komini Gashora niho hari itsinda rinini ry’inzovu ugereranyije n’itsinda ryari muri Komini Bicumbi.

Kubera ko iki cyari ikibazo kizwi ndetse  cyatangiye kuganirwaho muri Komini Bicumbi, byahagurukije intumwa zari iza Minisiteri y’ubuhinzi, ziza kureba ibyari biri kuba muri komini ya Gashora.

Ubwo zari mu nzira zerekeza aho igikorwa cyari kiri kubera zahuye n’abaturage bari kwirukankana inzovu ndetse yari yamaze gukomeretsa umwe muri bo.

Izi ntumwa zabonye ko ari ibintu bikomeye zibiha uburemere zitabikekeraga mbere ariko zihitamo gusubira i Kigali.

Nyuma y’aho gato hatangiwe gushakishwa uko izi nzovu zazimurwa zigasubizwa muri Pariki y’Akagera aho zahoze mbere.

Ibiganiro bikaba byarahuje inzego zitandukanye zari zifite aho zihurira n’iki kibazo. Ubwo ibi byabaga hari mu mpera z’umwaka wa 1974.

Inkuru y’inzovu iracyakomeje mu bice bizakurikiraho…

Byateguwe na NDAGIJIMANA Innocent

Umuherekeza wa ba Mukerarugendo muri pariki y’Akagera

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • iyi nkuru nkunda kuyisoma cyane arakoze umanditsi wayo

  • Izi nkuru ni ingenzi cyane. Umeanditsi nakomereze aho ntahacike intege muri uyu mirimo we mwiza dushima. Twigiramo byinshi birimo n’amateka y’igihugu.
    Murakoze.

  • Iyi Pariki ikimara gushyirwa mu maboko y’abanyarwanda ngo bayiyobore, hari nyuma y’uko hari hadutse ubushyamirane bwo kuba batarashakaga kuyoborwa n’abari barabakoronije, gusa kubera ko batari inzobere muri byo bakomeje gukoranira bya hafi n’ababirigi kugeza igihe bagiriye uburambe.
    Uwayoboye bwa mbere Pariki y’Akagera yitwaga GAKARAMA Laurent naho Umuyobozi w’akarere k’umuhigo aba uwitwaga MASUMBUKO.
    Murakoze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *