Amadini akoresheje neza ikizere abakiristu bayafitiye yarwanya amakimbirane mu ngo-Ngirente – UMUSEKE

Amadini akoresheje neza ikizere abakiristu bayafitiye yarwanya amakimbirane mu ngo-Ngirente

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Kiliziya ya Diyoseze Gatulika ya Kibungo wabaye uyu munsi, Minisitiri w’intebe, Edourd Ngirente yibukije amadini n’amatorera ko abayoboke bayo bayagirira ikizere bityo ko bakwiye kugikoresha mu kurandura amakimbirane yugarije imwe mu miryango.

Minisitiri w'intebe yabanje gukurikirana igitambo cya misa

Minisitiri w’intebe yabanje gukurikirana igitambo cya misa

Muri uyu muhango wabereye mu mugi wa Kibungo ahubatse iyi Diyoseze, Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida wa Repubulika muri uyu muhango, yavuze ko Umukuru w’igihugu ashimira Kiliziya Gatulika ubufatanye ikomeje kugira mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.

Ati “Turashimira Diyosezi ya Kibungo kuba iteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, ikarwanya imirire mibi, n’ibindi.”

Yibukije amadini n’amatorero ko agomba gukomeza gufasha abaturage kwiteza imbere kuko ari byo bizatuma abayoboke bayo bakomeza kuyibonamo.

Yagarutse ku kizere abayoboke b’amadini n’amatorero bayagirira, asaba ko gikwiye gukoreshwa mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda muri iki gihe.

Ati “Amadini n’amatorero akoresheje neza ikizere abakiristu bayafitiye yarwanya amakimbirane mu ngo, abana bata ishuri ntibabaho, ibiyobyabwenge n’ibindi byacika.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedral ya Kibungo, Murinzi Didace yavuze ko umushinga wo kubaka iyi kiliziya wagiye uzamo ibibazo kenshi ariko hari abitanze kugira ngo bagere ku ntego.

Ati “Tuzahora twibuka kandi tuzirikana iyi tariki dutashyeho iyi nyubako, umushinga wo kubaka iyi ngoro wagiye upfuba kenshi ariko turashyize turayitashye ni ibyo kwishimira.”

Igitekerezo cyo kubaka kiliziya nshya ya Kibungo cyazanywe mu mwaka wa 2006 ariko ntibyakunda ko itangira kubakwa.

Musenyeri Antoni Kambanda umushumba wa Diyosezi ya Kibungo yashimiye abakiristu gatolika bitanze haba mu buryo bw’amaboko n’ubw’amikoro n’abandi baterankunga batumye iki gikorwa kirangira.

Uyu muhango watangijwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda .

Iyi Kiliziya yuzuye itwaye 436 519 347Frw, milioni 74 akaba ari inguzanyo ya banki izakomeza kwishyurwa buhoro buhoro. Ifite ubushobozi bwo kwakira abakirisitu bagera mu bihumbi bibiri.

Diyosezi Gatolika ya Kibungo yashinzwe tariki ya 05 Nzeri  1968 itangira iyoborwa na Mgr Yozefu Sibomana, ubu ikaba ifite abakiristu bagera ku bihumbi 64,000.

Abayobozi bakuru b'igihugu bari bahari, uhereye ibumoso, John Rwangombwa, Mayor wa Nambaje Aphrodice, Min. Francis Kaboneka, Min. Wintebe Eduard Ngirente na Mufulukye Fred uyobora intara y'u Burasirazuba

Abayobozi bakuru bari bahari, uhereye ibumoso, John Rwangombwa, Mayor Nambaje Aphrodice, Min. Francis Kaboneka, Min. Wintebe Eduard Ngirente na Mufulukye Fred uyobora intara y’u Burasirazuba

Guv. John Rwangombwa mu Misa

Guv. John Rwangombwa mu Misa

Ba Musenyeri bose bo mu Rwanda bari bahari

Ba Musenyeri bose bo mu Rwanda bari bahari

Abihaye imana mungeri zose bitabiriye uyu muhango muri Kiliziya Gatolika

Abihaye imana mungeri zose bitabiriye uyu muhango muri Kiliziya Gatolika

Abayobozi bandi madini nabo bari batumiwe

Abayobozi bandi madini nabo bari batumiwe

Aba padiri muri Diyosezi yose ya Kubungo bari bahari

Aba padiri muri Diyosezi yose ya Kubungo bari bahari

Ni kiliziya izajya yakira abantu ibihumbi 2

Ni kiliziya izajya yakira abantu ibihumbi 2

Mgr Antoni Kambanda yashimiye abantu bose bitanze ngo iyi kiliziya yubakwe

Mgr Antoni Kambanda yashimiye abantu bose bitanze ngo iyi kiliziya yubakwe

Mgr Kambanda aha umugisha ahazajya habikwa ukarisitiya (Tabirinakuro)

Mgr Kambanda aha umugisha ahazajya habikwa ukarisitiya (Tabirinakuro)

Mgr Andre intumwa ya Paapa mu Rwanda nawe yashimiye abakiristu uruhare bagize mukubaka iyi kiliziya

Mgr Andre intumwa ya Paapa mu Rwanda nawe yashimiye abakiristu uruhare bagize mukubaka iyi kiliziya

Abayobozi b'inzego z'umutekano bitabiriye igitambo cya misa

Abayobozi b’inzego z’umutekano bitabiriye igitambo cya misa

Abo mu nzego z'umutekano na bo baje muri iki gikorwa

Abo mu nzego z’umutekano na bo baje muri iki gikorwa

Padiri mukuru wa Paruwasi Cathedral ya Kibungo yashimye uko imirimo yo kubaka yagenze neza

Padiri mukuru wa Paruwasi Cathedral ya Kibungo yashimye uko imirimo yo kubaka yagenze neza

Mgr Kambanda aha umugisha ahazajya habikwa ukarisitiya (Tabirinakuro)

Mgr Kambanda aha umugisha ahazajya habikwa ukarisitiya (Tabirinakuro)

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma

6 Comments

  1. Ntashya

    02/12/2017 at 5:47 pm

    Naho Leta se?

    • Rugendo

      02/12/2017 at 6:04 pm

      @Ntashya ubivuze neza.Leta yayamanitse se kandi yarasuzuguye amadini igihe kirekire? none abantu bose bakaba ariyo biberamo kuko ho bashobora kuvuga aho guhora bacecetse?

  2. Mambobado

    03/12/2017 at 10:17 am

    Leta nibanze yikebuke, irebe uruhare rwayo mu makimbirane ari mu ngo: gender yigishijwe nabi yatumye abagore barega agatuza ku bagabo aho kububaha, bigahuhurwa n’itegeko rishya ryemeza ko umugore n’umugabo bombi ari abatware b’urugo ku buryo bungana, kwihutira gufunga abagabo bafitanye ikibazo n’abagore babo, bakava mu buroko bariye karungu, amategeko mashya y’izungura atuma urubyiruko rwinshi nta burenganzira rugifite ku butaka, ubukene bukabije mu ngo z’icyaro butuma ababyeyi benshi batabonera abana babo iby’ibanze bakeneye, abenshi bakandagara cyangwa bakishora mu ngeso mbi bashakisha icyatuma baramuka, koroshya icyaha cy’ubusambanyi bigatuma abantu bihanira kuko bazi ko Leta ijenjetse, ruswa y’igitsina imaze kuba icyorezo mu nzego za Leta kandi igira uruhare mu gusenya ingo, guheza mu rwego rw’abunze ibibazo bikomeye by’abashakanye byagombye kujya mi nkiko, n’ibindi ntarondoye.

  3. DIDI

    03/12/2017 at 12:07 pm

    @Rugendo Leta ntabwo yayamanitse ahubwo nuko ikeneye ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye (AmadiAmadini nayo arimo).ndizera ko wumva neza ijambo amadini afite kubayoboke bayo. Ndakubwiza ukuri hari imyumvire ishingiye kukwemera ihembera amakimbirane. Wakwibaza ukuntu umuvugabutumwa yihandagaza akavuga ko Imana yaremye Umugabo n’umugore muburyo butandukanye, ko yahaye Umugabo ubwenge burenze umugore ndetse umugore adatekereza.ubyibajije wabonamo Violence iteye ubwoba

  4. kamegeri

    03/12/2017 at 3:55 pm

    Ndumva mwitana ba mwana.Umwe ngo ni Leta ibitera,undi ngo ni amadini abitera.Reka mbakize.Amakimbirane yo mu ngo,kimwe n’ibindi bibazo isi yikoreye,biterwa nuko abantu banga gukurikiza amahame dusanga muli Bible.Dore ingero:Imana itubuza gusambana.Nyamara gucana inyuma usanga byarabaye umukino.Yesu yasabye abakristu nyakuri gukora umurimo w’imana ku buntu nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.Nyamara amadini bayahinduye business.Muli 1 Abakorinto 11:3,havuga ko umugabo ari chef w’umugore.Abantu babisimbuje Gender.Igihe cyose abantu bazanga kumvira imana,nta kabuza hazabaho amakimbirane mu ngo.Dore UMUTI Bible itanga:Nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22,Ku munsi w’imperuka,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo imana itubuza,isigaze abantu bake bayumvira.Niwo muti wonyine.Ntabwo umuti ari amadini cyangwa Leta kuko bose byabananiye kuva isi yabaho.

  5. Kamana

    04/12/2017 at 11:09 am

    Tubivuge tubisubiremo, ndetse tureke no kubeshyanya: Hari amategeko amwe Leta ishyiraho usanga ariyo ntandaro y’amakimbirane mu miryango no mu ngo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock