Amafoto: Agatoki ku kandi, Perezida Museveni na madamu mu bukwe | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:38 03

Amafoto: Agatoki ku kandi, Perezida Museveni na madamu mu bukwe

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yerekanye amafoto ari kumwe na Madamu Janet Museveni batashye ubukwe bwa mubyara wa Museveni, bombi bari bambaye udupfukamunwa ndetse n’ababutashye.

Perezida Museveni na Madamu ubwo bari bageze mu birori

Perezida Museveni wise ubu bukwe ko buri ‘Scientific’, avuga ko we na Madamu babutashye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko amafoto yabwo akaba yayagaragaje kuri iki cyumweru.

Museveni avuga ko ubu bukwe ari ubwa mubyara we witwa Phiona Akoragye, wambikanye impeta na Herbert Kihanda muri Kiliziya.

Uyu mukuru w’Igihugu cya Uganda, avuga ko uriya mukobwa Phiona ari mwene Mzee Eriya Riisi akaba ari umuvandimwe wa se wa Museveni Mzee Amos Kaguta.

Perezida Museveni yashimiye Archbishop Steven Kazimba wasezeranyije uyu muryango mushya.

Ubu bukwe bwatashywe n’abantu 14, yavuze ko ku byerekeye ibirori by’ubukwe, icy’ingenzi atari ubwinshi bw’ababutaha ahubwo ko ari uko ibirori biba kandi benebyo ni ukuvuga umukwe n’umugeni bakishimira ko bagiye kwibanira.

Umugeni ngo ni mubyara wa Museveni
Basezeranye muri Kiliziya Gaturika
Museveni yishimiye gutaha ubu bukwe
Ni ibirori byitabiriwe n’abantu bacye

Amafoto: Twitter/Museveni

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Umusaza najye yiryohanira n’umukecuru we

  • Nibifatanire agatoki ku kandi bashaje neza bajye bibuka gushima Imana yabarinze ikabaha kuramba.

  • Ubukwe ni umugisha Imana yaduhaye.Ikibazo nuko abatawuha agaciro ari ama millions.
    Bacana inyuma,bararwana,baricana,etc…Ubu noneho ikindi kigezweho n’uko umwe ajya kuba muli Amerika,Canada cyangwa I Burayi,undi agasigara mu gihugu.Murumva namwe igikurikiraho.Mu mwaka ushize,mu Rwanda,habaye Gatanya 8941 baciye mu rukiko (divorce).Tekereza noneho ababishaka uko bangana.Byerekana uburyo abantu bakuba na zero amategeko y’Imana isaba abashakanye kuba “umubiri umwe”.Nukuvuga kubana akaramata,badacana inyuma,bakundana,bihanganirana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *