AMAFOTO: Amavubi atsinzwe umukino wa 2 wa CECAFA, gusa ngo umutoza wayo ntabwo ababaye – UMUSEKE

AMAFOTO: Amavubi atsinzwe umukino wa 2 wa CECAFA, gusa ngo umutoza wayo ntabwo ababaye

Machakos- Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itakaje umukino wa kabiri wa CECAFA. Itsinzwe 3-1 n’ibirwa bya Zanzibar mu mukino Amavubi yakoreshejemo abakinnyi benshi badafite inararibonye. Umutoza wayo Antoine Hey ngo ntabwo ababaye na gato kuko ari kugera ku ntego yo kugerageza abakinnyi bitegura CHAN2018.

Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri wa CECAFA

Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri wa CECAFA

Kuri stade Kenyata mu mujyi wa Machakos niho Amavubi yari yahindutse 100% ugereranyije n’ikipeyatsinzwe na Kenya yakiniye umukino wa kabiri wa CECAFA senior Cup 2017. Abakinnyi ba Antoine Hey batangiranye imbaraga mu gusatira izamu ryari ririnzwe na Muhamad Ibrahim, ariko abakinnyi b’imbere Nshuti Innocent na Maxime Sekamana ntibabyaza umusaruro amahirwe abiri babonye mu minota icumi ya mbere.

Ayo makosa yakosowe na n’Intwari za Zanzibar ku munota wa 34 ubwo kapiteni wayo Suleiman Kassim yahinduraga umupira mwiza usanga Mudathir Yahya ukina muri Singida United ya ba Rusheshangoga yahitagaafungura amazamu.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi atsinzwe nta n’ikizere cyo kwitwara neza kubera amakosa menshi ba myugariro bayo Herve Rugwiro na Mbogo Ally bakoraga. Gusa igice cya kabiri kigitangira abatoza bahise bakora impinduka; Mico Justin na Biramahire Abeddy basimbura Sekamana Maxime na Nshuti Innocent hagamijwe kongera ingufu mu busatirizi.

Nyuma y’iminota ibiri gusa gitangiye Amavubi yahise yishyura ku gitego cyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana ahawe umupira na Abeddy usanzwe ukina muri Police FC. Byazamuye ikizere cy’abafana bane b’Amavubi bakomeje kwigaragaza mu mijyi yo muri Kenya; barimo Rwarutabura na Rujugiro basanzwe bazwi muri APR FC na Rayon sports.

Emmanuel Imanishimwe wakinaga umukino wa mbere nyuma y’imvune yari amazemo amezi abiri ntabwo yari mu bihe byiza. Umuvuduko w’abakinnyi ba Zanzibar wamugoye utuma yitsinda igitego cya kabiri ku mupira watewe na Mohamed Issa  ku munota wa 54.

Byarushijeho kuba bibi ku munota wa 85 Amavubi yazamutsee ajya gushaka igitego cyo kwishyura haba contre attaque ya Zanzibar maze Kassim Khamis acenga ab’inyuma b’u Rwanda atsinda igitego cya gatatu ashyira akadomo ku kizere cy’Amavubi cyo kubona inota.

Nyuma y’umukino umutoza w’Amavubi y’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko atababajwe cyane no kuba ari gutsindwa.

“Birumvikana ko nta wishimira kubura intsinzi ariko navuga ko ndi kugera ku ntego. Nahinduye abakinnyi 100% kuko nshaka guha buri umwe umwanya wo kwigaragaza. Ndashaka ko CHAN2018 igera mfite abakinnyi beza kurusha abandi. Nahinduye system kuko nshaka kureba iyajyana n’abakinnyi mfite. Nta gikuba cyacitse kuko twe turi gukoresha iyi mikino twitegura irushanwa ryisumbuyeho.

Nakoresheje bamwe mu bakinnyi bakiniye Amavubi ku nshuro ya mbere  mu mikino mpuzamahanga, abandi bamaze iminsi bafite ibibazo by’imvune bakirwana no kugaruka mu bihe byiza. Uko bitwaye simbiveba cyane kuko turacyari mu kiciro cyo kwitegura. Hasigaye ibyumweru nka bitatu kandi twizeye ko CHAN izagera duhagaze neza kurushaho. Navuga ko n’imikino itaha nzakomeza guhindura abakinnyi kuko nicyo nifuza muri iyi CECAFA.”

Bageze kuri stade moral atari nyinshi kuko batsinzwe umukino ubanza

Bageze kuri stade moral atari nyinshi kuko batsinzwe umukino ubanza

Rutanga Eric 20 na bagenzi be batsinzwe na Kenya ku mukino wa mbere babanje ku ntebe y'abasimbura, aha bishyushyaga mbere y'umukino

Rutanga Eric 20 na bagenzi be batsinzwe na Kenya ku mukino wa mbere babanje ku ntebe y’abasimbura, aha bishyushyaga mbere y’umukino

Mashami Vincent ashyushya abakinnyi mbere y'urugamba

Mashami Vincent ashyushya abakinnyi mbere y’urugamba

Intwari za Zanzibar zaje zifuza intsinzi mu mukino wa mbere bakinnye muri CECAFA

Intwari za Zanzibar zaje zifuza intsinzi mu mukino wa mbere bakinnye muri CECAFA

Higiro Thomas yibutsa Marcel Nzarora na Kimenyi Yves ko bagomba kwigaragaza kuko Bakame yaruhukijwe

Higiro Thomas yibutsa Marcel Nzarora na Kimenyi Yves ko bagomba kwigaragaza kuko Bakame yaruhukijwe

Mu barebye uyu mukino harimo n'uwahoze ayobora FERWAFA, Ntagungira Celestin Abega

Mu barebye uyu mukino harimo n’uwahoze ayobora FERWAFA, Ntagungira Celestin Abega

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Zanzibar Heroes: Muhamad Ibrahim, Ibrahimm Mohammed “Sangula, Mwinyi Hadji, Addul Heri Sebo, Issa Haidar “Mwalala”, Abdul Aziz Makame, Muhamed Issa, Mudathir Yahya, Ibrahim Hamad Hilika, Feisal Salum, na Suleiman Kassim.

Abakinnyi 11 ba Zanziibar babanje mu kibuga barushije Amavubi

Abakinnyi 11 ba Zanziibar babanje mu kibuga barushije Amavubi

Amavubi y’u Rwanda:  Kimenyi Yves, Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Rugwiro Herve, Mbogo Ally, Imanishimwe Emmanuel, Abo hagati: Niyonzima Ally, Niyonzima Olivier Sefu, Imran Nshimiyimana, Ba rutahizamu: Muhadjiri Hakizimana, Maxime Sekamana na Nshuti Innocent.

11 b'Amavubi biganjemo abadafite inararibonye n'abavuye mu mvune

11 b’Amavubi biganjemo abadafite inararibonye n’abavuye mu mvune

Umukino watangiye saa 14h z'i Machakos ku zuba ryari ryinshi

Umukino watangiye saa 14h z’i Machakos ku zuba ryari ryinshi

Rwanda nziza yaririmbwe

Rwanda nziza yaririmbwe

Kimenyi Yves yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y'igihugu Amavubi

Kimenyi Yves yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi

Uku niko Rwarutabura umaze kumenyekana muri Kenya yahaye icyubahiro indirimbo yubahiriza u Rwanda

Uku niko Rwarutabura umaze kumenyekana muri Kenya yahaye icyubahiro indirimbo yubahiriza u Rwanda

Imran Nshimiyimana na Suleiman Kassim nibo bari ba kapiteni b'amakipe yombi

Imran Nshimiyimana na Suleiman Kassim nibo bari ba kapiteni b’amakipe yombi

Basabwaga kunywa amazi kenshi kubera izuba ryinshi

Basabwaga kunywa amazi kenshi kubera izuba ryinshi

Nubwo Mbogo Ally yakoze amakosa menshi muri uyu mukino, ngo Antoine Hey aracyamufitiye ikizere

Nubwo Mbogo Ally yakoze amakosa menshi muri uyu mukino, ngo Antoine Hey aracyamufitiye ikizere

Omborenga Fitina ahindura umupira ngo arebe ko bishyura ariko biranga

Omborenga Fitina ahindura umupira ngo arebe ko bishyura ariko biranga

Rutahizamu wa APR FC Nshuti Innocent w'imyaka 18 akinishwa kenshi ariko ntabwo arashobora kureba mu izamu

Rutahizamu wa APR FC Nshuti Innocent w’imyaka 18 akinishwa kenshi ariko ntabwo arashobora kureba mu izamu

Zanzibar yigaririraga hamwe nk'ikipe yatumye Niyonzima Olivier Sefu na bagenzi be badahanahana neza

Zanzibar yigaririraga hamwe nk’ikipe yatumye Niyonzima Olivier Sefu na bagenzi be badahanahana neza

Aberekana ko bashyigikiye u Rwanda ni aba bane

Aberekana ko bashyigikiye u Rwanda ni aba bane

Rujugiro na bagenzi be bafana Amavubi bakomeje gufana n'ubwo ikipe yabo yatsinzwe

Rujugiro na bagenzi be bafana Amavubi bakomeje gufana n’ubwo ikipe yabo yatsinzwe

Muhadjiri Hakizimana niwe mukinnyi w'Amavubi wari ku rwego rwiza uyu munsi

Muhadjiri Hakizimana niwe mukinnyi w’Amavubi wari ku rwego rwiza uyu munsi

Bishimira igitego cya mbere

Bishimira igitego cya mbere

Benshi mu bakinnyi ba Zanzibar bakina muri shampiyona ya Tanzania

Benshi mu bakinnyi ba Zanzibar bakina muri shampiyona ya Tanzania

Batakazaga imipira myinshi hagati mu kibuga

Batakazaga imipira myinshi hagati mu kibuga

Amavubi yishimira igitego cy'impozamarira

Amavubi yishimira igitego cy’impozamarira

Ntabwo uyu munyezamu yakoze akazi kenshi

Ntabwo uyu munyezamu yakoze akazi kenshi

Photo:R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO (Machakos-Kenya)
UMUSEKE.RW

15 Comments

  1. Mutuzo

    05/12/2017 at 5:29 pm

    Reka ingufu zijye mu magare naho umupira w’amaguru ndabona “Amavubi” biteye isoni!
    Na “ZANZIBARI koko?”

  2. Kizigenza.

    05/12/2017 at 6:24 pm

    Zanzibar ni impinja ariko zatugaraguj’agati kabisa. Arega amahanga aratwanga kuber’iterambere n’ibyiza twagezeho. Uraruzi ngo abana badutsinde kandi turi abantu b’abagabo koko?

    • qween

      05/12/2017 at 6:33 pm

      nonsense

  3. Rwagiseta

    05/12/2017 at 6:48 pm

    HHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHH NGO UMUTOZA NTABABAJWE NOGUTSINDWA HHHH BIRASEKEJE CYANE YEWEGA FERWAFA

  4. Kalisa

    06/12/2017 at 12:30 am

    Ni ubwa mbere numvise umutoza uvuga ko gutsindwa mu irushanwa nka ririya ntacyo bimutwaye kandi ntacyo bimubwiye akanongeraho ko yakinishije abakinnyi bagifite imvune cyangwa bazivuyemo kandi abazima bahari! None se gupima umukinnyi uzi neza ko ari kurwana no kuva mu mvune bimaze iki ko nta sura ye nyayo ushobora kubona?
    Nibamwoherereze izindi kipe 2 azazigerageze mu mikino 2 isigaye hanyuma bariya yajyanye bagaruke kuko ntacyo bari gukora…

  5. Mob

    06/12/2017 at 6:55 am

    Ngo bageze kuri stade morale yabashiranye.!gute?kandi baragiye muri entrainment atarugushaka igikombe!!!haaaaaa bazazigira babuze CHAN

  6. kalisa

    06/12/2017 at 8:18 am

    Abuzwa niki se kuba ntacyo bimubwiye? Umuntu yarigendeye aza ahabwa ikipe ntano kumenya uko abakinnyi bahagaze none ngo se gutsindwa hari icyo byamubwira? ntacyo, nta nubwo yababazwa nuko u Rwanda rutsindwa si igihugu cye ntashyaka!

  7. zoro

    06/12/2017 at 8:42 am

    twatsinzwe nuko tweteye imbere nyamara tuzigira impumyi ngo twateye imbere
    ? …………….mon oeil

  8. king

    06/12/2017 at 9:09 am

    ikibazo ni Karekezi , heheheheheeh aba bana rwose bakinisha umutima mugihe abandi bakinisha amaguru,nabandi bafunzwe babazwa kugambanira igihugu ntibakinnye yemwe na ba genzi babo bakina mu ikipe imwe batakinnye noneho harafungwa nde? Muhadjiri na Mulisa?

  9. Umusazamzee

    06/12/2017 at 9:55 am

    De Gaule Oyeeeeeeee! Ngo ikipe yatsinze ethiopia kubera ko ari abana b’abanyarwanda 100%? Muri CECAFA se bariya tubona ni Hybrids? Ngo batsinze ethiopia kubera ko bakinishije umutima? Hanyuma se muri CECAFA barimo gukinisha umwijima/igifu/impyiko/amara/……Dogos out!!!Wongera gutorwa muri FERWAFA nsezera kuri football burundu yewe habe n’amavubi ngo nzayafana! Ni ubwa gakeya nabonye umugabo ureba hafi cyane nko muri 2m uturutse aho ahagaze akanagira umunwa uvuga ubusa busa

    • GILBERT

      06/12/2017 at 10:14 am

      Nange ntabwo ndi kure yawe pe

  10. GILBERT

    06/12/2017 at 10:34 am

    NIBA HARI UMUYOBOZI USOMYE IYI MESSAGE YANGE NAGIRANGO MWISABIRE RWOSE AYINGEREZE KUBABISHINZWE :

    NDATABARIZA ABAKUNZI BA RUHAGO NUBWO NTARI UMUVUGIZI WABO ARIKO BARABABAYE PE KANDI NUBWO BIVUGWAKO KWIVANGA KWA POLITIKI MUMUPIRA WAMAGURU ARI IKOSA NDABIZI RWOSE UMUSAZA WACU NTACYO ATASHOBORA ASHOBORA KUTABYIVANGAMO ARIKO AKABAGIRA INAMATURAMUTABAJE RWOSE NADUTABARE KANDI MBONA BIMWE MUBYADUFASHA ARI CHANGE IN ADMINISTRATION RWOSE BIBAYE BYIZA ABABISHINZWE BAMUNGEREZEHO IYI MESSAGE MURAKOZE TUZISHIMIRAB KUBONA IMPINDUKA ZIZATUMA ABANYARWANDA BONGERA KWISHIMIRA RUHAGO

  11. iiiiii

    06/12/2017 at 2:35 pm

    oooooh birababaje pe, erega ibi bintu byatangiye abanyarwanda bibaza ukuntu ikipe ihamagarwa ntihabe umu pro…..uhamagarwa kandi tubafite erega experience mwa bantu mwe muri byose bigenga ubu buzima ni ngombwa
    nubwo ibisobanuro byaje bivuga ngo ni ukugirango bitegure CHAN bamenyerane, byabaye nk’ibicecekesheje benshi ariko ikiza nuko biri kwigaragaza, numva amakosa ntawe yashyirwaho usibye abagize uruhare mu itoranywa ry’iyi kipe. ikindi numva nshaka kwivugira bayobozi bacu rwose mutwemerere, ibi bintu mubihagurukire kuko kuba ikipe yasohotse kubw’igihugu si ibintu bikwiye gufatwa nkaho tugiye gusa mu kwishimisha ahubwo delegation yose ikwiye gusobanurirwa icyo intsinzi ivuze ku gihugu ndetse no gutsindwa icyo bivuze ku izina ry’igihugu. ni gute uyu mutoza yifata akavuga aya magambo ngo ntababajwe no kuba igihugu gitsinzwe bikaba byarangira gutya, icyakora nizereko bitazarangira gutya…..turategereje kumva icyo muzabikoraho kuko icyi ni igihugu ntabwo iriya ari club ye, ibi kandi rwose bizitabweho no kubirebana na CHAN.

    Mugire amahoro

  12. nge

    06/12/2017 at 2:52 pm

    narumiwe pe . ubuse ko umutoza ajya gukorera imyitozo mumarushanwa . mu rwanda azakoriki ???????????? ko batubeshya koko yabuze c aho yitoreza nama stade dufite murwanda kuburyo ategereza amarushanwa .abandi bakaza baje mumarushanwa bashaka insinzi. we arimumyitozo . kerakose yakoziki c .hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh. nako arashyigikiwe. mugihe kimyitozo yari mukuryoshya iwabo. none irushanwa rirageze .atingiye kwitorezamo .mwe ntimukeneye insinzi.

    • GILBERT

      08/12/2017 at 9:17 am

      Ariko nawe rwose erega wibukeko uriya mutoza ngoyaje ari imfashanyo kdi rwose nyakubahwa wacu adutoza kwigira umenya rero abo muri ruhago bitabareba . kdi wibuke ko nimfashanyo zabo rimwe na rimwe badutegeka nukuntu tuzikoresha , wasanga rero baramusabye kujya yitoreza mumarushanwa c yangwa wanasanga harimo ko atagomba kugera muri 1/2 cya CECAFA.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017