Amafoto: Amb. Karabaranga yakiriwe na Perezida Macky Sall wa Sénégal | UMUSEKE

Amafoto: Amb. Karabaranga yakiriwe na Perezida Macky Sall wa Sénégal

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yakiriwe na Perezida Perezida Macky Sall wa Sénégal, amushyikiriza impapuro zo guhagararira u Rwanda muri kiriya gihugu.

Yamushyikirije impapuro zo guhagararira u Rwanda muri kiriya gihugu

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga wakiriwe na Perezida Macky Sall kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukuboza 2020, yaboneyeho kongera gushimira Perezida Kagame Paul wamuhaye ziriya nshingano zo guhagaraira u Rwanda muri kiriya gihugu.

Karabaranga kandi yanagiranye ibiganiro na Perezida Macky Sall byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi bikomeje kubanirana neza.

Uyu munyarwanda wahawe inshingano zo guharagarira u Rwanda muri Sénégal, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubanira neza kiriya gihugu kandi ko na we azashyiraho ake kugira ngo umubano ukomeze kuba ntamakemwa.

Perezida Macky Sall ukunze gushima Perezida Kagame kubera imiyoborere ye myiza, na we yizeje u Rwanda kuzakomeza gutsimbataza umubano.

Perezida Macky Sall ubwo yagiriraga urunzinduko mu Rwanda muri 2016, yatunguwe n’ikigero cy’Ubumwe n’Ubwiyunge Abanyarwanda bari bagezeho nyuma y’imyaka 22 bari bamaze bavue muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ibi byagezweho kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame Paul wanayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ntangiro za Mata 2019, Perezida Kagame Paul yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Macky Sall watorewe kongera kuyobora Sénégal mu matora yabaye muri Werurwe 2019.

U Rwanda na Senegal, bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire inyuranye irimo ibijyanye n’Uburezi bw’amashuri makuru na Kaminuza.

Ubwo yinjiraga ku kicaro cy’ibiro by’Umukuru w’Igihugu
Yamwakiriye mu biro bye
Yari kumwe n’abajyanama be

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *