Amafoto: AS Kigali yatsinze AS Arta yo muri Djibouti 2-1 | UMUSEKE

Amafoto: AS Kigali yatsinze AS Arta yo muri Djibouti 2-1

AS Kigali yatsinze AS Arta Solar7 yo muri Djibouti (2-1), iyi ni yo kipe Alexander Song wakiniye Arsenal na Barcelona akinira, ni mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Arta Solar7 yo muri Djibouti ni yo yabanje igitego

AS Kigali yari igiye gukina umukino wa gishuti wa mbere mpuzamahanga mbere yo kwerekeza muri Botswana gukina na Orapa yaho mu irushnwa rya CAF Confederation Cup.

Uyu mukino wa AS Arta Solar7 wagombaga kuba ku isaha ya saa 15h ariko kubera imvura watangiye saa 15h56’.

AS Kigali yarushaga Arta Solar7 guherekanya umupira, ariko ku burangare bwa ba myugariro ba AS Kigali, Samuel yatsindiye Arta Solar7 igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Gabriel.

Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka havamo Ntamuhanga Tumaini Tity hinjiramo Lawal Aboubakar, Bate Shamiru aha umwanya Bakame.

Ku munota wa 52’ Biramahire Abeddy yinjiyemo havamo Soudi Abdallah.

Ku munota wa 55’ Eric Nshimiyimana yakoze izindi mpinduka ebyiri, havamo Kalisa Rashid na Orotomal Alex hinjiramo Hakizimana Muhadjiri na Kwizera Pierrot.

AS Kigali yakomeje gusatira ishaka kwishyura biza kubahira ku munota wa 73, Biramahire Abeddy yishyura igitego n’umutwe ku mupira yari ahawe na Hakizimana Muhadjiri.

AS Kigali yakoze impinduka za nyuma havamo Tchabalala na Zidane hinjiramo Kayitaba Jean Bosco na Benedata Janvier.

Ku munota wa 88, Ishimwe Christian yaboneye AS Kigali igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Pierrot. Umukino warangiye ari 2-1.

Orotomal Alex wa Arsenal ahanganiye umupira na Alexander Song wambaye umwenda ujya kuba umweru

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *