AMAFOTO: Byari ibirori bikomeye mu isozwa rya FESPAD i Nyanza

Yashyizweho na Jean Pierre Nizeyimana 03/08/2018 07:48 0 _

Iserukiramuco Nyafurika ry’ imbyino FESPAD ku nshuro ya cumi ryasojwe mu ijoro ryakeye mu karere ka Nyanza mu ntara y’ Amajyepfo ku gicumbi cy’ umuco. Ari nako hizihizwa ijoro ry’igitaramo kiswe “I Nyanza Twataramye” kibanziriza Umuganura.

Abanyasenegal nabo baryohereje abaturage mu mbyino z’ iwabo

Iri serukiramuco ryatangiye ku cyumweru taliki 29 Nyakanga 2018 kuri Stade Amahoro i Remera, nyuma yaho ryagiye rinyura no mu tundi turere tunyuranye two mu Rwanda; i Rwamagana, Huye, Rubavu, Musanze na Nyanza uyu munsi ari naho basoreje.

FESPAD y’ uyu mwaka yitabiriwe n’ ibihugu bitandukanye birimo RDCongo, Burkina Fasso, Congo, Senegal, na u Rwanda isanzwe iberamo.

Mu gusoza iyi Fespad byari ibirori ku baturage bo mu mugi wa Nyanza baryohewe n’ imbyino zitandukanye cyane bijyendeye ku mico y’ibi bihugu.

Guhera saa munani z’amanywa ababyinnyi nibwo batangiye kwiyerekana ku rugendo bahereye ahitwa ku Bigega.

Basobanuriwe amateka yo ku Bigega, Ku kigabiro, mu Rukari berekwa n’ inka z’inyambo.

Nyuma y’urwo rugendo rwo gusobanurirwa amateka hakurikiyeho gusoza FESPAD bibera ku rugo rwahoze ari urwa Mutara III Rudahigwa ubu rwagizwe ingoro y’amateka.

Ibihugu byitabiriye FESPAD naho byahawe umwanya uhagije wo kwiyerekana mu mbyino z’ iwabo zagiye zishimisha abatuye I Nyanza bumvaga aribyo bakwirebera gusa.

Minisitiri wa Siporo n’ umuco Uwacu Juliene wari muri uyu muhango wo gusoza FESPAD yashimye buri gihugu cyagaragaje kwitanga kikaza kwifatanya n’Abanyarwanda muri iri serukiramuco ry’ imbyino.

Mu kubashimira yagiye atanga ishimwe kuri buri gihugu ahemba n’ itorero ry’ igihugu ‘Urukerereza’ ryakoranye ubwitange kuva FESPAD yatangira kugera isojwe.

 

 

 

i Nyanza mu mujyi abantu bari benshi bari kureba imbyino zitangaje

Bagendaga n’ amaguru bari kubyina

Abo muri RDC batangariwe cyane kubera imyambarire

Bamwe bati ” Abanyarwanda bagaragara neza ahantu hose”

Ku mihanda y’ i Nyanza mu duce dutandukanye habaga hari ababyinnyi

Bajyanwe mu Rukari basobanurirwa amateka yaho

Mayor wa Nyanza niwe wahaye ikaze abashyitsi

Buri gihugu cyabaga gifite umwihariko mu mbyino zabo

Uyu mugabo wo muri RDC yatangaje abantu

Yaryaga umuriro

Ni umunyabufindo bwinshi

Abo muri RDC babyinaga bacugusa ikibuno cyane

Minisitiri Uwacu na Guverineri w’ intara y’ Amajyepfo bari bahari

Senegal nabo berekanye ubuhanga mu kubyina

Bakoraga amasiporo menshi mu buryo butangaje

Urukerereza narwo rwari rwabukereye

Guverineri w’ Amajyepfo niwe watanze ikaze kuri Minisitiri

Minisitiri w’ umuco na Siporo yashimiye abaje bose

Yatanze ishimwe ku bihugu byitabiriye iyi Fespad

Abo muri Senegal nabo batanze impano ku Rwanda

Minisitiri w’ umuco muri Senegal yerekanye ibyo yanditse kuri Perezida Kagame ngo akunda cyane

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Izindi wasoma

Tanga igitekerezo