AMAFOTO: Imbere ya Raila Odinga, Kenya itsinze 2-0 Amavubi y’abakinnyi 10 – UMUSEKE

AMAFOTO: Imbere ya Raila Odinga, Kenya itsinze 2-0 Amavubi y’abakinnyi 10

Umukino ufungura CECAFA urangiye mu byishimo by’abanya-Kenya bayakiriye nyuma yo gutsinda Amavubi y’u Rwanda yarangije umukino ari abakinnyi icumi kuko Kayumba Soter yahawe ikarita itukura. Mu bihumbi bisaga umunani byari kuri Bokhungu Stadium, harimo na Raila Odinga uherutse gutsindwa amatora yo kuyobora Kenya

Abakinnyi b'Amavubi bishyuhiriza kuri iki kibuga cy'ubwatsi bwa Pasparum

Abakinnyi b’Amavubi bishyuhiriza kuri iki kibuga cy’ubwatsi bwa Paspalum

Ku munota wa 24 rutahizamu Massoud Djuma niwe wafunguye amazamu kuri Penaliti ku ikosa ryari rikozwe na Kayumba Soter ateze umukinnyi Atudo wa Kenya.

Mu gice cya mbere Harambee Stars yakomeje kwiharira umupira no gutera neza kurusha Amavubi, ndetse yabonye amahirwe menshi yo gutsinda ariko Ndayishimiye Eric alias Bakame akahaba ibamba.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, umusore witwa Duncan Otieno ari muri 30m uvuye ku izamu rya Bakame yarekuye urutambi rw’ishoti Bakame ntiyabasha kugarura umupira biba bibiri ku busa, bajya kuruhuka.

Mu gice cya kabiri Amavubi  yagerageje nayo gukina, ahererekanya neza bya hato na hato ndetse anakora amahirwe amwe yo gutsinda ariko ntibyashoboka.

Ahubwo ku munota wa 55 myugariro Kayumba Soter yakoze ikosa rya kabiri afite ikarita y’umuhondo agira iya kabiri ahita asohoka, iminota isigaye Amavubi ayikina ari 10.

Antoine Hey utoza Amavubi yahise akora impinduka yinjizamo Sekamana Maxime, Nshuti Innocent na Muhadjili Hakizimana bakoze akazi kaboneka bagahindura ibintu ariko kureba mu izamu bikanga bikarangira u Rwanda rutsinzwe bya bibiri.

Muri iri tsinda A ririmo Rwanda, Kenya, Tanzania na Libya na Zanzibar, kuri uyu wa kabiri u Rwanda ruzahura na Zanzibar saa saba mu Rwanda.

Mbere y'umukino Rwarutabura na Rujugiro bazengurutse umujyi wa Kakamega mu mabara y'u Rwanda

Mbere y’umukino Rwarutabura na Rujugiro bazengurutse umujyi wa Kakamega bashyushya urugamba

Bati, Maze ijabo ryawe riguhe ijambo!!!

Bati, Maze ijabo ryawe riguhe ijambo!!!

Harambee stars yari ishyigikiwe na benshi bayobowe na Mwana Kon'Golo (wambaye icyatsi) usanzwe uzwi muri Gor Mahia

Harambee stars yari ishyigikiwe na benshi bayobowe na Mwana Kon’Golo (wambaye icyatsi) usanzwe uzwi muri Gor Mahia

Iyo winjiye mu mujyi wa Kakamega wakirwa n'icyapa kinini kiriho igihangange muri ruhago ya Kenya Victor Wanyama ukina muri Tottenham kiri hafi ya stade Bokhungu

Iyo winjiye mu mujyi wa Kakamega wakirwa n’icyapa kinini kiriho igihangange muri ruhago ya Kenya Victor Wanyama ukina muri Tottenham kiri hafi ya stade Bokhungu

Stade yari imaze imyaka ine yubakwa ngo yakire imikino ya CHAN biranga, yishumbusha CECAFA 2017

Stade yari imaze imyaka ine yubakwa ngo yakire imikino ya CHAN biranga, yishumbusha CECAFA 2017

Ikizere cyo gutsinda imikino itaha cyatumye aba bakomeza kwibyinira bati, nta ntambara yantera ubwoba

Ikizere cyo gutsinda imikino itaha cyatumye aba bakomeza kwibyinira bati, nta ntambara yantera ubwoba

Umukino wayobowe n'abasifuzi bakomoka muri Uganda

Umukino wayobowe n’abasifuzi bakomoka muri Uganda

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

11 babanje mu Amavubi y'u Rwanda

11 babanje mu Amavubi y’u Rwanda

Amavubi stars: Ndayishimiye Eric Bakame (wicaye), Manzi Thierry(17), Usengimana Faustin(15), Kayumba Soter(22). Eric Iradukunda(14), Eric Rutanga(20), Mukunzi Yannick(6), Bizimana Djihad(4), Biramahire Abedy(7), Mico Justin(12), na Manishimwe Djabel(2)

Ikipe ya Kenya yakiriye amarushanwa iyobowe na Ahmed Moussa usanzwe ari kapiteni wa Gor Mahia

Ikipe ya Kenya yakiriye amarushanwa iyobowe na Ahmed Moussa usanzwe ari kapiteni wa Gor Mahia

Harambee Stars: Patrick Matasi, Dennis Sikhayi, Jockins Atudo, Musa Mohammed, Wesley Onguso, Patillah Omotto, Duncan Otieno, Whyvonne Issuza, Samuel Onyango, George Odhiambo, na  Masud Juma

Icyubahiro ku ndirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda

Icyubahiro ku ndirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda

Faustin Usengimana na Mico Justin bazamukanye mu Amavubi U17

Faustin Usengimana na Mico Justin bazamukanye mu Amavubi U17

Manishimwe Djabel na Biramahire Abeddy barasabwa guheka Amavubi nubwo bafite imyaka 19 gusa

Manishimwe Djabel na Biramahire Abeddy barasabwa guheka Amavubi nubwo bafite imyaka 19 gusa

Umunyamabanga wa CECAFA Nicolas Musonye ntabwo yishimiwe n'ubuyobozi bw'ikipe y'igihugu y'u Rwanda kubera kwakirwa nabi

Umunyamabanga wa CECAFA Nicolas Musonye ntabwo yishimiwe n’ubuyobozi bw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kubera kwakirwa nabi

Mashami Vincent na Antoine Hey batoza Amavubi barasabwa gufasha abakinnyi gutegura neza umukino utaha

Mashami Vincent na Antoine Hey batoza Amavubi barasabwa gufasha abakinnyi gutegura neza umukino utaha

Abatuye Kakamega n'ibindi bice by'uburengerazuba bya Kenya bemeza ko Odinga ariwe perezida wabo, byatumye ariwe uza gutangiza CECAFA Senior Challenge Cup

Abatuye Kakamega n’ibindi bice by’uburengerazuba bya Kenya bamwe usanga bemeza ko Odinga ariwe perezida wabo, byatumye ariwe uza gutangiza CECAFA Senior Challenge Cup

Abanyacyubahiro mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu mukino

Abanyacyubahiro mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu mukino

Gusatira hakoreshejwe imipira miremire ntibyahiriye Amavubi ya Mico Justin na bagenzi be

Gusatira hakoreshejwe imipira miremire ntibyahiriye Amavubi ya Mico Justin na bagenzi be

Yannick Mukunzi ari mu banyarwanda bake bitwaye neza muri uyu mukino

Yannick Mukunzi ari mu banyarwanda bake bitwaye neza muri uyu mukino

Samuel Onyango usanzwe ari umusirikare mu ngabo za Kenya ukinira Uliinzi Stars yagoye abakinnyi bo hagati b'Amavubi barimo Bizimana Djihad

Samuel Onyango usanzwe ari umusirikare mu ngabo za Kenya ukinira Uliinzi Stars yagoye abakinnyi bo hagati b’Amavubi barimo Bizimana Djihad

Kwihuta n'imbaraga nyinshi ni kimwe mu byafashije ikipe y'igihugu ya Kenya, aha Manishimwe Djabel yahanganiraga umupira na Duncan Otieno

Kwihuta n’imbaraga nyinshi ni kimwe mu byafashije ikipe y’igihugu ya Kenya, aha Manishimwe Djabel yahanganiraga umupira na Duncan Otieno

Stade yari imaze imyaka ine yubakwa ngo yakire imikino ya CHAN biranga, yishumbusha CECAFA 2017

Stade yari imaze imyaka ine yubakwa ngo yakire imikino ya CHAN biranga, yishumbusha CECAFA 2017

Directeur technique wa Kenya Andreas Spier watoje ishuri ry'umupira w'amaguru rya APR FC yari yaje kureba abakinnyi yazamuye nka Yannick Mukunzi, Rutanga Eric n'abandi

Directeur technique wa Kenya Andreas Spier watoje ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC yari yaje kureba abakinnyi yazamuye nka Yannick Mukunzi, Rutanga Eric n’abandi

Ba myugariro ba Kenya nta kazi kenshi bahawe na ba rutahizamu b'Amavubi barimo Mico Justin

Ba myugariro ba Kenya nta kazi kenshi bahawe na ba rutahizamu b’Amavubi barimo Mico Justin

Bakame ntabwo yishimiraga uko bagenzi bari gutakaza imipira mu kibuga

Bakame ntabwo yishimiraga uko bagenzi bari gutakaza imipira mu kibuga

Bitanze ariko biranga

Bitanze ariko biranga

Whyvonne Issuza yaguye mu rubuga rw'amahina umusifuzi yemeza Penaliti

Whyvonne Issuza yaguye mu rubuga rw’amahina umusifuzi yemeza Penaliti

Benshi mu bakinnyi b'u Rwanda ntibabyumvaga

Benshi mu bakinnyi b’u Rwanda ntibabyumvaga

Rutahizamu Massoud Djuma mbere yo gutera penaliti yabanje gusoma umupira

Rutahizamu Massoud Djuma mbere yo gutera penaliti yabanje gusoma umupira

Bakame yagiye mu ruhande umupira utarimo, icya mbere kiba kiranyoye

Bakame yagiye mu ruhande umupira utarimo, icya mbere kiba kiranyoye

PHOTO: R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO (Kakamega-Kenya)

UMUSEKE

9 Comments

  1. Patrick

    03/12/2017 at 4:50 pm

    Kenya irasetsa peeh ubuse nigute Uwatsinzwe mumatora ariwe utangiza imikino ya CECAFA CHallenge CUp kdi Uhuru Kenyatta ahari atanarwaye ngo abo muburengerazuba ngobafata Raila Odinga nka Perezida wabo ndumiwe noneho.

    • Rwerekand

      04/12/2017 at 10:10 am

      Nta gitangaje kirimo. Raila Odinga ni umwenegihugu wa Kenya, kuba yaratsinzwe amatora ntabwo bimugira igicibwa. Kenyata wayatsinze akaba ariwe Perezida yashoboraga kujya gutangiza CECAFA ariko yabihariye Raila Odinga mu rwego rw’ubworoherane no kumwereka ko nawe agifite ijamabo muri Kenya n’ubwo yatsinzwe amatora bwose. Erega buriya Kenya hari urwego imaze kugeraho muri demokarasi ntimuyigereranye n’ibindi bihugu bimwe byo muri EAC bigitarataza.

  2. Regis

    03/12/2017 at 5:40 pm

    Wumijwe Niki Patrick ?Africa yacu yarakubititse cyane
    Gusa mbifurije amahoro ya nyagasani abanyakenya bose

  3. Yoooo

    03/12/2017 at 9:23 pm

    Iyi kipe yabanjemo nubundi ntacyo yari gukora uretse jihadi abandi nta mu kinnyi mbonyemo abakinnyi yari yabicaje nayibanzamo ubutaha bamutsibura tu

  4. Samson

    04/12/2017 at 1:33 am

    nubundi se simbona ari ya equipe yapanzwe na bakame? ngewe ndababaye

  5. Muhire

    04/12/2017 at 1:43 am

    IKIBATANGAJE NI IKI? IBI BYITWA UBWOROHERANE.
    UWO MUTABONA IBINTU KIMWE NTABWO ABA ARI UMWANZI. YATANGIJE UMUKINO NKUWAHOZE ARI 1er MINISTRE NA KANDIDA PRÉSIDENT. AHANDI BARUBAHWA CYANE…

  6. Jean

    04/12/2017 at 7:29 am

    ABANA BAKINISHA IMITIMA BATSINZWE GUTE KWELI.

  7. flora

    04/12/2017 at 1:35 pm

    Ubundi se usibye kugora abana uragirango bakore iki koko??? Ferwafa ibura kohereza abagabo bahagarariye igihugu bakohereza abasaza biyumva nkabana ubundi bakora iki kitari gukora ibyabana gusa birababaje ntangira kumva imikino niga I nyanza tronc comme numvaga bakame ari umusimbura wandoli muri Apr ndubatse mfite umugore nu mwana ariko biransetsa iyo bakame avuga ngo abana babanyarwanda interview ze zimaze kungera ahantu rwose

  8. chris

    04/12/2017 at 2:38 pm

    FlORA W;UMUGABO UBUNDI NTABAHO NONE SE KUBA WARUMVAGA BAKAME KERA BIMUBUZA GUKINA.ICYO UDASHOBOYE JYA UKIREKERA ABAGISHOBOYE BURYA NAKUGO GAKUZE KARYOSHYA IMBOGA NONE BOHEREZEYO UWO MWANA WAWE RA!?
    COURAG AMAVUBI YACU NIBYO NTANDAMBARA YANTERA UBWOBA NIZERE KO MWITEGEREJE UKO MUGOMBA GUKINA

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017