AMAFOTO: Meddy n’umukunzi we bagaragaje ko urukundo rwabo rukiri umunyenga – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:31 52

AMAFOTO: Meddy n’umukunzi we bagaragaje ko urukundo rwabo rukiri umunyenga

Ngabo Medard uzwi nka Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfra bongeye kugaragaza ko urukundo rwabo rugitoshye mu mafoto bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Meddy n’umukunzi we barebana akana ko mu jisho

Amafoto bashyize kuri Konti za Instagram zabo, yagaragaje ko aba bombi batewe ishema n’urukundo rwabo bamazemo iminsi banarugaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Ni amafoto agaragara nk’aho aba bombi bari bitabiriye ibirori kubera imyambarire yabo. Meddy yari yambaye isuti nziza mu gihe umukunzi we yari yambaye ikanzu na yo itagira uko isa.

Uyu muhanzi w’Umunyarwanda wanazanye uriya mukobwa kumwereka ababyeyi, akunze kugaragaza ko yimariyemo uriya mukobwa mu mafoto bombi bakunze gushyira hanze.

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Gira vuba umwambure ubusugi Meddy we,

    • Ngo amwambure UBUSUGI??? HEHEHEHEHE….Ubwo se bamaranye imyaka irenga 5 batararyamana???Umukobwa bajyana ahantu hose,bakararana muli Hotel??? Kereka niba Meddy ari ikiremba.Cyangwa Yozefu Imana yabujije kuryamana na Bikiramaliya mbere yuko abyara Yezu??Bisobanura ko Mariya amaze kubyara Yezu,yaryamanye na Yozefu,ureke bya bindi Gatolika ibeshya ko Yozefu yari “umurinzi wa Bikiramariya” gusa???Ngo ntabwo yari Fiyanse we.Nyamara bibiliya ivuga amazina ya Barumuna ba Yezu na Bashiki be nkuko Matayo 13:53-56 havuga.

  • Nkuko ubivuze,ibyo bita “urukundo” muli iki gihe,ni umunyenga gusa wo kwishimisha mu gitanda.Abanyamakuru babajije Meddy niba azamurongora,abasubiza ko “ibyo bitarimo”.Nukuvuga ko azamuta akarongora undi nkuko n’abandi ba Stars babigenza.Gusa bibuke ko “uwo munyenga” ari icyaha bakora.Imana itwemerera kuryamana n’uwo twarongoranye binyuze mu mategeko.Ibindi byose ni ibusambanyi.Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza,hanyuma bikazakubuza paradizo.Ni ukutagira ubwenge (wisdom).Niba twemera ko Imana yaturemye,tuge tuyumvira.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *