Rayon sports yasubukuye imyitozo ku kibuga cyayo mu Nzove. Mu bakinnyi bakoze harimo abanyamahanga batanu bari mu igeragezwa. Muri bo harimo; Janvier Besala Bokungu wakiniye amakipe akomeye nka TP Mazembe, Espérance Sportive de Tunis na SC Simba niwe washimwe n’umutoza Karekezi Olivier n’umwungiriza we Jeannot Witakenge nawe watangiye akazi.

Janvier Besala Bokungu yinjira mu kibuga mu myenda ya SC Simba aherukamo
Ku kibuga cy’umupira w’amaguru cyo mu Nzove mu murenge wa Kanyinya, mu karere ka Nyarugenge niho Rayon sports yakoreye imyitozo ya mbere ya 2018.
Iyi myitozo yitabiriwe n’abafana benshi baje kureba umutoza wungirije mushya Jeannot Witakenge wakiniye iyi kipe yavuye i Bukavu muri DR Congo aho yari asanzwe akorera. Umuseke wari wabatangarije mbere inkuru yo kuza kwe muri iyi kipe yabayemo hambere.
Imyitozo yatangiye saa kumi z’umugoroba yagaragayemo abakinnyi batanu b’abanyamahanga bavuye muri DR Congo na Uganda.
Kuko abakinnyi bavuye mu biruhuko ni imyitozo yari yiganjemo gushakira abakinnyi imbaraga. Ariko mu gice cya kabiri cyayo abatoza bagabanyije abakinnyi mu makipe abiri barakina hagati yabo.
Byakozwe hagamijwe kureba urwego rw’aba bakinnyi b’abanyamahanga bari mu igeragezwa bagomba guhanganira imyanya y’abakinnyi batanu Rayon sports izongeramo muri iri soko ryo kugura abakinnyi.
Gusa aba bakinnyi bashya batashatse ko amazina yabo amenyekana batarasinya ntabwo bashimwe n’abatoza nk’uko Olivier Karekezi yabibwiye abanyamakuru nyuma y’imyitozo.
“Benshi muri aba baracyashakisha. Ba rutahizamu barahusha cyane kandi sibo dushaka. Turashaka abakoresha neza amahirwe make babona. Turacyashaka undi rutahizamu wo gufasha Diarra udapfusha amahirwe ubusa nicyo navuga. Gusa dufite icyumweru mfite ikizere ko nzamubona.” – Karekezi
Uyu mutoza yakomeje avuga ko muri bose yashimye umwe. “Nzagira icyo mbatangariza ku mukinnyi nzafata nyuma kuko ibyo tubonye aha ntibihagije ariko ukina nka myugariro w’iburyo (Janvier Besala Bokungu) nabonye ari umukinnyi kandi bishobotse nshobora kumugumana.”
Janvier Besala Bokungu yavutse tariki 30 Mutarama 1989 niwe uhabwa amahirwe yo guhabwa amasezerano muri Rayon sports kuko akina ku ruhande rw’iburyo, umwanya iyi kipe iburaho abakinnyi kuko Nyandwi Saddam nta musimbura afite kuko Nzayisenga Jean d’Amour alias Mayor yabazwe kandi azamara igihe kinini hanze y’ikibuga.
Bokungu ni umukinnyi ufite inararibonye kuko yakinnye mu makipe atandukanye nka; Darling Club Virunga (2005-06), ayivamo ajya muri Tout Puissant Mazembe (2007-09), ashimwa na Espérance Sportive de Tunis anayikinira imyaka ibiri.
Imyaka yakurikiyeho yagarutse mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba akinira Kiyovu Sports, Tusker FC yo muri Kenya na Simba Sports Club yo muri Tanzania yakiniraga umwaka ushize w’imikino.

Imodoka yazanye abakinnyi ba Rayon sports mu myitozo

Ismaila Diarra hari ibihuha byavugaga ko yatangiye imyitozo muri Kiyovu Sports sibyo, uyu munsi yari kumwe na bagenzi be muri Rayon sports

Umubare munini w’abakoze imyitozo ni abari mu igeragezwa

Mwiseneza Jamal yaje kugerageza amahirwe ngo abe yasubira muri Rayon

Kuba Janvier Bokungu afite inararibonye biri mu bishobora gutuma ahabwa amasezerano

Bongeye gutangira imyitozo ngo bitegure igikombe cyo kuzirikana Intwari

Bari bahururiye kureba abakinnyi bashya

Mu gihe Bakame ari muri CHAN2018, Pierrot na Mugabo Gabriel (iburyo) bazayobora ikipe

Kuko bavuye mu biruhuko babanje guhatwa imyotozo y’imbaraga

Olivier Habineza murumuna wa Rutanga Eric nawe ukina nka myugariro w’ibumoso nawe ari mu igeragezwa muri Rayon

Uyu rutahizamu wavuye muri DR Congo ntabwo yashimwe

Mu nshingano za Witakenge harimo kuzamura urwego rw’abakinnyi bo hagati nka Nova Bayama na bagenzi be

Mbere yo gutangira imyitozo Karekezi yahaye ikaze abashya bose muri Rayon

Jeannot Witakenge niwe mwungiriza mushya wa Karekezi, yanatangiye akazi

Kugera ubu Pierrot Kwizera ntabwo aramenya uwo bazakinana hagati mu gikombe cy’Intwari kuko Sefu na Master baravunitse na Yannick Mukunzi ari muri CHAN2018

Bongeye gutangira imyitozo ngo bitegure igikombe cyo kuzirikana Intwari

Bertrand uri mu igeragezwa nk’usatira aca ku ruhande rw’ibumoso yakinaga muri Virunga yo muri DR Congo

Abakinnyi bari mu igeragezwa bakoreshaga imbaraga nyinshi

Aba ni bamwe mubo Rayon sports izagenderaho mu gikombe cy’Intwari
Photo:R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UMUSEKE.RW
2 _
Numero 6 dufite bacye? Bazagahengeke Irambona Eiric muzirebera.
amavubi iyo yuzuyemo abanyamahanga turasakuza kandi mbona ikipe ikunzwe kurusha izindi ntambaraga ishiramo mukuzamura abana b abanyarwanda. APR igerageza kuzamura impano za barumuna bacyu benshi turayanga.