AMAFOTO: Mu gitero k'i Nyaruguru inyeshyamba zatakaje byinshi | | UMUSEKE
  • 23/10/2020 2:14 37

AMAFOTO: Mu gitero k’i Nyaruguru inyeshyamba zatakaje byinshi

*Nyaruguru baratekanye, Mayor Habitegeko François avuga ko nta muturage wapfuye

Ikinyamakuru Bwiza.com gisanganywe imikoranire y’ubufatanye n’Umuseke, Umunyamakuru wacyo yafashe amafoto ya bimwe mu bikoresho byafatanywe inyeshyamba zagabye igitero ndetse afotora umwe mu nyeshyamba zaguye muri kiriya gitero.

Uyu ni umwe mu baguye muri iriya mirwano

RDF yatangaje ko abantu baturutse mu gihugu cy’Uburundi bateye ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda ahitwa Ruheru, mu rukerere rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Kamena.

Ikinyamakuru Bwiza gifite Abanyamakuru muri kariya gace kivuga ko hari abantu batatu mu bateye muri Nyaruguru bafashwe n’ingabo z’u Rwanda ari bazima.

Ntacyo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda aratangaza, kuri aya makuru mashya.

Umwe mu baturage yabwiye Abanyamakuru ko yumvise igitero cya bariya bantu, umwana bari kumwe mu nzu ashaka gushiguka, undi amusaba kuguma hamwe.

Mayor w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François avuga ko ingabo z’u Rwanda zamenye kare ko hari abagizi ba nabi bari butere Umudugudu wa Yanza, baje basanga ziri maso.

Ati “Biciyemo ibice bibiri, hari abagamije kujya gutera abaturage mu Mudugudu ngo babice, abandi bajya kuyobya uburari ku kigo cy’abasirikare ariko hose abasirikare bari bahari, ingabo zirabarasa zicamo 4 abandi 3 zirafafata.”

Yavuze ko abaturage bakwiye gufatanya n’ingabo bagakora irondo.

Habitegeko avuga ko nta muturage waguye muri kiriya gitero, akabahumuriza avuga ko barinzwe bikwiye, kandi bakwiye gukomeza gufatanya n’ingabo bakirinda ubwabo, bakamenya abinjira mu mudugudu wabo batabazi.

Avuga ko aho igitero cyabereye ari muri kilometero imwe uvuye ku mupaka w’i Burundi, ndetse ngo harimo bamwe bamenyekane mu bateye basanzwe bajya hariya Nyaruguru gukora ibiraka byo guterura ibirayi.

Bamwe mu bateye abaturage bamenye abo ari bo, ngo basanzwe bagenda muri Nyaruguru bavuye i Burundi

Ibikoresho bya gisirikare byafashwe:

UMUSEKE.RW

11 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Izi mbunda na grenades zaboze gutya ubu zari zibitse he? Uziko aba bateye umenya bazikuye mu butaka aho zari zitabye da. Ubuse aya mandazi, isukari, juice, tooth brush, utuyiko nibyo bikoresho bya gisirikare bafashe? Izi ntizaba ari inyeshyamba zaba ari ingegera.

  • Ibi byose byerekana ko nta mahoro dufite nubwo turirimba amahoro,ubumwe n’amajyambere nka mbere ya 1990.Nabwo twumvaga nta kintu na kimwe cyadushobora.Nobody knows what the future holds.

  • Bino bimenyetso byakusanyijwe ni BYINSHI CYANE pe! Dushimire n’ubuhanga bw’uwabifotoye, ukuntu yabipanze neza. Gihamya yindi ikenewe ni iyihe ngo….

  • Nta ntambara warwana udafite igihugu kigushyigikiye cyo mu karere kandi muhana imipaka ngo uyitsinde reba inkoho nkizi zaboze kweli.Ese ubu zirakora koko? Ubu haje umutwe ugashyigikirwa na Uganda ibintu byahita bihindura isura.Gusa ikibazo iyo gihari kwibwirako uzajya ugikemuza amasasu nabwo nta bunararibonye burimo kuri leta yu Rwanda.Kuko hari benshi bafite ikibazo bazagenda biyongera umwaka kuwundi.Babandi bamaze gutsinda inyenzi muri 1967 baragiye barabyina binywera primus sinakubwira ibyo bababwira bakavunira ibiti mu matwi ntibaje kumenya ikibakubise yewe ntumbaze niyo barengeye ubu.

  • Izi nyeshyamba zirasirwa ahantu hatari n’igiti cyangwa icyatsi kandi iruhande hari ikigunda cy’ingano zashoboraga kwihishamo, ni iza kenyegi ntizikwiye kudutera ubwoba cyane n’ubwo zihungabanya umutekano w’abaturage igihe gito.

  • Inyeshyamba zijya gutera se zitwaje amandazi?! Uwapfuye yarihuse atabonye ubudasa bwo mu karere k’ibiyaga bigari!! Intambara irasenya ntiyubaka! Abaribwaribwari bashatse bashaka muganga ubibavura kuko amaraso yamenetse muri aka karere arahagije! Ibindi bihugu biri kwiteza imbere, birwanya ubukene n’ubujiji naho twebwe twibereye mu gutekereza intambara! “Urupfu n’ibyago twabonye niki byatwigishije kidapfa?”
    Uretse ko mbona tutigira ku mateka pe! Dukeneye abagangahuzi baza bakirukana umuzimu w’umugwagasi uri kuzengereza aka karere!

  • Mwabaye muretse tukareba ibyo inyeshyamba zitangaza ko hari amakuru ari gucicikana avuga ko zishe icyenda mubasilikari bacu n’iminyago myinshi.

  • Hari ibidasobqnutse kuri FLN nta munyamakuru wagese nyaruguru na n’ubu uretse VOA abandi ntawagiye kubaza abaturage ariko ibi bitero byo bwakeye bahageze sinzi impamvu noneho batatinye ko itegeko ribuza gutangaza inkuru z’umutekano byabakoraho ikindi wakwibaza ibiyiko bimara iki ese bari baje kurya iryo joro tuvuge ko bari kumara igihe kinini se wenda tuvuge ko byari ibyo kubarisha ibinini ikibazo cy’amatsiko ni gute water a nijoro ukumva urabona akanya ugacana itoroshi ugakoza akayiko mu binini uri kubibara ikindi amandazi nayo aba mu biryo abasirikari barya cg bari bayibye hafi aho ikindi kuki batayaririye iyo bavuye bakayitwaza ikindi ni gute abasirikari bapfuye ari abantu bari bazwi aho nyaruguru nk’abahakoraga ibiraka ese uburundi bushyira mu gisirikari abantu b’abakarani ngufu byongeye abaturanye bagakorera hamwe byongeye ku musozi w’iwabo

    Niba Koko amazina ari ukuri baba ari abajura kuko kiriya gihugu kibamo imbunda nyinshi bakaba ari inyeshyamba ariko kubita ko ari aba Leta byo byaba bisa no kubona fdlr yateye abatyrage muri DRC bikitirirwa u Rwanda

  • Bashingira kuki bemeza ko bateye ku kigo cya gisirikari ari kujijisha ko bidasobanutse kuki mwumva abasirikari batera abaturage kuruta uko batera igisirikari ari ugushaka kwica abaturage bari guhera aho banyuze ikindi cyo kwibazwa kuki batatezwe ngo bashire niba byari byamenyekanye

  • Harya ubundi nta kajugujugu tugira zishobora gukurikira abantu bateye nka hariya ku Ruheru, ngo zitange amakuru y’aho banyuze, batangirwe batambutse umupaka? Zibera mu mujyi wa Kigali gusa?

  • ibi ni theatre, ni abantu bambitswe gisirikare babaryamisha hasi barabafotora … byitwa mise en scene.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *