Amafoto: Mushikiwabo yaganiriye n’abakuru b’ibihugu bya Africa ku bibazo biriho - UMUSEKE
  • 05/04/2020 8:49 36

Amafoto: Mushikiwabo yaganiriye n’abakuru b’ibihugu bya Africa ku bibazo biriho

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo na we yari mu Nteko rusange y’uyu muryango wa Africa yunze ubumwe. Yaboneyeho kuganira na bamwe mu bakuru b’ibi bihugu ku bibazo bikomeye biri mu bihugu byabo.

Aha yaganira na Perezida Tshisekedi

Mushikiwabo yahuye na Perezida Issoufou wa Niger,  Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, Alpha Conde wa Guinea, Christian Kabore wa Burkina Faso.

Louise Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n‘amahanga w’u Rwanda  yaganiriye na bariya bakuru b’ibihugu ku ngingo zitandukanye zireba ibihugu byabo nka bimwe mu bigize umuryango wa Francophonie.

Niger ni kimwe mu bihugu by’Africa biri mu gace ka Sahel bivugwamo umutekamo muke uturuka ku barwanyi bafite imikoranire na Al Qaeda.

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo naho haracyari ibibazo by’umutekano muke birimo imwe mu mitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke ndetse n’umwuka wa politiki utameze neza n’ubwo nanone ibintu bitarazamba.

Muri Guinea ho ibintu si byiza ku butegetsi bwa Alpha Conde kuko hari bantu bari mu mihanda bamwagana.

Muri Burkina Faso naho abaturage baba mu bwoba kubera ibitero by’abarwanyi bigabiza imidugudu y’abaturage hamwe n’ibigo bya gisirikare.

Yaganiriye na Alpha Conde muri iki gihe ufite umutekano muke mu gihugu cye
Ari kumwe kandi na Christian Kabore wa Burkina Faso
Yaganiriye nanone na Perezida wa Niger Issouf

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *