AMAFOTO: Perezida Nkurunziza yashyinguwe mu cyubahiro i Gitega | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 7:55 43

AMAFOTO: Perezida Nkurunziza yashyinguwe mu cyubahiro i Gitega

UPDATE: Perezida mushya Gen Evariste Ndayishimiye yabanje gushima “Nyiricyubahiro Mana mushobora byose”, yagereranyije Perezida Pierre Nkurunziza nka “Sogokuru w’Uburundi”

Gen Ndayishimiye avuga ijambo ryo gusezera Nkurunziza

Yavuze ko Imana yaremanye Pierre Nkurunziza umutima wihangana, kandi akaba umuntu ureba kure.

Ati “Imana Ntigaba iratiza, iyo imutirura atadusigiye ibi byose twari kuvuga iki?”

Yavuze ko tariki 8 Kamena 2020, ubwo Nkurunziza yatabarukaga, bisa n’ “Ijuru ryatwubamyeho dusa n’abaguye igihumura”.

Ngo Perezida Nkurunziza yicishaga bugufi, ntiyari uw’i Bujumbura, ngo ntiyajyaga mu rusengero byo kwifotoza yavuze ko yari umuntu w’abaturage, wemera kwikorera amabuye akubaka, agatera imyaka ari kumwe n’abandi.

Ati “Mpombye Umuhanuzi w’imbere, umwe umenya byose, akari mu nda y’ingoma nk’uwayikannye, umwe umenya acyasongoye ihwa.”

Nyuma y’ijambo rya Perezida, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Dr Kassim Majaliwa yavuze ko ko yatumwe mu muhango na Perezida Pombe Magufuli asaba Abarundi kubakira ku byo Nkurunziza asize kandi bakubaha Perezida mushya batoye.

Hakurikiyeho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia wazuze mu izina ry’umugore wa Perezida Edgar Lungu waje kwifatanya n’Abarundi.

Nyuma havuga umugore wa Nkurunziza Denise Bucumi, wavuze ko nyuma y’urupfu rw’Umukunzi we, Imana yabahaye inkomezi, asaba Abarundi guharanira gusiga ibikorwa nk’uko umugabo we yakunze kubibasaba.

Kassim Majaliwa Minisitiri w’Intebe wa Tanzania yavuze ko u Burundi ari igihugu kivandimwe, asaba abaturage kumvira Perezida mushya batoye
Denise Nkurunziza yavuze ko nyuma y’urupfu rw’Umukunzi, Imana yabahaye inkomezi

 

 

Umurambo wa Perezida Pierre Nkurunziza wavuye i Karuzi aho umuryango we wamusezeyeho bwa nyuma, bawujyana i Gitega ku Murwa Mukuru wa politiki.

Wazengurukijwe Stade, Abasirikare bakora umwiyereko, hakurikiraho amasengesho yo kumusabira.

 

Inkuru ya banje: Muri Stade ya Gitega niho imihango yo gusezera bwa nyuma Nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza iri kubera, Abarundi baturutse mu bice bitandukanye bicaye bitewe n’aho bavuye, umurambo we wagejejwe muri Stade mu cyubahiro urinzwe n’abasirikare, mu banyacyubahiro bahari barimo na Perezida Ndayishimiye Evariste wamusimbuye.

Iyo modoka ni yo yarimo umurambo wa Perezida Pierre Nkurunziza

Umuhango witabiriwe n’Abahagarariye Ibihugu byabo, ndetse na Tanzania yohereje itsinda ryo gutabara ririmo Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa na Perezida wayoboye Tanzania, Jakaya Kikwete bakiriwe ku kibuga k’indege na Visi Perezida w’Uburundi Prosper Bazombanza.

Hari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Equatorial Guinea, abahagarariye ibihugu byabo, nk’uw’Ubushinwa, DR.Congo, Turukiya, Tanzania, Africa y’Epfo nk’uko Gen Baratuza yabibwiye abari muri Stade.

Amafoto agaragaza Umugore wa Pierre Nkurunziza, Denise Bucumi ari kumwe n’abana be bategereje ko umurambo we ugera muri Stade ya Gitega.

Indirimbo z’Imana zirimo ivuga ngo ‘Tuzahurira aheza mu Ijuru’, ‘Turakwifurije uburuhukiro bwiza’ ziri mu zaririmbwe hategerejwe ko umurambo ugera muri Stade. Iyo ndirimbo ya kabiri yasimburanaga n’amagambo ya Perezida Nkurunziza, avuga ko “ukwiye gupfa usize icyo uzibukirwaho”.

Bamwe bafata Perezida Pierre Nkurunziza nk’Umuyobozi w’Ikirenga wagejeje u Burundi ku mahoro arambye, ndetse biherutse kuvugwa na Perezida Yoweri Museveni amwunamira kuri Ambasade y’Uburundi i Kampala, abandi bafata Nkurunziza nk’Umunyagitugu wayoboye u Burundi yihishe mu isura y’Umukozi w’Imana.

Amb. Alain Nyamitwe yanditse kuri Twitter amagambo aboneka mu Baroma, 14:8.

Ati: “Niyo mpamvu tubaho, turiho ku bw’Imana, n’iyo twapfa, dupfa ku bw’Imana; niyo mpamvu n’iyo twabaho cyangwa tugapfa, turi ab’Imana.” Yongeraho ati “Ruhukira mu mahoro Perezida.”

Perezida Pierre Nkurunziza yayoboye Uburundi kuva muri 2005 kugeza tariki 8 Kamena 2020, ubwo yapfaga mu buryo butunguranye.

Perezida Ndayishimiye Evariste n’umugore we bayoboye uyu muhango
Perezida Nkurunziza yahawe icyubahiro nk’uwayoboye U Burundi mu myaka 15 ishize

UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibendera ry’igihugu rimaze icyumweru rizamurwa igice, dutera iteka umuntu tutohereje intumwa mu ishyingurwa rye!! Politiki yo mu Biyaga Bigari ntiyoroshye pe!!

    • @AKUMIRO,niko Politike imera.Nta bucuti bubamo.Habamo “amacenga” (hypocrisy).

      • @ Akumiro: Kugeza naho wanga umuntu wapfuye?? Iyi si koko irarwaye.Niba koko upfuye aba yitabye Imana kandi agasabira abasigaye ku isi,Nkurunziza ntabwo yazadusabira.Uretse ko ntemere ko upfuye aba yitabye Imana.Roho idapfa yahimbwe n’Abagereki.Upfuye arapfa,akajya mu gitaka.Nta fact nimwe yerekana ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Ni ubuyobe bwazanywe n’amadini amwe.Ikindi kandi,Nkurunziza yakoze byinshi bibi.Urugero,akiri mu ishyamba yishe abantu benshi.Imbonerakure ze nazo zishe benshi.Nubwo yiyitaga umurokore,sibyo na gato.

        • Ngo roho yahimbwe n’abagereki? Wabisomye he? Ubwo nta roho ufite? Uzapfa nk’imbwa n’imbeba? Niba ariko wibona uri intera gahinda. Naho ibya Nkuruziza byihorere. Umenya aho umuntu acumurira ntumenya aho yicuriza. Imana ikumurikire.

  • Umunyamakuru yanditse hejuru ati:”abandi bafata Nkurunziza nk’Umunyagitugu wayoboye u Burundi yihishe mu isura y’Umukozi w’Imana”.Nibyo koko,ntabwo ushobora gufatanya “uburokore” na politike ngo bishoboke.Urugero,Imbonerakure zirirwa zica abantu mu Burundi,zikorera ishyaka CNDD FDD Nkurunziza yari akuriye.Umuntu ushaka kuba umukristu nyakuri,yubahiriza itegeko Yesu yasize ahaye abakristu ryo kutivanga mu byisi,cyanecyane politike.Ahubwo ukabwiriza ubwami bw’imana ko ariwo muti wonyine w’ibibazo byose isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo izane ubutegetsi bwayo.Buri munsi dusenga Imana tuyibwira ngo:”Ubwami bwawe nibuze”/Let your kingdom come (que ton royaume vienne).

  • None se nta Ambassador tugira i Burundi? Uziko bya bintu bikaze?

    • Niko @Innocent, ubu kano kanya wiyibagije imyigaragambyo y’Imbonerakure ya buri kuwa gatandatu, yakorwaga imbere ya Ambassade y’u Rwanda i Bujumbura. None ngo nta ambassador tugira i Burundi? None se u Burundi bwo hari ambassador bugira i Kigali?

  • Nkurunziza imana imwakire nubwo Kandi imuhembere ibyo yakoze naho abari kuvuga ngo ntibagiye kumuherekeza buri mugabo aho avuye utererayo utwatsi, bivuzeko guherekeza byambere ni mu mutima.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *