(AMAFOTO) Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC 2-2 | UMUSEKE

(AMAFOTO) Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC 2-2

Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC 2-2, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatatu.

Umukino wa Bugesera na Rayon Sports buri yose yashakaga kuwutsinda

Wari umukino wo gufasha amakipe yombi kwitegura umwaka w’imikino uzantangira tariki ya 04 Ukuboza 2020.

Rayon Sports yakinaga umukino wa kabiri, nyuma yo gukina na Alpa yo mu kiciro cya kabiri, umukino warangiye itsinze 1-0.

Igitego cya mbere kinjiye ku munota wa 23’ gitsinzwe na rutahizamu Sugira Erneste ku mupira yari ahawe na Ndizeye, Rayon Sports iba igize 1-0.

Bugesera FC yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 45’, gitsinzwe na Rucogoza Djihad. Igice cya mbere cyirangira ari 1-1.

Umutoza Guy Bukasa yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Rambo aha umwanya Oumar Sidibé na Mujyanama Fidele asimburwa na Niyibizi.

Ku munota wa 57 Rugwiro Hervé na we yinjiye asimbura Habimana Hussein. Sunday yasimbuye Sugira na Sadjate aha umwanya Ciza ku munota wa 65.

Ku munota wa 67’ Manace yahushije igitego ku mupira yari ahawe na Niyibizi. Amran yaje kwinjira mu kibuga ku munota wa 75 asimbura Jean Vital Aurega.

Ntwari Jacques yatsindiye Bugesera FC igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uhinduwe n’umurundi Desiré winjiye mu kibuga asimbura Kwitonda Alain, hari ku munota wa 79 w’umukino.

Ku munota wa 85, Dagnogo yasimbuye rutahizamu Sunday na we wari wagiyemo asimbura Sugira Erneste. Ku munota wa 90 Dagnogo yishyuye igitego cya Bugesera ku mupira wari uhinduwe na Manace Mutatu.

Umukino warangiye ari 2-2.

Amafoto @Rayon Sports

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mbega Rayon Sports iciriritse! irarindimutse.

  • Aba bayobozi ba Rayon nako ba RGB basigaje kuzana ingwe mu Mujyi! ni uyu mukino bagiye kujya batwereka? ikipe irabananiye rugikubita pe, koko Rayon Sports ni ikipe ikwiye gukangwa na Bugesera bigeze aha? nzaba ndora ni umwana w’umunyarwanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *