AMAFOTO: Rayon yatsinze Police FC 2-0, yizera itike ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga


AMAFOTO: Rayon yatsinze Police FC 2-0, yizera itike ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro

Kicukiro- Umukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro urangiye Police FC itakaje ikizere cyo kujya muri ½ kuko yatsindiwe mu rugo na Rayon sports 2-0. Abafana ba Kiyovu sports bashyigikiye Police FC ariko bongera gutahana agahinda.

Rayon sports yayoboye umukino inatsinda Police FC yakiniraga mu rugo

Rayon sports yayoboye umukino inatsinda Police FC yakiniraga mu rugo

Urugendo rwo guhatanira igikombe cy’Amahoro rurakomeje kuko buri mwaka rusozwa ku munsi wo Kwibohora tariki 4 Nyakanga. Mu gihe habura iminsi 16 ngo uwo munsi ugere, irushanwa ryo rigeze mu mikino ibanza ya  ¼.

Kuri iki cyumweru tariki 18 Kamena 2017 nibwo umukino ukomeye kurusha indi muri iki kiciro wahuje amakipe afite ibikombe by’Amahoro bibiri biheruka; Police FC itozwa na Seninga Innocent yakiriye Rayon sports kuri stade ya Kicukiro.

Uyu mukino Police FC yawujemo idafite umwe mu bayitsindiye ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino Mico Justin kubera imvune yagiriye mu myitozo. Iyo ni nayo mpamvu kandi kapiteni wa Rayon sports Ndayishimiye Eric Bakame atakinnye uyu mukino.

Abakinnyi bo hagati ba Police FC; Mouhamed Mushimiyimana na Nizeyimana Mirafa batangiye uyu mukino bahererekanya neza ariko kugera imbere y’izamu rya Rayon ryari ririnzwe n’usanzwe ari umunyezamu wa gatatu Bashunga Abouba bikanga kuko Rayon yugariraga neza.

Byatumaga kenshi Rayon sports yo ikina yugarira ariko ikagera imbere y’izamu rya Police FC kenshi bakoresheje ‘counter attacks’ z’abakinnyi bihuta nka Savio Nshuti na Manishimwe Djabel bakinaga ku mpande.

Ku munota wa 13 Rayon sports yashoboraga gufungura amazamu ku mupira Nahimana Shasir yahawe na Manzi Thierry ashyira mu izamu n’umutwe ariko umupira ugarurwa umutambiko.

Iminota yakurikiyeho Police FC yahinduye uburyo bwo gukina ikoresha imipira miremira yavaga muri ba myugariro ijya kuri ba rutahizamu Danny Usengimana na Biramahire Abeddy bagamije gushaka amahirwe yo gufungura amazamu. Gusa uburyo bwo se bwageragejwe mu gice cya mbere ntacyo bwabyaye kuko cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri Police FC yagarutse ishaka igitego cyane. Yasatiriye iminota 10 yacyo, bituma Bashunga Abouba akuramo imipira itatu ya Danny Usengimana, harimo inshuro imwe basigaranye ariko uyu munyezamu utamenyerewe ahagarara neza.

Ku munota wa 55 Police FC yashoboraga guhabwa Penaliti  ku ikosa Imurora Japhet Irambona yakorewe na Savio Nshuti Dominique mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi Nsoro na Ndagijimana Theogene wari ku ruhande bemeza ko nta kosa ryabaye.

Kutishimira imisifurire ku bakinnyi ba Police FC kwakurikiwe no gusatirwa cyane na Rayon sports yari imaze gusimbuza, Nova Bayama afashe umwanya wa Tidiane Kone byatumye Nahimana Shasir akina iminota yasigaye nka rutahizamu.

Ntibyatinze kuko ku munota wa 68 uyu murundi Nahimana Shasir yahise afungura amazamu ku mupira yahinduriwe na Nshuti Dominique Savio wakinaga ku ruhande rw’iburyo.

Seninga Innocent yahise akora impinduka, Biramahire Abeddy wagowe cyane nab a myugariro ba Rayon sports asimburwa na Isaie Songa. Iminota yakurikiyeho Police FC yagerageje gusatira ariko Nizeyimana Mirafa na Danny Usengimana ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Abakunzi ba Rayon sports bari ku Kicukiro bongeye kwiterera hejuru ku munota wa 89 ubwo myugariro w’ibumoso Nzayisenga Jean d’Amour bita Mayor yateraga ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, umupira ukora kuri kapiteni wa Fabrice Twagizimana wageragezaga kugarira ariko biranga ujya mu rushundura, umukino urangira ku ntsinzi ya Rayon y’ibitego 2-0.

Police FC irasabwa gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego bitatu mu mukino wo kwishyura izasuramo Rayon sports kuri stade Regional ya Kigali kuwa gatatu tariki 21 Kamena 2017.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Police FC: Nzarora Marcel, Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe Jean Marie, Patrick, Twagizimana Fabrice, Nizeyimana Mirafa, Ngendahimana Eric, Foic, Imurora Japhet, Biramahire Abeddy na Usengimana Danny.


Rayon Sports:
Bashunga Abouba, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel, Mayor, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio Dominique na Tidiane Kone.

Muvandimwe JMV wa Police FC yitwaye neza muri uyu mukino ariko bagenzi be baramutenguha

Muvandimwe JMV wa Police FC yitwaye neza muri uyu mukino ariko bagenzi be baramutenguha

Manzi Thierry wakinaga nka myugariro w'iburyo arashaka uwo arengurira umupira

Manzi Thierry wakinaga nka myugariro w’iburyo arashaka uwo arengurira umupira

Kwizera Pierrot arwanira umupira na Eric Ngendahimana wa Police FC

Kwizera Pierrot arwanira umupira na Eric Ngendahimana wa Police FC

Iminota ya mbere Rayon yacungiraga kuri 'counter attacks

Iminota ya mbere Rayon yacungiraga kuri ‘counter attacks’

Danny Usengimana wari urinzwe cyane ntiyagaragaje

Danny Usengimana wari urinzwe cyane ntiyagaragaje

Masudi ntiyishimiraga uko abakinnyi be bakinnye mu gice cya mbere, aha yabasabaga kwikosora

Masudi ntiyishimiraga uko abakinnyi be bakinnye mu gice cya mbere, aha yabasabaga kwikosora

Kubera imvune yatumye adakora imyitozo myinshi muri iki cyumweru, Bakame yabanje ku ntebe y'abasimbura

Kubera imvune yatumye adakora imyitozo myinshi muri iki cyumweru, Bakame yabanje ku ntebe y’abasimbura

Fiston Munezero (wasimbutse) bivugwa ko yumvikanye na Police FC ko azayikinira umwaka utaha, ariko ntibyamubujije kuyigora

Fiston Munezero (wasimbutse) bivugwa ko yumvikanye na Police FC ko azayikinira umwaka utaha, ariko ntibyamubujije kuyigora

Bashimira abakinnyi babo uko bitwaye

Bashimira abakinnyi babo uko bitwaye

Abakunzi ba Kiyovu sports bari baje gushyigikira Police FC ngo ibatsindire umukeba wabamanuye mu kiciro cya kabiri ariko bongeye gutahana agahinda

Abakunzi ba Kiyovu sports bari baje gushyigikira Police FC ngo ibatsindire umukeba wabamanuye mu kiciro cya kabiri ariko bongeye gutahana agahinda

Tidiane Kone yagerageje amahirwe atatu n'umutwe ariko ntiyahindukiza Nzarora

Tidiane Kone yagerageje amahirwe atatu n’umutwe ariko ntiyahindukiza Nzarora

Rwarutabura (ufite VUVUZELA) na bagenzi be bari babukereye

Rwarutabura (ufite VUVUZELA) na bagenzi be bari babukereye

Police FC ya Mouhamed Mushimiyimana bita Meddy irarwana no kongera gutwara igikombe cy'Amahoro iheruka 2015

Police FC ya Mouhamed Mushimiyimana bita Meddy irarwana no kongera gutwara igikombe cy’Amahoro iheruka 2015

Nzarora Marcel yatsinzwe na Rayon sports yahozemo

Nzarora Marcel yatsinzwe na Rayon sports yahozemo

Muhire Kevin witwaye neza atera tackle abo hagati ba Police FC

Muhire Kevin witwaye neza atera tackle abo hagati ba Police FC

Mbere yo kubona igitego ubwoba bwari bwose

Mbere yo kubona igitego bamwe ubwoba bwari bwose

Savio acenga Umwungeri Patrick mbere yo guhindura umupira wavuyemo igitego cya mbere

Savio acenga Umwungeri Patrick mbere yo guhindura umupira wavuyemo igitego cya mbere

Nahimana Shasir wafunguye amazamu

Nahimana Shasir wafunguye amazamu

Kwizera Pierrot yashimiye mugenzi we bakinana no mu Ntamba z'i Burundi

Kwizera Pierrot yashimiye mugenzi we bakinana no mu Ntamba z’i Burundi

Bakame yatereye 'salut' Mayor watsinze igitego cya mbere kuva yagera muri Rayon 2015

Bakame yatereye ‘salut’ Mayor watsinze igitego cya mbere kuva yagera muri Rayon 2015

Isaie Songa yagiyemo asiye gusa ntiyagira kinini afasha ikipe e

Isaie Songa (9) yagiyemo asiye gusa ntiyagira kinini afasha ikipe e

Nyuma y'umukino abakinnyi ba Rayon bashimira abafana babashyigikiye

Nyuma y’umukino abakinnyi ba Rayon bashimira abafana babashyigikiye

Seninga Innocent na Masudi Djuma ibitekerezo babyerekeje ku mukino wo kwishyura

Seninga Innocent na Masudi Djuma ibitekerezo babyerekeje ku mukino wo kwishyura

Photo: R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO

UMUSEKE

6 Comments

  1. chris

    June 18, 2017 at 6:41 pm

    amafoto araha pe ndumiwe kbs!!!

    • Kaje

      June 18, 2017 at 8:13 pm

      Ohhhhhhh Kiyovuuuuuuuu

  2. qween

    June 18, 2017 at 8:51 pm

    ooohhhh rayon ohhho rayon

  3. RAYON SPORT

    June 19, 2017 at 10:41 am

    RAYON IMANA IKUBE HAFI NO KURI 4/07 BIZABE UKO IMANA YABIKOZE NONE YE

  4. yewemuntu

    June 19, 2017 at 3:49 pm

    rayon oyeoyeoyeoyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee ni ukuri abanyarwanda dukunda Rayon Gikundiro uri Gikundiro.Hora ku isonga. pepepepepepeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

    • zano

      June 19, 2017 at 3:53 pm

      ikipe iitsinda ariko abanyarwanda turayifana; mukomerezaho. utoranya ikipe y’amavubi ajye ashyiramo ba Gikundiro benshi. nabo muyandi ma club birumvikana ntiyabasiga cyane aba défenseur n’abatsindaa ibitego n’abo hagati qualified

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock