AMAFOTO: U Rwanda rwasubije u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe ku butaka bwarwo | UMUSEKE

AMAFOTO: U Rwanda rwasubije u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe ku butaka bwarwo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Binyuze mu itsinda ry’ingabo zishinjwe kugenzura imipaka mu Karere k’Ibiyaga bigari (EJVM) u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi b’umutwe wa Red Tabara bafatiwe ku butaka bwarwo mu mwaka ushize wa 2020.

Abasirikare b’u Burundi babara ibikoresho u Rwanda rwafatanye inyeshyamba

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Nyakanga 2021, ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera nibwo abarwanyi 19 ba Red Tabara bashyikirijwe u Burundi, aho bakiriwe na Col Ernest Musaba ukuriye ubutasi muri icyo gihugu.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe ubutasi bwa Gisirikare muri RDF.

Aba barwanyi ba Red Tabara bafatiwe ahitwa Ruheru mu Karere ka Nyarguru mu Ntara y’Amajyepfo, tariki ya 29 Nzeri 2020.

Uyu mutwe ukaba urwanya ubutegetsi buriho mu Burundi, ugizwe n’abahoze mu ngabo za kera z’u Burundi.

Uyu muhango wabereye kuri uyu mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi wari witabiriwe n’abandi bayobozi harimo Umuyobozi w’ingabo zishinjwekugenzura imipaka mu karere k’ibiyaga bigari EJVM, Col Joseé Rui Lourdes Miranda n’Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, (UNFPA) mu Burundi, Richmond Tiemoko.

Iki ni ikindi kimenyetso simusiga ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi waba uri mu nzira yo kumera neza.

Abakuriye iperereza mu biyaga bigari biyemeje kurandura imitwe yitwaje intwaro

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *