AMAFOTO-Umwiherero: Umunsi wa Kabiri bazindukiye muri Siporo nyuma baganira ku buzima - UMUSEKE
  • 06/04/2020 4:16 29

AMAFOTO-Umwiherero: Umunsi wa Kabiri bazindukiye muri Siporo nyuma baganira ku buzima

Abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu bari mu mwiherero wa 17 uri kubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo, uyu munsi wa kabiri bazindukiye mu myitozo ngororamubiri nyuma bajya mu biganiro byibanze ku buryo urwego rw’Ubuzima n’ubuvuzi rwarushaho gutanga serivisi zinoze.

Perezida Kagame na Madamu uyu munsi

Urwego rw’Ubuzima mu Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu myaka 25 ishize u Rwanda rutangiye inzira yo kongera kwiyubaka.

Muri iyi myaka, Ikizere cyo kubaho cyarazamutse kiva ku myaka 28 kigera ku myaka 68.

Nibura kandi ubu abanyarwanda 91% bashobora gukoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante, mu gihe mu gihugu hose hari abajyanama b’Ubuzima bagera mu bihumbi 58.

Ababyeyi babyarira kwa muganga ubu ni 91% naho gukingiza abana ubu biri kuri 93%.

Gusa haracyari ibibazo mu rwego rw’Ubuzima nko kuba imibare y’abana bagwingira ikiri hejuru kuko umwaka wa 2015 bari kuri 38% bavuye kuri 44% muri 2010, intego ikaba ari uko bagera kuri 19% muri 2024.

Ntawashidikanya ko ibi biri mu byaganiriweho kuri uyu munsi wa kabiri w’umwiherero wa 17 kimwe n’ibindi bibazo rusange biri ku Isi nk’indwara z’ibyorezo bikomeje gutwara ubuzima bwa benshi nk’ikiriho kivugwa cyane cya Coronavirus kimaze guhitana abarenga 1 700.

Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, bucya abayobozi bakajya mu mwiherero byatangajwe ko yanditse ibaruwa yegura ariko ejo ubwo Perezida Kagame Paul yatangizaga uyu mwiherero yavuze impamvu uriya mugore yeguye.

Perezida Kagame yavuze ko yamubeshye ku bijyanye n’ibikoresho byo gupima icyorezo cyo Coronavirus kandi ko iyi myitwarire idahwitse mu miyoborere ya Dr Diane Gashuma yakuze kumuranga.

Mu minsi ishize kandi, Minisitiri w’Intebe yirukanye burundu mu bakozi ba Leta Gahungu Zacharie wari Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuzima azira amakosa akomeye yakoze mu kazi.

Mu rwego rw’Ubuzima kandi hakunze kuvugwa ibibazo by’abaganga barangarana abarwayi bigatuma hari n’abahatakariza ubuzima cyangwa bamwe bakahakura ubumuga.

Dore amafoto y’uyu munsi:

Photos © Village Urugwiro

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyi ni “show” y’abayobozi irangira tugakomezanya n’ibisanzwe.
    No gukora amateme mu cyaro binanirane koko!!! No kuzuza amasoko y’uturere amaze imylaka irenga itanu binanirane? No kubonera abana mu mashuri aho bigira hakwiye n’abarimu bahagije binanirane? Igitekerezo cy’uriya mwiherero ubwacyo ni cyiza, ariko nta debat contradictoire ikiba mu Rwanda, cyane cyane hagati y’abayobozi bakuru. Usibye His Excellency na First Lady, abandi bicaye hariya bose ni ba Ndiyo Bwana. Bakoma amashyi ubundi imishahara ikinjira “bakinjoyinga”.

    • Bwana “Akumiro”, ndemeranywa nawe kuri iyo ngingo. Guhura kw’abayobozi bakuru bakaganira ku bibazo by’ubuzima bw’igihugu ubundi ni igikorwa cyiza. Ariko uburyo bikorwamo nibyo mbona bidatanga umusaruro.
      Kuba Perezida ariwe uba atanga isomo magistral nta n’umwe wabasha gutanga comment cg se a different view of things usanga ntacyo bimaze. Ntibitangaje kandi koko kuko abenshi aba ariwe wabagabiye nta m’umwe wakwiyemeza kumuvuguruza kuko yahava yiyumbikuye imbehe.
      Iyo ibiganiro rero bigenda umujyo umwe (= muri one way), birumvikana ko ibyo Perezida adahaye agaciro bizaguma gutyo.

  • Nizere ko mbere yo gutangira gahunda y’uyu munsi bafashe nibura amasegonda 10 yo kwibuka Kizito Mihigo.

  • Nkuko tuvuga ingoma ya cyami, tukavuga leta ya Kayibanda, iya Habyarimana, tuzavuga niya Kagame.Icyo gitabo nzagisoma ariko uzacyandika azacyandike neza.

  • Nibakore sport nyine kuko bafite ibyo bagabanya bibuzuyemo.naho rubanda rugufi inzara n ubukene bizadushyira kuri taille nta sport yindi dukeneye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *