Abo mu karere ka Nyanza bateguye igitaramo bavuga ko kizaririmbamo abahanzi nka AmaG The Black na Social Mula, bo ariko ngo ibi bintu nta muntu wari warabibabwiye, ngo batunguwe no kumva abantu babahamagara ngo ‘kuki mwatubeshye ntimuze’.

Social Mula na AmaG bamamajwe mu gitaramo ariko ngo ntawabavugishije
Itangazo ryasohowe n’ Umurenge wa Busasamana riragira rigira riti.
Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Busasamana buramenyesha abaturage bose ko kuwa mbere taliki ya 3 Ukuboza 2018 ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida.
Uwo munsi uzizihizwa ku rwego rw’ akarere kuri Stade ya Nyanza guhera saa sita z’ amanywa.”
Iri tangazo rivuga ko hateganyijwe umukino w’ingimbi za Mukura VS na Rayon Sports n’igitaramo kizazamo abahanzi Social Mula na AmaG the Black.
Ku munsi w’igitaramo ariko haririmbye Dream Boys.
AmaG yabwiye Umuseke yabimenye ejo abafana be atazi bamuhamagaye bakamubaza impamvu yabatengushye ntaze kuririmba aha Busasamana.
Ati “Iyo tuba twarabwiwe mpamya ko njye na Social Mula tutari kuburira rimwe kuko ari na gahunda za Leta, njyewe niyo bansaba ubufasha nari kugirayo ubuntu kuko ndi intore aho kugirango basebye izina ryanjye.”
AmaG avuga ko yahise ahamagara umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ngo amubaze impamvu yabyo, uyu akamubwira ko ibyo bintu ntabyo yari azi agiye kubikurikirana akamenya ababikoze.
Ngo yamubwiye ko abari bahawe ikiraka cyo gushaka abahanzi ari bo bashobora kuba barakoze ayo makosa.
AmaG avuga ko ubu na we ari kubikurikirana ndetse nibiba ngombwa ajyana mu Nkiko aka karere akarega gusebya izina rye.
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW